Impuhwe za Bihehe: Ubuhamya bw’impunzi yo muri Zambia Léonard Mbwirabumva.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Politiki ya FPR yo gucyura impunzi , si izindi mpuhwe...!

Kuva kera na kare Kagame ntiyigeze atezuka ku mugambi we wo gucyura ku ngufu abahunze u Rwanda Rushyashya. Abo atashoboye gucyura ku masasu yakomeje, kugeza n’ubu, kotsa igitutu ibihugu bahungiyemo ngo bibirukane ku butaka bwabyo kandi bibamwoherereze i Kigali. Aliko, ali abo yacyuye ku ngufu, ali n’abagize Imana ntibashobore gucyurwa kuli ubwo buryo, ntawigeze agira ubushake bwo gusubira mu Rwanda rwa Kagame uko ruteye ubu. Kuki atibaza impamvu zituma batifuza gutaha? Arabyirengagiza ? Kuki abajyanama ishyano ryose ba Kagame batamubwiza ukuri?

Tito Rutaremara ubwe yigeze kujya i Lusaka, ngire ngo hari mu ntangiriro ya 1995, ahamagara abari bamaze kuhahungira abakoresha inama ngo abakangurire gusubira mu Rwanda. Impunzi zimwe zaramubajije ziti “Ese, Nyakubahwa, ko udukangurira gusubira mu Rwanda, ubugome n’ubwicanyi by’Inkotanyi byarahagaze?” Tito Rutaremara arabasubiza ngo “abo dushaka ko bagaruka mu Rwanda si abavuga amagambo nk’ayo yanyu”. Umutegetsi waje kujya i Lusaka nyuma ya Rutaremera ni uwari Perefe (Préfet) cyangwa se Guverineri (Gouverneur) wa Kibungo igihe impunzi z’Abahutu zari muri Tanzania zirukanywe ku ngufu. Uwo mugabo, ngire ngo witwa Musoni Protais, igihe yoherezwaga muli Zambia kujya gucyura impunzi, yari amaze kugirwa Ministri i Kigali. Ubwo yagezeyo akoresha inama y’impunzi. Abacitse ku icumu bakomoka muli Kibungo bahereza Ministri ilisiti y’abantu babo barimbuwe igihe uwo mutegetsi yari ashinzwe kuyobora iyo perefegitura ya Kibungo, bagira bati: “Nyakubahwa Ministri, nuramuka ubonye uburyo budakuka butwemeza ko aba bantu bacu bakiriho, ntakabuza mu minsi itaha turagusanga i Kigali”. Ministri ntiyegeze agira icyo akora cyerekeranye n’icyifuzo cy’izo mpunzi yari aje gukangurira gutaha mu Rwanda; nta n’ubwo yigeze asubira muri Zambia ajyanywe n’icyo kibazo cy’impunzi.

Kagame aranze akomeje guhata inzira ibirenge:

*Ngaho yaje muli Zambia gusaba abategetsi ba ho ko bamuha impunzi z’Abahutu akazitahana i Kigali. Mu itangazo lisoza urugendo rwe muli icyo gihugu, hakavugwa gusa ko ibihugu byombi byemeranijwe ko Zambia izajya igurisha ku Rwanda ingufu z’amashanyarazi. Nimurebe ku ikarita y’isi, mumbwire ukuntu amashanyarazi aguzwe muli Zambia yahendukira u Rwanda kurusha ayo rwagura muri Uganda cyangwa se muri Congo!

*Nguwo Kagame agiye gusaba abategetsi ba Malawi ko bamwoherereza impunzi zose, mukubitura na we akabubakira umuhanda wa kaburimbo mu gihe mu gihugu cye imwe mu mihanda abamubanjirije ku butegetsi basize bubatse yasibye, mu gihe abanyeshuli badashobora kubona udufaranga tubafasha kwiga, mu gihe abana bicwa na bwaki uretse ko na Jenerali Ibingira agomba kuba yarahawe amabwiriza yo guhanagura umucafu wanduzaga isura nziza y’Urwanda Rushyashya. Ababa bakiri muli Malawi mwatubwira aho uwo muhanda wa Paul Kagame ugeze.

