RDC:Ingabo za ONU muri Congo zirabeshyuza ibihuha bikwizwa mu binyamakuru n'abatekisiye b'iKigali!

Publié le par veritas

http://newsofrwanda.com/wp-content/uploads/2013/01/MONUSCO-names-Congo-officers-%E2%80%9Ccommanding%E2%80%9D-FDLR-units.png

Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) ziramenyesha abantu bose ko zamaganye inyandiko y’impimbano izitirirwa ikaba iri kunyuzwa mu itangazamakuru rinyuranye. Monusco ikaba yatangaje ayo makuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku kicaro cyayo kuri uyu wa gatatu taliki ya 30 mutarama 2013.

 

Hari inyandiko yitirirwa MONUSCO  irimo ikwirakwizwa mubitangazamakuru binyuranye yemeza ko hari ubufatanye buri hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa FDLR. Umuvugizi w’ingabo za ONU muri Congo Madnodje Mounoubaï wamaganye ibivugwa muri iyo nyandiko asanga yarahimbwe n’abantu bashaka guharabika isura y’ingabo za Congo. Mu gihe igice cy’uburasirazuba bwa Congo kibasiwe n’umutekano muke uterwa n’inyeshyamba za M23, umuvugizi wa Monusco abona ibikorwa byo gukwiza ibihuha nkibyo ku ngabo za ONU na Congo ari ukuzitesha agaciro kugira ngo biragarage ko munusco ntacyo ikora ! Monsco ikaba yamagana bikomeye abantu bahimbye inyandiko nkizo zuzuye ibinyoma kuko zirushaho gutuma umutekano uhungabana mu karere kose.

 

Monusco ibabazwa ni uko ibinyamakuru byitwa ko byiyubaha bitangaza amakuru nk’ayo bitabanje kureba niba ari ukuri ngo bajye kubaza inkomoko y’iyo nkuru kubagomba kubaha amakuru nyayo aho gupfa kwandika gusa ibinyoma! Aya makuru yo guharabika ingabo za Congo n’iza ONU yatangajwe bwa mbere n’urubuga rwo kuri interneti rukorera leta y’u Rwanda rwitwa  http://newsofrwanda.com maze izindi mbuga zigenda zikwiza ayo makuru buhumyi ,ntizabanza ngo zishishoze ngo zirebe aho inkuru iba yaturutse.

 

Muri iyi minsi leta y’u Rwanda irimo ikoresha itangazamakuru mu rwego rwo kureba ko yasiba isura mbi yayo yahindanye cyane mu mahanga ; ugasanga ariko iyo mikorere yuzuyemo ibinyoma bikabije , kenshi ibihuha nkibyo bikaba bicurwa mu rwego rwo gutera urusenda mu maso y’abanyarwanda ngo batabona ibibi abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda barimo bakora n’ingaruka zizabageraho ; ahubwo bagahora bababwira ngo byose ni byiza , ngo ni indashyikirwa ngo ni intore zitaganya ahubwo zishaka ibisubizo ahasigaye bagashyiraho k’animasiyo FPR yakopeye kuri muvoma !

 

Ibinyamakuru by’u Rwanda bigeze naho byibeshyera kugira ngo bikomeze kujijisha rubanda !

 

Amakuru nkayo yo kwamamaza ibihuha areze cyane mu Rwanda bakaba barabyise gutekinika ! Noneho bageze naho biyita abakozi ba MONUSCO bandikirana ubutumwa ahasigaye batangaza ibinyoma biyandikiye ngo bavumbuye ! Uyu munsi naho bateye urusenga mu maso y’abanyarwanda bababwira ngo nibahumure za nkunga zafunguwe ngo Ubudage bumaze kurekura miliyoni 26 zigomba gushyirwa mu ngengo y’imari y’u Rwanda , mu gihe ubudage bwo bwabeshyuje ayo makuru bukaba bwavuze ko ntamafaranga bugomba gushyira mu ngengo y’imari y’u Rwanda ko ahubwo buzafata miliyoni 7 z’amadolari ku mafaranga bwagombaga guha u Rwanda bukayafasha mu kubaka amashuri y’imyuga mu Rwanda !

 

Iyo leta yatangiye kubeshya mu itangazamakuru ryayo kaba kabaye ! None se inkuru y’uko u Rwanda rwafunguriwe inkunga yaba yaturutse he handi hatari mu Rwanda kandi ari nabo baba banafite amakuru y’impamo ? Erega isi yabaye umudugudu , igihe tugezemo ni ukuvugisha ukuri iyo ubeshye bakugira Semuhanuka ka Gaciro FPR iharanira kagakomeza kubura !Ariko rero uku kujijisha kuzuye ibinyoma  mu itangazamuku mu Rwanda bituruka i bukuru kuko umujyanama mu itangazamakuru wa Kagane Paul ariwe Thom Ndahiro yahimbye ikinyamukuru "umuvugizi" kugirango ajijishe ko ari "umuvugizi" wa Gasasira!

 

 

Veritasinfo.fr

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article