Kongo yafashe Chanzu na Runyoni ! M23/RDF yiteguye kugaba igitero ku Rwanda !

Publié le par veritas

Turakomeza kubagezaho inkuru ijyanye n'urugamba muri Kongo kuri iyi paji

 

17:44  : Ingabo za Kongo FARDC zakoze uyu munsi igikorwa cyo kugenzura neza ikicaro gikomeye cya nyuma M23/RDF yari icumbitsemo ku musozi wa Chanzu, uretse intwaro zatwitswe, ingabo za Kongo ziramenyesha Sultani Makenga ko yibagiwe gutwara ingofero ye na gitari ikoresha amashanyarazi mu gihe yahungiraga mu Rwanda! Hagati aho ariko umujinya wo gutsindwa muri Kongo ukomeje gutera ubugome bukabije Kagame Paul, akaba yiyemeje kurimbura umuntu wese utavuga rumwe nawe, kuri uyu mugoroba akaba yafunze umuyobozi w'ishyaka PS Imberakuri witwa Icyitonderwa Jean, nyuma yo kumara umunsi wose bamwicisha izuba kuri polisi!


 

http://www.aeta-network.org/wp-content/uploads/2012/05/IMG_6393.jpg15:30  : Mukiganiro yagiranye n'abanyamakuru uyu munsi kuwa kabiri taliki ya 5/11/2013,Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende yavuze ko ingabo za Kongo FARDC zigiye gutangira urundi rugamba rukaze zitaruhutse na gato rwo kwirukana FDLR ku mbaraga bakayerekeza mu Rwanda, nyuma yo gutsinda umutwe wa M23/RDF. Mende yavuze ko Kongo idashaka na gato umutwe n'umwe witwaje intwaro kubutaka bwa Kongo, ngo M23/RDF niwo wari umutwe wa mbere kurutonde none ngo hagiye gukurikizaho FDLR kuko ariwo mutwe wa 2 kurutonde ,naho umutwe wa gatatu ni ADF NALU! Ni ukubitega amaso ! (soma iyi nkuru aha kuburyo burambuye).

 

13:50  : Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu yatumye umutwe M23/RDF utsindwa kariya kageni mu gihe kingana n'iminsi 10 gusa kandi uwo mutwe warakomeje guhangana mu bihe byashize n'ingabo za Kongo ndetse niza ONU ariko ntizishobore kuwutsimbura mubirindiro byawo. Amakuru atangwa n'ikinyamakuru cyo mu bwongereza "Daily Telegraph" akaba yatangajwe na "voiceofcongo.net" aratangaza ko itsindwa rya M23/RDF ryatewe ni uko igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Amerika kimwe n'igihugu cy'Ubwongereza byahaye amabwiriza akaze Paul Kagame bimubwira ko atagomba kugenyanyeza umunwa cyangwa ugutwi mu kwita ku kibazo cya M23/RDF; ibyo bihugu byombi byihanangirije Kagame ko ntamusilikare w'u Rwanda agomba kongera kohereza muri M23/RDF! Ku italiki ya 25/10/2013 nibwo ibyo bihugu byombi byihanangirije Paul Kagame ( kanda aha usome iyo nkuru kuburyo burambuye).


 

http://www.banamputu.com/wp-content/uploads/2013/07/fardc-congo.jpg10:27  : Muri iri joro ryakeye ku Mukamira mu Rwanda haraye hageze abasilikare ba RDF 1000 bavuye muri Kongo aho batorotse urugamba rwo ku dusozi twa Chanzu na Runyoni; abo basilikare b'u Rwanda bivanzemo abakongomani bo muri M23, Kagame Paul akaba yategetse ko abo basilikare bose nibamara kuruhuka bahita basubira muri Kongo gukomeza gutera yo akaduruvayo!