*Nguwo Paul Kagame atumiye Perezida wa Zambia ngo aze gusura u Rwanda. Perezida Chiluba wa Zambia ageze i Kigali yasanze Kagame yamuteguriye amasezerano ngo y’uko u Rwanda na Zambia byiyemeje kujya byohererezanya abanyabyaha n’imfungwa (Traité d’extradition). Prezida Chiluba aba aguye mu mutego atyo. Amasezerano arasinywa. Iyo nkuru yatanze Perezida Chiluba kugera muli Zambia. Ageze yo , Abakuru b’Amadini n’abandi bantu benshi bashyira mu gaciro baramwamagana. Perezida Chiluba ati “erega n’ubundi biriya byasinywe i Kigali nta gaciro bifite kubera ko Itegeko-Nshinga ry’Igihugu cyacu rivuga ko amasezerano nk’ariya agomba gushyirwa mu bikorwa iyo amaze kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko”. Amakuru mperuka hambere ni uko aya masezerano yari ataragera mu Nteko ishinga amategeko, kandi kuva Chiluba yavaho, hamaze gusimburana ku butegetsi bwa Zambia abaperezida bagera kuri babiri.

*Nguwo Kagame abonye umwanditsi w’amakuru, Jean Bosco Gasasira, aranyereye amuciye mu nzara adashoboye kumuca umutwe, abwiye abacamanza bari bamukurikiranye ati “ibyaha yaregwaga byose nimubihanagure, kandi mumubwire ko agaruka mu Rwanda agakomeza kwandika ikinyamakuru cye nta nkomyi. Abonye Bakame yishe amatwi , ati bya byaha nimubigarure kandi mumucire urubanza”. Biba bityo.

Perezida Paul Kagame agera aho akibagirwa, agasaba abo yimye. Aho ajya yibuka ko muri 1995, igihe we na Ibingira we bamariraga ku icumu ibihumbi amagana n’amagana y’Abahutu i Kibeho , abasilikari b’Abazambiya ali bo bari bashinzwe kurinda umutekano w’izo mpunzi? Abo basilikari babonye Ibingira atangiye kuziminjamo amabombe, nabo batangira kuvuza induru, bati “aba bantu barazira iki?” Ubwo Kagame yahaye abo basilikari b’Abazambiya amasaha 24 ngo babe bamuviriye mu gihugu cye. Bigenda bityo.

Njye nigeze kuganira n’umwe mu basilikari bo hejuru b’Abazambiya wari i Kibeho igihe cy’iyicwa ry’izo nzirakarengane. Arambwira ati iyo ntaza kubona n’amaso yanjye ibyakorewe i Kibeho, ati mba narakomeje kwemera ko ari Abanyarwanda bahunze bakoze jenocide y’Abatutsi, ati ariko kuva icyo gihe ndemera ko ibyo bari baratubwiye byose ali ibibeshyo. Ati icyaje gutsindagira icyo gitekerezo cyanjye ni uko abahagarariye LONI, kandi ali nabo badutegekaga, bareberaga ayo mahano ntibagire icyo bavuga; tukaza kwirukanwa na Kagame kandi tutali abakozi be, ibintu bigacira aho!

Kagame se utunzwe no gucuruza abacancuro, yibwira ko Zambia yajyaga kwishimira ko abana bayo babuzwa umugati kaliya kageni ? Baliya basilikari yirukanye bujura yibwira ko batagiye ngo bahe raporo abategetsi babo bo hejuru bari babohereje mu butumwa? Yibwira se ko yenda bamwe muli abo bataba ubu bari mu butegetsi bw’igihugu cyabo? Yenda bamwe bali no muli babandi baza kumupigira isaluti bahekenya amenyo iyo agiye iwabo, bagira bati: “Ni cya gisimba!”

Kagame ati noneho mbonye uzashobora kugarura ibyo bipinga byose, ati jenerali Marcel Gatsinzi mushinze Ministeri y’Impanuka, Ibizazane, Tsunami n’Impunzi.

Marcel Gatsinzi ni muntu ki?

Gatsinzi Marcel

Bagenzi be b’abasilikari ku ngoma ya Habyarimana nibo bamuzi kundusha. Njye natangiye kumwumva nyuma y’uko intambara y’Inkotanyi itangiye muli 1990. Ni uwo mu buhe bwoko butatu bw’Abanyarwanda bwahozeho kandi buzahoraho? Bamwe bavuga ko ali Umuhutu, abandi bakavuga ko ali Umututsi wa kavukire ka Kigali City, abenshi bakavuga ko batazi se.

Bagenzi be b’abasilikari bavuga ko batangiye kumwishisha intambara ya FPR na FAR ikiri mu Mutara. Ngo babibonaga cyane iyo yabaga yagiye gusimbura umusilikari mukuru wabaga ayoboye ingabo z’u Rwanda zali ku rugamba. Ngo iminsi 2 yari ihagije kugira ngo uwo yasimbuye nagaruka asange ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda byasubiye inyuma cyane.

