Ahorugeze Sylvère yafunguwe.

Publié le par veritas

Ahorugeze_Sylvere-1-.jpgSylvëre Ahorugeze ni umunyarwanda wari umaze imyaka itatu muri gereza nkuru ya hano muri Suwedi. Mu myaka itatu ishize, ubwo yari aherekeje umugore we muri ambassade y'u Rwanda i Stockholm gushakayo ibyangombwa, ambassadeur w'icyo gihe, Jacqueline Mukangira, yahise amuhamagarira polisi, iyi na yo ihita imwirukankana. U Rwanda rwamuregaga cya cyaha rutangiye gutesha agaciro, cyitwa jenoside.

Mbere y'uko afatwa, Sylvère Ahorugeze yari atuye mu gihugu cya Danemark. Aha na ho yari yarigeze kuhafungirwa icyo cyaha igihe cy'umwaka, ubutabera busanga ari umwere, buramurekura, ndetse ahabwa indishyi y'akababaro igera kuri miliyoni y'ama couronnes, amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu. Imyaka itatu y'agatsi amaze mu buroko bwa hano, yagombye na yo kuyibonera izindi ndishyi zikubye gatatu izo yabonye muri Danemark.

Ubwo ubutegetsi bw'i Kigali bwari bumaze kwishima ko umujenosideri wabwo yafatiwe i Stockholm, bwahise bukoresha za nkiko zabwo zitagira amategeko, zitwa gacaca, maze zimukatira ataburanye. Inzu ye yari ifite imwenda wa Caisse d'Epargne, gacaca yayiteje cyamunara miliyoni 12 gusa. Ni inzu yari ikwiye byibura miliyoni 30 z'u Rwanda. Mu bacikacumu mfite amazina yabo bari baturanye na we i Gikondo, cyeretse utarashatse kuvuga ko Ahorugeze yabasahuye muri jenoside kugirango izo miliyoni uko ari 12 bazigabane bose. Ni uko byagenze.

Akimara gufatirwa hano, Kigali yasabye Leta ya Suwedi kumwohereza mu Rwanda ariko biba iby'ubusa. Kubera amarangamutima y'u Rwanda, Minisitiri w'ubutabera wa hano, Beatrice Ask, yemeye ko Ahorugeze asubizwa mu Rwanda, ariko uyu aza kwitabaza urukiko mpuzamahanga rushinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu, rukorera i Strasbourg mu Bufaransa. Icyavuye mu bujurire bwe ngirango nta kindi uretse kurekurwa, guhanagurwaho icyaha yaregwaga.

Sylvère Ahorugeze yahanaguweho icyaha burundu; nta n'ubwo agishubijwe mu Rwanda kuburanirayo icyaha kitakiriho kuko Leta y'u Rwanda yasabwe ibimenyetso by'iki cyaha, birabura. Ibimenyetso Kigali yari ifite ni ibyo kuba Ahorugeze yarabonye uko indege yari itwaye Perezida Habyarimana, yahanuwe. Kuri Kigali ibi ni ibimenyetso bikomeye byo kurega umuntu icyaha cya jenoside.

Leta y'u Rwanda yakomeje ubwayo gutesha agaciro icyaha cya jenoside kuko ikirega umuhutu uwo ari we wese utavuga rumwe na yo. Urugero rufatika ni urw'uyu mugabo Sylvère Ahorugeze umaze kurekurwa n'urukiko rurenze rumwe, bikaba bigaragara ko ya ma koperative y'abashinjabinyoma yo mu Rwanda (les associations de délateurs) atangiye guta agaciro.

Indishyi y'akababaro kuri iki gihugu cyamufungiye ubusa, arazikwiye. Na byo biri mu kurwanya umuco wo kudahana no kurenganyiriza abantu ubusa.

Amiel Nkuliza.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

AMIEL,

KUBA NTA BIMENYETSO BIFATIKA BYABONETSE NTIBIVUGA KO ICYAHA ATAGIKOZE. EREGA NTA BA RESCAPES BAHAGIJE BABONEKA BO GUSHINJA INTERAHAMWE ZOSE, KENSHI BABAGA BIHISHE BATARI AHO
UBWICANYI BUKORERWA.

ARIKO RERO BASHOBORAGA KUMENYA NEZA UWAGEZE MU RUGO AJE KUBAHIGA KUBERA UBUHAMYA BW'ABAKOZI B'ABAHUTU BABANIYE NEZA BABAGEMURIRAGA AHO BIHISHE, CYANGWA SE BAKABA BAKUMVA AMAJWI
YA BAMWE MU BABATEYE ARIKO BADASHOBORA GUTUNGUKA MU MASO YABO. HARI NA BENE WABO BABASANGAGA MU BUHUNGIRO BAFITE IBYO BIBONEYE N'AMASO YABO!

NIYO MPAMVU KUVUGA KO ABAMUSHINJE BOSE MURI GACACA ARI ABABESHYI ATARI BYO. ESE UBUNDI KO UWO BAREZE WESE MUMUTABARIZA NGO
BARAMUBESHYERA, MWEBWE MWEMEZA KO GENOCIDE Y'ABATUTSI YAKOZWE NA NDE NONEHO? FPR NK'UKO MWIHARAJE KUBIVUGA? HA HA HA, BURIYA RTLM NA KANTANO BYARI IBYA FPR?? KAMBANDA NA
SINDIKUBWABO BAKORERAGA FPR???  ARIKO UZI KO MUFATA ABANTU NK'IBICUCU KOKO?!?!

CYAKORA NEMERA KO IYO UBUTABERA BUBUZE IBIMENYETSO BUFUNGURA UMUNTU. NTACYO BITWAYE, YAFUNZWE UMWAKA MURI DANEMARK, ITATU MURI SUEDE, ATAKAJE N'INZU YE MU RWANDA.

NDUMVA ATAZONGERA KWIZERA KO KWICA UMUTUTSI ATARI ICYAHA NIBA AZI UBWENGE.

Répondre