 

09:39  : Umutwe wa M23/RDF umaze gushyira ahagaragara itangazo rivuga ko uwo mutwe ufashe icyemezo cyo kwisenya! N'ubwo uwo mutwe wubahirije ibyo wasabwaga n'ibihugu byinshi ndetse na leta ya Kongo, ikibazo gisigaye ni ukumenya aho abarwanyi bawo baherereye kimwe n'intwaro bakoreshaga kuko niba bitabonetse  birakomeza kuba ikibazo cy'umutekano muke mu karere k'ibiyaga bigari. Ubusanzwe umuryango w'abibumbye ufite inshingano zo kugarura umutekano muri Kongo no mukarere kose k'ibiyaga bigari, niba M23/RDF itsinzwe ntabwo ibibazo birangiye kuko abarwanyi bayo bagomba kuboneka kandi n'indi mitwe yitwaje intwaro iri muri Kongo igomba gushakirwa igisubizo! Biragaragara ko urugamba rugikomeza !

 

Kagame-yiruka.pngEjo kuwa mbere taliki ya 04/11/2013 ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu gihugu cya Kongo zahawe amabwiriza yo kwinjira mu mirwano bitewe n'uko umutwe wa M23/RDF warashe ibisasu mu mujyi wa Bunagana bikica abaturage , izo ngabo za ONU zikaba zigomba gutera ingabo mu bitugu ingabo za Kongo FARDC mu kwirukana abarwanyi ba M23/RDF bari ku dusozi duhanamye twa Chanzu na Runyoni. Kuva intambara yakubura mucyumweru gishize hagati y’inyeshyamba za M23/RDF n’ingabo za Kongo FARDC , ingabo za ONU muri Kongo zari zarifashe mukwinjira mu mirwano ahubwo zigaha ingabo za Kongo ibikoresho gusa, none itegeko ryatanzwe , ingabo za ONU  nazo zigomba kwinjira mu mirwano !

 

Hagati aho imirwano yakomeje ijoro ryose hagati ya FARDC n'ibisigazwa bya M23/RDF, amakuru dukesha  ikinyamakuru "le monde" aremeza ko leta ya Kongo yatangaje ko yatsinze burundu inyeshyamba za M23/RDF. Kubera igitutu cy'ingabo za Kongo abarwanyi ba M23/RDF bikuye mubirindiro bari bafite ku dusozi twa Chanzu na Runyoni .Mbere yo gukiza amagara yabo , abarwanyi ba M23/RDF batwitse imodoka 42 n'ububiko bw'amasasu bari bafite kuko batari gushobora kubihungana ahasigaye banyanyagira mu mashyamba y'ibirunga! Jenerali Lucien Bahumba kimwe n'undi musilikare mukuru w'ingabo za Kongo bayoboye urugamba birinze gutangaza intsinzi kuko bazi neza ko M23/RDF ifite amayeri  menshi yo kujijisha ikerekana ko yatsinzwe kandi iba ihinduye uburyo bwo kurwana!

 

                           Intambara ishobora gukomereza mu Rwanda !


http://s1.lemde.fr/image/2013/11/05/534x267/3508098_3_35a2_deplacements-de-population-a-cause-des_cb99eaec8d2f9c2636615d6b9a73f938.jpg

Amakuru dukesha ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda buremeza ko Bunagana imaze gufatwa Kagame Paul Perezida w’u Rwanda yakoresheje inama abasilikare b’u Rwanda yari yohereje muri Kongo kurwana kudusozi 3 (Mbuzi, Chanzu na Runyoni) twariho ibirindiro bikomeye n’intwaro nyinshi yadushyizeho , bityo guhera kuri ibyo birindiro M23/RDF ikaba yaragombaga gutesha umutwe ingabo za Kongo, ikoresheje uburyo bw'imirwano ya kinyeshyamba maze Kagame akagira  icyo ategeka Kongo n’amahanga mubiganiro biri kubera i Kampala. Kuri uyu wa mbere taliki ya 4/11/2013 Kagame Paul yagize ibyago agasozi kamwe gahanamiye utundi kitwa Mbuzi  gafatwa n’ingabo za Kongo . Mukohereza abasilikare muri Kongo, Kagame Paul yababwiye ko batagomba kuryama ko kandi bagomba kurwana bagatsinda cyangwa bagapfa bose, Kagame Paul yahise ategura abandi basilikare abashyira k’umupaka w’u Rwanda na Kongo abaha amabwiriza yo kuzarasa umusilikare wese wa M23/RDF uzaba asubiye inyuma, icyo gikorwa cyo kwica abazasubira inyuma kikaba kigenzurwa na Kagame Paul ku giti cye , akaba ariyo mpamvu atakiboneka !

