Harakabaho itangazamakuru ryigenga! Iyo ritabaho uyu Mafurebo wari wihishe ahantu hatagera radio na telefoni ntiyari kuzaboneka ukundi !! Benshi ni uko bagiye bazimira.
Aloys Mafurebo, umugabo wari umaze iminsi igera ku cyumweru yaraburiwe irengero , kuri uyu wa kabiri yongeye kugaragara mu rugo iwe, nyuma y’icyumweru umuryango we utazi aho aherereye.
Mu kiganiro na Radio Salus, Mafurebo yasobanuye ko yari yahungiye aho yita “za Gikongoro”.
Ati “ Nkaba narafashwe ku wa mbere tariki ya 16 umunsi nyakubahwa perezida wa Repubulika aza i Butare, bamfatiye telefone yarimo amabanga.[Abashinzwe umutekano] bakimara kuyifata, nararebye mbona birakomeye hanyuma mpita mfata inzira yo gutoroka mva hano muri Butare njya iyo za Gikongoro.”
Mafurebo avuga ko amaze iminsi acumbikiwe n’umuntu yita inshuti ye waje amuherekeje kuri Salus aje gutanga ayo makuru.
Uyu mugabo asobanura ko yaje gutanga amakuru nyuma yo kumva ngo amaradio atandukanye yatangaje ko yabuze. “ Nkimara kubyumva kuri radio ko byashakuje, ari BBC ari na Salus, ubwo mu gitondo ni bwo nafashe icyemezo cyo kuza ngo ngaruke ngaragare, ni bwo nahise nza kubashinzwe umutekano mpita nza hano kugira ngo mbeshyuze amakuru yari ariho avuga ko napfuye, naburiwe irengero.”
Umunyamakuru wa Radio Salus amubajije icyari kiri muri telephone ye cyatumye ahunga, Mafurebo yavuze ko ari amabanga atavugira kuri radio. “Ibyo ni ibanga nta bwo ari ngombwa kubivugira hano kuri radio.”
N’ubwo Mafurebo avuga ko amakuru y’ibura rye yayumvise kuri BBC, iyi radiyo ntiyigeze itangaza iyi nkuru, nk’uko byemezwa n’abakurikiye ibiganiro bya BBC kuva amakuru y’ibura rye yumvikana mu bitangazamkiuru binyuranye ndetse na bamwe mu banyamakuru bayo bakorera mu Rwanda.
Mafurebo avuga ko atoroka atigeze agira ikintu na kimwe abwira umugore we ndetse ngo ntiyari azi n’icyatumye atoroka. Ati “ nafashe umwanzuro ku giti cyanjye, nararebye mbona bishobora kunkururira ibibazo, ndeba kuba nabwira umudamu mbona byankururira ibibazo nkaba nafatwa biba ngombwa ko ngenda nta kintu mubwiye.”
Ibitangazwa na Mafurebo ariko bitandukanye n’ibyo umugore we Chantal Uwimana, yari yatangarije Igitondo.com mu nkuru iheruka, aho umugore yari yavuze ko umugabo ubwe yamwibwiriye, aje mu kiruhuko cya saa sita ko abasirikare bamusanganye amafoto ya Faustin Kayumba Nyamwasa, bakamwima telefone ye bakamusaba ko aza kugaruka kuyireba.
“Njye yarabwiye ati ‘bansanganye amafoto ya Kayumba [Nyamwasa] muri telefone yanjye barambaza ngo uyu mugabo ndamukunda ndababwira ngo oya, nabo barambaza ngo kuki wamushyizemo, mbasubiza ko namushyizemo nk’uko nashyiramo undi muntu wese; ni uko jye barayinyima barambwira ngo nze kugaruka’”.
Uwimana yari yatangaje ko umugabo we yasubiye ku kazi hanyuma akaza kumutegereza ko yataha nk’uko bisanzwe akamubura, yabaza abo bakorana bakamubwira ko batazi aho yagiye.
Amakuru Mafurebo atangaza kandi atandukanye cyane n’aya mugenzi we bakorana isuku Callixte Nyirimanzi, watangarije Igitondo ko we yamwiboneye yurira imodoka ya gisirikare imbere ya kaminuza nkuru y’u Rwanda, ubwo we na bagenzi be bari bicaye baruhuka.
“ Twe twamubonye yurira imodoka ya gisirikare, kubera ko perezida yari yasuye kaminuza turavuga tuti buriya baramutumye kuko asanzwe akora mu kiyobozi.”
Emmanuel Nyandwi (source igitondo).