Nyuma y’uko Paul Kagame yishe Perezida Habyarimana na Deogratias Nsabimana wari umugaba w’Ingabo, uwasimbuye Nsabimana ku buyobozi bwa Etat-Major ya FAR ni Marcel Gatsinzi. Twajyaga twumva ku maradiyo ngo Jenerali Marcel Gatsinzi yagiye mu mishyirano na FPR kugirango barebere hamwe ukuntu bahagarika imirwano ku mpande zombi kugirango abasivili badakomeza kuhashirira; aliko FPR ntabwo yigeze ihagarika imirwano. Nyuma yaho, abasilikari bamwe bali muli Etat-Major ya FAR baje kuzatubwira ko ngo iyo Gatsinzi yavaga muli iyo mishyikirano yababwiraga ko ngo kugirango abasilikari ba FAR bari mu bigo bashobore kurinda neza ibyo bigo, ibyiza ali uko babisohokamo bakabirindira inyuma ya byo!!! FPR lero imaze gutsinda, Marcel Gatsinzi yaje guhabwa imyanya y’ishimwe ikwiriye umukozi wayo wategetse Etat-Major y’Ingabo z’u Rwanda rwa Yuvenali Habyarimana.

Umulyango wa Marcel Gatsinzi waje guhunga igihugu umutware wawo yari afitemo umwanya wa Minisitiri! Yaje kwishumbusha lero, afata umugore w’umugabo wari umaze gufungwa cyangwa se gufungishwa n’uwari abifitemo inyungu. Sebukwe mushyashya, umugabo w’inzirakarengane, mu myaka ishize ngo Gacaca yamuciriye igifungo cy’imyaka itazatuma agaruka ibuzima.

Uyu Marcel Gatsinzi aherutse kujya Arusha ngo agiye kwemeza Urukiko rwa Arusha ko Bagosora ali we wategekaga byose igihe jenoside yatangiraga muli Mata 1994; iyo akaba ali n’imwe mu mpamvu zatumye Nyirubutungane Paul Kagame amuha imyanya ikomeye mu butegetsi bwe. Gatsinzi amaze kugera yo, Avoka wa Bagosora yeretse Urukiko hamwe na Gatsinzi ibimenyetso bidasibangana byerekana ko ali Gatsinzi wenyine wari ufite ububasha busesuye ku ngabo z’u Rwanda icyo gihe. Ubwo Gatsinzi abura icyo asubiza, arya iminwa. Ndibaza niba ubungubu atabona ko aliho arira ku mpembyi!

Nguwo Ministri ushinzwe gucyura impunzi mu Rwanda rwa Paul Kagame.

Aho agiye gucyura impunzi lero, bimwe mu bibazo impunzi zikunze kubaza Ministri ni ibi:

- Nyakubahwa Bwana Ministri, ngo ijya kurisha ihera ku rugo. Kuki utabanza gukangurira umulyango wawe bwite gutaha mu Rwanda? Ko uli icyegera cya Prezida Kagame, kuki utamusaba gufungura sobukwe uzira akarengane ko muli Gacaca?

- Nyakubahwa Ministri, ndi hano ndi ikinege. Umulyango wanjye na bene wacu bose bali batuye ku musozi Runaka, bali bihariye uwo musozi bonyine kuva u Rwanda rwabaho. Muli bo, abo muticiye kuli uwo musozi, mwabiciye aho bari bahungiye inyuma y’imipaka y’u Rwanda. Urambwira se ngo ntahe, nsange nde?

- Nyakubahwa Ministri, nanjye ku gasozi twari duturiye, bene wacu bose Gacaca yabashyize mu munyururu. Ubu agasozi kose gasigaye ali ibikingi by’inka zanyu. Urambwira se ngo ntahe, njye hehe?

-Nyakubahwa Ministri, njye nageze ino bampa umulima wo guhingamo igihingwa nshatse cyose, bampa n’aho kubaka akazu ka kanyatsi. Iwacu hali muli Kigali-Ville; none ngo abakene baciwe mu migi y’u Rwanda yose, n’abatuye muli nyakatsi mu cyaro Ubutegetsi bwarazishumitse. None se uragira ngo nte ibi nsange ibimeze bite?

- Nyakubahwa Ministri, duherutse kumva ku maradiyo Nyakubwa Perezida Paul Kagame abwira imbaga y’abantu ko iyo yibutse abantu bamucitse atabishe ngo amalira aragwa. Icyo gihe Abanyacyubahiro bari bamukikije bamuhaye amashyi y’urufaya. Ntiwatubwira niba twebwe, twitabiriye iyi nama wadutumiyemo, tutari muli abo bantu umukuru w’igihugu yashakaga kuvuga? Ese muli abo banyacyubahiro bakomaga amashyi bakavuza impundu, ntiwaba wali ubarimo?

