Monusco irashinja M23 mu gihe ingabo n'ibikoresho byo kuyirwanya bikomeje kugera i Goma!

Publié le par veritas

http://www.congojet.com/thumbnail.php?file=des_rebelles_du_m23_lors_de_combats_aux_abords_de_la_ville_d_907958_775761819.jpeg&size=article_largeIngabo z’umuryango w’abibumbye za ONU muri Congo (MONUSCO) ziranshinja inyeshyamba za M23 kuba zikomeje kwinjiza no gutoza abandi basilikare bashya mu mutwe wabo babakuye muturere M23 iyobora two muri Kivu y’amajyaruguru.

 

Mu kinyamakuru cya Monusco gisohokera i Kinshasa buri cyumweru harimo raporo yakozwe n’ingabo za loni ivuga ko M23 imaze kwinjiza mu gisilikare cyayo abasore barenga 30 bari guhabwa imyitozo mu ishyamba rya pariki y’i Birunga, mu karere k’iburengerazuba ka Rubare ; abo basore bakaba bahabwa imyitozo yo kurema umutwe wo kwirwanaho.

 

Hagati aho ariko abasilikare benshi b’inyeshyamba za M23 bakomeje kuva muri uwo mutwe ari benshi kandi mu byiciro byose nk’uko bigaragara muri ayo makuru yatanzwe na Monusco ; haravugwa kandi ibikorwa bikabije byo guhohotera ikiremwa muntu n’ubusahuzi bikorwa na M23 mu gice uwo mutwe ugenzura cya Rutshuru.

 

Ingabo z’umutwe udasanzwe wa ONU zigomba kurwanya umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo zikomoka muri Tanzaniya zikomeje kugera i Goma. Abakuru b’ingabo b’uwo mutwe bo bahamaze igihe bahageze barimo n’ushinzwe kuzayobora ishami rishinzwe indege zitwara ntamupiloti.

 

Hasi aha murabona mu mashusho amakuru ku ikoranabuhanga rya Drones M23 n’u Rwanda bigiye guhangana naryo muri Congo :

 

 


 

 

Veritasinfo.fr  

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article