 

http://gdb.voanews.com/6C3FF1B6-6719-4145-B21B-8A7192E17CBF_mw1024_n_s.jpgKuba igihugu cya Kongo ubwacyo cyashoboye kwifatira agasozi ka Mbuzi none n’ingabo za ONU zikaba ziyemeje kwinjira mu mirwano zirasa gusa ku dusozi twa Chanzu na Runyoni, byatumye abarwanyi ba M23/RDF bafata icyemezo gikomeye cyane cyo kurenga ku itegeko rya Paul Kagame bagasubira inyuma bagahungira mu Rwanda ; bitewe ni uko hari ingabo za Kagame Paul zitegereje kubarasa kuko basubiye inyuma , abarwanyi ba M23/RDF nabo biteguye kurasa ingabo za Kagame zahawe itegeko ryo kubarasa bakazigeza i Kigali !

 

Mugutegura uwo mugambi wo gusubira inyuma no kwiyemeza kurwana n’ingabo za Kagame zigomba kubica, M23/RDF yiyemeje kwinjira mu Rwanda yiyita FDLR, ni muri urwo rwego M23/RDF yateguye inkuru y’igihuha ivuga ko FDLR igiye kwinjira mu Rwanda igafata umujyi wa Kigali ifatanyije na Tanzaniya , iyo nkuru y'igihuha yatangajwe n’urubuga rwa M23/RDF (kanda aha usome iyo nkuru mu gifaransa) kugirango iyobye uburari maze ibinyamakuru byo mu Rwanda nk’igihe.com biyisamira hejuru (kanda aha uyisome mu kinyarwanda) ; uretseko amakuru dufite aturuka mu nzego za gisilikare cya Kagame avuga ko iyo nkuru yategetswe gutangazwa na bamwe mubasilikare bakuru ba RDF bashaka gutegura abaturage n’amahanga kugira ngo mu gihe abarwanyi ba M23/RDF bazaba barwana nabo bizitwe ko ari FDLR yateye u Rwanda (kanda aha usome iyo nkuru mu cyongereza).

 

Akarere ka Kivu y’amajyaruguru ubu gakurikiranirwa hafi n’isi yose, ikintu cyose kibaye muri Kivu y’amajyaruguru gihita gitangazwa n’inzego zinyuranye zihari, nk’ingabo z’umuryango w’abibumbye zifite abahanga mugukurikirana ibibera kubutaka bwa Kongo, imiryango mpuzamahanga inyuranye ikurikirana ikintu cyose kibaye kubutaka bwa Kongo, abanyamakuru benshi kandi banyuranye bakurikirana ikibaye ahantu hose kubutaka bwa Kongo ndetse n’abaturage ubwabo ndetse n’ingabo za Kongo zitanga amakuru anyuranye kubibera kubutaka bwa Kongo ; nta buryo rero ikinyamakuru cya M23/RDF cyabona inkuru cyonyine ivuga ko FARDC zarwanye na FDLR kubera intwaro ndetse ngo ikaba yiteguye gufata Kigali ngo ayo makuru abure kumenyekana ! Ahubwo ni M23/RDF iri kujijisha kuko abarwanyi bayo bagiye kurwana n’ingabo za Paul Kagame ziteguye kubarasa nibaramuka basubiye inyuma !

 

Abanyarwanda se baba bagiye kubona ubuhanuzi bwa Nsabagasani na Magayane bubasohoreraho ! Muri ubwo buhanuzi havugwamo ko ingabo Kagame Paul azohereza muri Kongo zizamuhindukirana zikamurwanya zifatanyije na Rwara rubundikiye mu mashyamba!

 

Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article