- Nyakubahwa Bwana Ministri, hano ntuye muli nyakatsi yanjye, ndya utwo nasaruye mu kalima ubutegetsi bw’aka karere ka hano bwampaye, nkishyira nkizana, utwana nabyariye hano tuzajya mu ishuli kimwe n’abana b’abenegihugu. Mu Rwanda abaturage baragizwa imbunda nk’inyamaswa, ugize ibyago akavuga ilidasingiza Ubutegetsi baramuhitana, umwana w’umukene nta buryo afite bwatuma ashobora kwiga ishuli nk’abandi. Ubwo urabona kuza muli urwo Rwanda rwanyu, atali ukwiyahura?

- Nyakubahwa Ministri, mbese ntimwatubwira niba muli bya bihumbi n’ibihumbi by’abari bahungiye Gacaca mu Burundi no muli Uganda, hanyuma bakaza gucyurwa ku ngufu, niba hari imbuzakurahira yaba isigaye? Ntiwirirwe unsubiza ngo irahari kuko abo bakoze icyaha kitababarirwa cyo guhunga Paul Kagame nk’uko mugenzi wanjye yabivuze kare.

- Nyakubahwa Ministri, reka nkwibwirire. Mwabonye mutwirukanye mu gihugu cyacu, mwibwira ko ubwonko Imana yatwihereye, nk’uko na mwe yabubahaye, ubwonko bwo kumva, bwo kubona no kuzirikana twabusize inyuma? Reka da! Abakiriho turakennye, aliko ubwonko bwacu turacyabufite. Tuzi ibibera mu Rwanda kurusha abarutuyemo, kuko kuli bo Ubutegetsi bwarangije kera kugira ubwonko bwabo imyase. Abifashije muli twebwe basoma ibitabo, bakumva amaradiyo yo hanze n’ayo mu Rwanda ye, bagasoma amakuru kuli internet cyangwa ay’ibinyamakuru bicururizwa ku muhanda; ayo babonye yagirira akamaro abandi badafite amahirwe yo kuyisomera bakayababwira, ntibyitwe icyaha. Aliko se Nyakubahwa, nta soni ugira zo gukimbagira ngo uraza kudukangurira gutaha usize uliya Mubyeyi Victoria Ingabire, uherutse gutaha mu Urwamubyaye aje gufatanya n’abavandimwe ngo baruteze imbere mu mahoro, akaba ntaho ahuriye n’iliya jenoside yanyu, none ubu akaba aborera muli 1930!! Umugabo nka Paul Kagame atinya iki kuli uliya mugore rwose? Ahali umugore umugabo ashobora gutinya ni umugore we bwite niba batavuga rumwe, kuko yenda ashobora kuba yamushyirira mu biryo inzaratsi simusiga, cyangwa se akamuruma igihe umugabo amukubise. Umugore se mutagira aho muhurira wamutinyira iki?

Mu mateka ya kera y’Igihugu cy’Ubugereki bavuga ko hariho umugabo w’igikomerezwa witwaga Alcibiades. Ngo umunsi umwe yaje kujyana n’imbwa ye mu isoko; ahageze afata icyuma ayica umulizo abantu bose bareba. Abonye abantu bose baguye mu kantu, ngo Alcibiades avuga aranguruye ijwi kandi ngo aseka cyane ati: “Ibi mbikoreye kugira ngo mwese muzajye munyibukira kuri iki gikorwa”.Paul Kagame na we se ubuvivi buzajye bumwibukira ku butwari yagize bwo gufunga, akica umugore w’undi nta cyo amutwaye ?!

Ngibyo bimwe mu bibazo Ministri ushinzwe gucyura impunzi akunze guhura nabyo mu kazi ke. Birumvikana ko nta gisubizo kuli we yabibonera. Noneho akajya gutira igisubizo kwa Shebuja, agatuka abo yatumiye.

Njye, inama namugira ni ugusaba kubonana na Shebuja, akihangana akamubwiza ukuri, ati: “Nyakubahwa Perezida wa Republika, zimya umuliro. Gukomeza guhisha umwotsi byatunaniye twese”.

