KAGAME ASHOBORA KUTAKIRWA MU GIHUGU CY'UBUFARANSA KUBERA MINISTRE ALAIN JUPPE !
Minisitiri w’u Rwanda w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, aherutse gusura Ubufaransa, ariko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Alain Juppé yanga kumwakira kubera amagambo Kagame yamuvuzeho ko atazemerwa na leta ye.Muri urwo ruzinduko rwa Minisitiri Mushikiwabo aherutse kugirara mu Ubufaransa, ategura urugendo rwa Kagame azagirira yo mu mezi ari imbere, yakiriwe n’umunyamabanga ushizwe imigenderanire Henri de Raincourt, naho mugenzi we Alain yanze kumwakira. Ibi bibaye kandi nyuma y’amazi abiri Kagame atangaje inkuru mu kinyamakuru cya Jeune Afrique avuga ko Alain Juppé atazakirwa mu Rwanda, aya magambo ya Kagame yatumye Ministiri Alain avuga ko nawe nta mugambi wo kuza mu Rwanda yari afite kandi ko atiteguye no kumuhereza ikiziganza cye « Cela tombe bien, je n'avais aucunement l'idée de m'y rendre, ni de serrer la main de Kagame »,ibi yabivugiye mu nama n’abanyamakuru yagiriye ahitwa Bordeaux no kuri Assemblée nationale ku itariki 5 Gicurasi 2011.
Abantu beshi bazi amwe mu magambo Kagame akunda kuvuga akarishye bemeza ko yaba ari umwe mu bayobozi bakunda guhubuka cyane, amwe mu magambo ye ari amwe agenda asenya umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, haba ibyo duturanye ndetse n’ibyo hanze.
Uretse kandi gusenya imibanire n’ibindi bihugu, Kagame yakunze kuvugamo amagambo arimo agasuzuguro atukana, cyane atuka abantu batavuga rumwe nawe ndetse n’abandi yita abanzi, ariko mu byukuri atari abanzi b’igihugu ahubwo ari ukutumva ibintu kimwe kuri hagati ye nabo.
Aya magambo kandi ya Kagame beshi bemeza ko ari amwe atuma abantu beshi bagirana ikibazo n’ubutegetsi bwe, bikaba byongera umubare w’ubuhunzi bw’abayobozi bakoranye nawe, ikindi kuba atajya akosora amakosa ye agahitamo gutuka abantu mu ruhame kandi bakagambye kurebara hamwe uko bacyemura ikibazo mu buryo butaziguye, nibyo byongera amakimbirane agirana n’abantu bamuhunze.
Abazi amagambo umukuru w’igihugu yakagombye kuvuga cyane ko avuga mu izina ry’abo ahagarariye, bemeza ko ibyo Kagame avuga bizagira ingaruka mu mibanire n’iterambere ry’igihugu, tutiyibagije n’amahoro y’abanyarwanda muri rusange, kuko buri gihe aba yumva ko ari mu kuri ndetse agahitamo gutukana uko abyumva atitaye ku banyarwanda ahagarariye.
Beshi bemeza ko bene iyi myitwarire itakagobye kuranga umuyobozi w’igihugu uzi icyo akora, kuko buri jambo ryose risohotse mu kanwa k’umuyobozi w’igihugu ari vugiye mu ruhame rigira ingaruka ku buzima bw’igihugu. Akaba ariyo mpamvu iteka iyo umuyobozi agiyeho leta igena umushahara w’umuntu ugomba kumufasha mu gutegura amagambo agomba kuvugira mu ruhame kugirango atazitwaza ko adafite umugira inama.
Kagame we nk’uko yabyivugiye akaba ari umuntu ukunda kuvuga ibyo yishakiye, ndetse atategruriwe. Twabibutsa ko amwe mu magambo avuga ariyo yakomeje kuranga umibanire mibi n’ibihugu duturanye nka Uganda.
Ngirango abibuka amagambo yakoreshwaga mu gihe Ingabo z’u Rwanda zari kurwaniraga niza Uganda muri Kongo - Gisangani, amagambo ye yuzuye agasuzuguro yavugiye ku karubanda, atuka igihugu cy’ Ubugande niyo yateye imyumvikanire mike y’ibihugu byombi, maze ikibazo cy’abasirikare bagiranye ubwabo, kiba icy’igihugu cyose kandi kigira ingufu zikabije.
Umutekano
Aya magambo kandi yuzuye agasuzuguro niyo akomeza gutera ibibazo hagati y’abantu bitwa ko batumvikana nawe, cyane abamuhunze Gen Kayumba na Col Karegeya ndetse na bagenzi babo, adatuma imyumvikanire ishoboka, kuko buri gihe akoresha amagambo atyaye atukana arimo ubwishongozi n’ubushotoranyi, atagamije kubaka ahubwo agamije gusenya.
Mugwaneza Innocent
Publicité