Rwanda: Ku munsi w'Intwari,Leta ya FPR yo ikomeje kugaragaza ubwoba, ngo yaba itewe impungenge n'urugendo rw'umunyamabanga wa PS imberakuri arimo i Burayi !

Publié le par veritas

Ntaganda BMu gihe Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ry’Imberakuri Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME akomeje uruzinduko rw’akazi  ku mugabane w’i Burayi, ubutegetsi bwa Leta ya Kigali burakora iyo bwabaga kugirango buce intege abarwanashyaka. Ni muri urwo rwego, inzego zitandukanye za leta zihase abayobozi bo mu nzego z’ishyaka zitandukanye, zishaka kubatera ubwoba kandi barabutsinze ari nako zibakangisha uduhendabana tw’amafaranga hamwe n’imyanya ikomeye.

 

Twakwibutsa ko kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2012, iri terabwoba ryari ryibasiye abagize komite nyobozi y’ishyaka PS Imberakuri gusa. None aho umunyamabanga mukuru atangiriye urugendo rwe, ubu noneho abayobozi b’inzego zose, kuva kuri komite nyobozi, inzego z’intara, iz’uturere, iz’abahagarariye amashuri makuru na kaminuza, abajyanama b’ishyaka ndetse n’imiryango yacu turibasiwe.

 

Kuba rero Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka akomeje urugendo ku mu gabane w’i Burayi aho ahura n’abanyarwanda n’abanyamahanga b’inzego zitandukanye byateye ubwoba leta iyobowe na FPR. Ni muri urwo rwego bakora ibishoboka byose ngo basenye ishyaka PS Imberakuri nk’uko babigerageje muri Werurwe 2010. Amakuru atugeraho, n’uko hejuru y’iryo terabwoba ryibasiye abayobozi, ngo hari gahunda yo gufunga Visi Perezida wa Mbere w’ishyaka, Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, ibyo bigakorwa mbere yuko Umunyamabanga Mukuru agaruka mu Rwanda kugirango bimutere ubwoba ntagaruke,  bityo ibyifuzo byabo bikaba bishyizwe mu bikorwa. Ikindi, ngo n’uko Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka naramuka agarutse, bazamufunga nyuma y’iminsi mike, dore ko ngo yihanganiwe igihe kirerekire. Wagirango hari uwo dusaba uburenganzira bwo guharanira uburenganzira bwacu.

 

Nk’uko tutahwemye kubitangaza “kubaho kw’imishwi si impuhwe z’agaca, kandi umwanzi agucira akobo, Imana igucira icyanzu”. Kuba muri 2010, leta ya Kigali yarifashishije Madamu MUKABUNANI Christine wari visi prezida hamwe na HAKIZIMFURA Noel, ndetse na NITEGEKA Augustin kugirango ibone uko ifunga Umuyobozi w’ishyaka Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA maze ishyaka PS Imberakuri rigasigara kw’izina gusa ntibyashobotse kandi ntibyaciye intege abarwanashyaka. Ahubwo aba bambari b’ingoma nibo barimo gusubiranamo.

 

Kugeza uyu munsi, usibye kugararagariza abanyarwanda ndetse n’amahanga ko leta ya Kigali itemera demukarasi n’ukwishyira ukizana kwa buri wese, nta kindi byatwaye Imberakuri, ari nayo mpamvu leta yabuze amahwemo. Kuba rero Visi Perezida wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka cyangwa se undi muyobozi uwo ari we wese w’ishyaka bafungwa cyangwa bagakorerwa ibindi bibi ntabwo bishobora guhagarika inkundura ya demukarasi. Imbuto ya demukarasi twabibye imaze gusesekara hose kandi ngo “Aho kwica Gitera, ica ikibimutera”. Ntabwo banasubiza amaso inyuma ngo baboneko no mu mateka yabo,  ko kuba intwari Fred GISA RWIGEMA yaratabarutse ku munota wa mbere bitababujije kugera ku ntsinzi.

 

Ishyaka ry’Imberakuri ryongeye kwibutsa Leta ya Kigali ko nyamara ahubwo, abahanga bagira bati: “uwo mutavugarumwe ntuzamukumire, ahubwo uzamwiyegereze muganire wumve ibyo atekereza.”. Mureke tubabere urumuri rw’ibikenewe gukosorwa, maze twese hamwe twubake urwatubyaye, twitegurire ejo hazaza heza twifuza. Niwo muti rukumbi w’ibibazo byugarije abanyarwanda.

 

 

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 31/01/2013

 

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi Prezida wa Mbere

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article