Lt Gen Fred Ibingira yatanze amabwiriza yo gufungira Lt Col Sarto Bahenda mu kirwa cy’Iwawa!!
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse mu rwego rw’ubutatsi rwa Kagame, yemeza ko Polisi imaze guhabwa amabwiriza y’uko Lt Col Sarto Bahenda ajyanwa gufungirwa mu kirwa cy’ahitwa Iwawa. Nk’uko umwe mu bakorana n’inzego z’ubutatsi za Kagame utarashatse ko tumuvuga kubera impamvu z'umutekano we yabidutangarije , urwego rw’iperereza rwa Polisi “Special Intelligence” rumaze guhabwa amabwiriza na Lt Gen Ibingira, y’uko Lt Col Sarto Bahenda yajyanwa gufungirwa Iwawa.
Ibingira yabitegetse nk’umugaba mukuru w’ingabo z’inkeragutabara”reserve force”. Ni ukuvuga ingabo zacyuye igihe zifashishwa igihe bibaye ngombwa. Kandi Lt Col Bahenda yagiye mu butumwa bw’akazi muri polisi akuwe mu nkeragutabara.
Ayo makuru atugeraho yemeza ko nyuma y’aho itangazamakuru rigeragereje gutabariza Lt Col Sarto, polisi yahisemo kumwimura imukura muri gereza yayo ibarizwa mu mujyi wa Kibungo. Bamushyize mu ivatiri y’umweru yamujanye kumufungira ku biro bya special Intelligence i Gikondo, ahakunze kwitwa kwa Gacinya.
Kubera ko maneko wa polisi ACP Kalisa yari mu ruzinduko rw’akazi mu Bushinwa, byabaye ngombwa ko Komiseri wa polisi CGP Gasana, yohereza umupolisi witwa Kanyamihigo, kugirango afatanye n’umunyamabanga wihariye wa ACP Kalisa witwa Muhizi Stephen mu guhata ibibazo Lt Col Sarto. Bamubazaga ikirego bamurega aricyo: "kuba yaba aziranye na Gen Kayumba cyangwa RNC" .
Ayo makuru atugeraho yemeza ko nyuma y’iryo bazwa, basanze Lt Col Sarto Bahenda ntacyo azi ku bijyanye na Gen Kayumba. Ibyo byabaye ngombwa ko abo bapolisi bashinzwe idosiye ye, bamubaza niba ashobora kwemera gukorera igihugu. Bahise bamugezaho ubutumwa bari bahawe na CGP Gasana bw’uko abafasha kuzashinja Gen Kayumba hamwe n’abagenzi be, ko baba bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kubera impamvu z’umutekano we, byabaye ngombwa ko Lt Col Sarto Bahenda abyemera. Ariko kugeza ubu polisi iracyafite ikibazo cy’uko uwo musirikare Sarto akomeje gushakishwa n’umuryango we. Bivugwa ko uhangayikishijwe n’ubuzima bwe kubera ko asanzwe ari umurwayi. Kubera izo mpamvu zo kumushakisha byatumye haturuka amabwiriza ibukuru, ahabwa Gen Ibingira ko akura Lt Col Sarto Bahenda kuri gereza yo kwa Gacinya akajyanwa gufungirwa mu kirwa cy’Iwawa. Byakozwe kugira ngo yaba umuryango we, itangazamakuru ,imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, batazashobora kumenya ibimubaho, kuzageza bamuzanye mu nkiko gushinja abatavuga rumwe na Kagame naramuka adapfuye.
Lt Col Sarto Bahenda yafunzwe ku itariki ya 13/05/2011 ageze ku kibuga cy’indege I Kanombe. Byakurikiye uguhagarikwa igitaraganya ku kazi ko kurinda amahoro muri Haiti. Byakozwe n’inzego z’ubutatsi za Kagame ku itariki ya 09/05/2011, zihawe amabwiriza na Lt Col Nyakarundi. Wabeshye ko agiye guhabwa amabwiriza y’akazi mu Rwanda.
Bamwe mu bapolisi twavuganye nabo babarizwa muri Haiti, badutangarije ko nta kundi guhitamo Lt Col Sarto afite, uretse kwemera kugaraguzwa agati n’inzego z’ubutasi za Kagame. Akemera agakoreshwa gushinja ibinyoma yabyanga zikamwica. Izo nzego z'umutekano zaranzwe no kumena amaraso y’ abanyarwanda baturutse muri Kongo. Barimo Mzee Semadwinga Denis wishwe urw’agashinyaguro ku Gisenyi bamukase umutwe. Emeritha Munyeshuri umubyeyi w’imyaka 55 warasiwe k’umupaka wa Goma mu mpera z’umwaka ushize. Kagwa Andre Rwisereka bacyegese ijosi. Hari na Kayitesi Beatrice kugeza ubu abavandimwe be bakaba batarashobora kubona umurambo we kugirango nibura bawushyingure mu cyubahiro .
(Ifoto iri hejuru ni ya Ibingira)
Johnson, Europe.(umuvugizi)