Léonard Mbwirabumva

Zambia

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Perezida Kagame urukundo akunda Abanyarwanda, nirwo rutuma  ashishikariza impunzi gutaha. Kuko biteye isoni kumva ko muri ikigihe urwanda rutera imbere, abakene bahabwa inka, abantu bose bafite ubwishingizi mubuvuzi
nibindi byinshi Abanyarwanda bamaze kwigezaho, ko hari umunyarwanda utabibonera amahirwe. Nicyo gituma tubashishikariza gutaha, kuko bariya babashuka ntacyo bazabamarira.

Nyuma yitariki ya 31/12/2011 ntamuntu n’umwe uzongera kwitwaza ko ari impunzi yumunyarwanda, rero
kubabwira gutaha sikunyungu zundi wese, keretse izanyu. Mwanze gutaha neza, ariko harigihe muzifuza gutaha neza mukabibura.

Ndabasaba guhitamo neza!

Répondre
D

Léonard, article yawe nayikunze cyane, ariko ntabyera ngo de, irimo ukuri n'ibitari ukuri kubera kwirengagiza bikabije. Reka nigire Gen Marcel GATSINZI maze nkwereke ko ibibazo 8 byose
ubaza bifite ibisubizo:

1. Ntabwo nananiwe gucyura umuryango wanjye, ahubwo umugore wanjye yanze kugaruka kuba mu Rwanda, yirengagiza ko muri code de la famille yo mu Rwanda n'Inkotanyi zitarahindura kugeza ubu ivuga
ko: UMUGABO NIWE MUTWARE W'URUGO, NIWE UGENA AHO URWO RUGO RUZATURA; nahise rero nsaba DIVORCE nkurikije amategeko ndayibona, ndongera ndashaka kandi uwo wundi nashatse turabana
kugeza magingo aya;

2. Agahinda mufite kubera ko mutashye ntawe mwasanga iwanyu muzagasangira n'abacitse kw'icumu rya génocide y'abatutsi nabo babana n'agahinda ko kutagira umubyeyi cg se
umuvandimwe basigaranye;

3. Ntabwo Gacaca yafunze abantu kugira ngo abandi bibonere ibikingi; nta n'ubwo ibikingi bicyemewe mu Rwanda, ubu nta muntu ukigira ubutaka bufite ubuso burengeje 25ha, mutashye kandi iyo limite
yanamanuka ikaba yagera no kuri 5ha ariko abanyarwanda tugasangira bicye dutunze. Mugomba kandi kumva ko mutari kwica abatutsi ngo birangirire aho gusa nk'uko bigenda iyo imbwa igongewe
mu muhanda, hagombaga kubaho UBUTABERA;

4. Nyakatsi zavuyeho ariko zizasimburwa n'andi mazu meza ya kijyambere; cyakora nibyo koko Ministeri ibishinzwe yacuritse iyo gahunda nziza irabanza isenya nyakatsi hanyuma itangira kubaka amazu
mashya; iyo biza kuba mu nshingano zanjye mba narabanje nkubaka amazu hanyuma nkabona gusenya nyakatsi;

5. Nta mashyi nigeze nkoma igihe Kagame avuga ko mwamunyuze mu myanya y'intoki kubera ko icyo gihe nari muri mission, cyakora agahinda n'umujinya yabivuganye icyo gihe ndabyumva rwose nk'umuntu
wapfushije abavandimwe muri génocide kandi afite intwaro zo kubatabara, ariko rero ubu ngubu byarashize, mbijeje ko nimutaha nta kibazo muzagirana, yemwe hari n'abandi bahutu mu Rwanda
bamerewe neza simwe ba mbere muzaba muje kumererwa neza;

6. Gahunda yo gufasha abanyeshuri bakennye izasubiraho, Leta yasanze yari yibeshye maze yisubiraho; ahubwo uburezi bugiye gushyirwamo ingufu zihariye kugira ngo butere imbere kuko ari
ishingiro ry'amajyambere y'igihugu cyacu;

7. Abigeze guhungira Gacaca mu Burundi no muri Uganda bakaza gutahurwa ku ngufu bose ubu bameze neza rwose, uwaba yarapfuye wese yazize urw'ikirago;

8. Mfite ikizere ko Ingabire Victoire azafungurwa vuba aha kubera ko afite ab'avocats b'abahanga cyane kandi igihugu cyacu kikaba kigendera ku mategeko. Maze na Bizimungu
yarafunguwe!

Léonard, uretse ko nanze kurondogora kugira ngo usoma atarambirwa, natanga n'ibindi bisobanuro birambuye ku bibazo wabajije. Gen GATSINZI nibimunanira azabwire shebuja ampe icyo kiraka!!!

Répondre