Rwanda- Kabgayi: Itangazo ry'abapadiri, uruzinduko rwa Musenyeri Simarigade Mbonyintege i Roma ntibyashoboye guhagarika umwuka mubi ututumba muri Diyosezi ya Kabgayi!
[ndlr :Muri Nzeri 2012 Ibaruwa irega musenyeri Simarigadi Mbonyintege ibyaha byinshi cyane yandikiwe Papa Benedigito wa XVI.Muri uyu mwaka w’2013 Papa François yasimbuye Papa Benedigito wa XVI, Musenyeri Mbonyintege yahise yihutira kujya i Roma gukeza Nyirubutungane mushya François. Musenyeri Mbonyintege Simarigadi ashobora kuba yaraboneyeho akanya ko kubeshyuza ibiri mu ibaruwa yamwanditsweho. Ikinyamakuru umuseke cyatugaragarije amafoto meza Musenyeri Mbonyintege yifotozanyije na Papa François amwakira ndetse banaturira hamwe igitambo cya misa ; ibi rwose urasanga ntako bisa kuko ayo mafoto ahita anashimangira ikizere gikomeye uyu mushumba afitiwe na Nyirubutungane(murabona ayo mafoto muri iyi nkuru) ! Mu cyumweru gishize, abapadiri bose bavugwa ko banditse iyo baruwa basinye itangazo rigaragaza ko bifatanyije n’umushumba wabo n’ubwo bari babanje kwifata ngo ntibajya kubeshyuza ibaruwa irimo ibihuha kandi idafite uwayisinye ! Yewe na Musenyeri yatanze ibisobanuro byiza cyane avuga ko uwanditse iriya baruwa ari umugome kuko yayujujemo ibihuha bigambiriye gusebanya gusa! Kandi uwakoze iryo bara ubu akaba ari gushakishwa ! Itangazo ry’abapadiri, ibisobanuro bya Musenyeri Mbonyintege biherejwe n’amafoto meza ari kumwe na Papa ntibyacecekesheje abashaka kumenya ukuri kw’ibintu ! Ibitekerezo bikomeje gucicikana ku mbuga nk’uko mugiye kubyisomera hasi aha] !
Dufite amatsiko menshi yo kumenye ukuri.
Tumaze iminsi dusoma ibitangazamakuru bivuga Umushumba n'abapadiri b'i Kabgayi, nubwo nabonye bavuze ibyo muri Mutarama ariko njye maze igihe mbibona. Maze kubona ibaruwa nanone irimo kuzenguruka mu bindi bitangazamakuru, nahise nibaza byinshi kuri aba banyabwenge bitwa ko ari abayobozi ba Roho cyangwa se ari abaziyobya. Mu byukuri ndi muri Nigeria aho ndimo kwihugura, ariko twaraye duhuriye ahantu tujya kwicara turaganira, maze tuvuga kuri izi nzandiko zicicikana.
Dutangira kwibaza Shitani yateye uyu mushumba n'abunganizi be. Uwo mwanya mugira wo kwirirwa mwandika murenzwe iki? Ni mudutekerereze ukuntu Perezida wacu arara rwantambi aharanira imibereho myiza y'abanyarwanda namwe mukarara muvuga ubusa, mutesha abantu igihe, muterana amagambo kandi mwitwa abanyabwenge. Reka twemere da ko hari uwo muntu wanditse mwanadomyeho urutoki n'ubwo dukurikije amateka yanyu tutakwemera ibyo mutubwira.
Musenyeri Samaragide MBONYINTEGE reka tukubwize ukuri nk'abakristu. Emera ubu ube umuntu w'umugabo woye gufata abapadiri bawe ku ngufu ngo bagusinyire kubeshya kwawe. Singucira urubanza ndi umuntu uzaba umugabo. Ibyo kuba mushyize hamwe cyangwa mudashyize hamwe n'abapadiri bawe hafi ya mwese ntibitureba, ikitureba ni ukujya imbere y'abakuzi ugahakana ibyo wakoze, sinakunze kuba muri Kabgayi ariko ndakuzi cyane.
