Maj.Majyambere ntabwo yafatiwe muri USA
Amakuru yavuzwe cyane kuri uyu mugoroba mu bitangazamakuru muri Espagne n’uko ngo Majoro Justus Majyambere yatawe muri yombi muri Leta z’unze ubumwe z’amerika, aya makuru akaba yahakanywe n’inzego za gisirikare ubwo umuseke.com wabibabazaga.
Maj. Justus ngo yari amaze iminsi mu ruzinduko muri America koko, ariko kuri uyu wa mbere akaba yaragarutse mu Rwanda, bityo rero ngo kuba yatawe muri yombi muri America ntaho bihuriye n’ukuri.
Website ya http://www-org.cadenaser.com niyo yatangaje mbere ibyo gufungwa kwa Maj. Justus, ivuga ko Major yafatiwe i Washington kubera uruhare yagize mw’iyicwa ry’abanya espagne babakorerabushake bari mu Rwanda mu kwambere 1997.
Justus Majyambere akaba ari ku rutonde rw’abasirikare 40 babanyarwanda umunyamategeko w’umunya Espagne Fernando Andreu yasohoreye impapuro zo kubata muri yombi kubera ibyo byaha we abashinja.
(source: umuseke.com)