Umbabarire woye nawe kuyobya uburari ubeshya abantu. Ninde uyobewe ko Immaculée ari umwana wawe,ninde uyobewe uko wamushyingiye MULUMBA ari umwana muto undi yari yarabyariye mu rugo afite abana bangana nawe,kuko yagutwaraga ijoro ryose ujya i Kigali kwa Mariya waje no kugirira nabi bikamuviramo gupfa,amazu wamuhonze nyuma ukayamwambura,imodoka wamuhaye ibyo bizwi nawe aba abaye ingaruzwamuheto y'umutungo waje no kumwambura akaba yarabaye ingorwa.Ninde uyobewe umukobwa wawe Florence wasesekaye muri Muhanga abo bana bawe bakamuyoberwa ukajya kumucumbikishiriza muri Homme hamwe n'abanyeshuri.Ese iyo umujyana mu muryango da !
Gerageza guceceka no kuvuga cyane ni amakosa. Ese ubwo ni nde mutunga agatoki wagowe. Ni uwavuze ukuri niwe mutera ibuye, ni uwabavuyemo murakariye, ni nde? Ni nde utakuzi muri GITARAMA mu Rwanda hose? Irorere abakristu si mwe bakurikiye, iyo aba ari mwe bakurikiye MUTABAZI agiye hari gusigaramo bake ; nabo babona ari wowe uhingutse bagahita bigendera uko bakabaye. Warakoze kwimwarura n'ibyo bimasa byawe byigize bya RUTERA. Kandi ni mugihe kuko ngo umwambari w'umwana agenda nka se. Ikomereze uyobore izo mpumyi zawe zizi neza ko ziyoborwa ni njiji. Naho abo utera ibibando urabarenganya?
(ifoto: Padiri Karangwa Hildibrand w'i Kabgayi yafatiwe mu cyuho asambana)
Rero urimo uvuga ku maradiyo wavuze ko ngo baguhora ko ufata ibyemezo, wafashe ibihe se? Avelin yarasabye, arabyaye arenda kuzukuruza watinyutse no gukopfora ngo umuvuge ? Reka da ibyo muhuriyeho se yari kukuvamo ugashoberwa ! Padiri Kiwanuka asoma iyihe misa ashwi da uzamubabarire kuko muhuje ibibazo! Kabereka bimeze bite? Karangwa Hildebland we ubwe yivugiye ko wibeshye yakugwa nabi, hari ubwo wanatinyutse no kumuha retraite ubwo yagwaga mu cyuho cy'ikariso ? Ahubwo wazengurutse amaparuwasi umusobanura ngo yaragambaniwe! Abo bagambanyi babagambanira banabakuramo amapantaro tuzaba twumva!
Uzavuge REVOCAT SINDIKUBWABO wa GIHARA usigaye azwi ku izina rya KIGEWUGEWU wacyuye abahungu k'umugaragaro ngo ni abavandimwe be barara basomana mu modoka inzira zose! Abakunda uduhungu nka Padiri Mathias i CYEZA na MAGORWA i MUSHISHIRO harya inkuru ye na wa Mufratiri wakoze iki? Mbega ukuri kwawe n'ubutabera muri Roho MUTAGATIFU? Gerageza wihane n'abahungu bawe niba atari ibyo karakubereye. Ikindi kinababaje ko uwo muvuga nabonye yarandikiye Papa, akanatanga kopi mwe mwandikiye nde? Yewe muri injiji zirenze. Icyakora abapadiri bo ndabumva batagusinyiye wabarya dore igitugu cyawe atari icya none. Kabgayi ndabona ujyiye ariko urambabaje. Guhungabana kwa Roma ndabona kwishe Kabgayi. Uzabeshye abahinde !
Iyi nkuru yashyizwe ku mbuga na Uwimana (DHR)