Lt Colonnel Augustin CYIZA : Kagame navuge aho yamushyize!
ITANGAZO
Mu gihe président Paul KAGAME yiteguye gusura igihugu cy'Ubufaransa. Umuryango wa Lt Col Augustin CYIZA uramugaragariza ko utishimiye igikorwa kigayitse cyo kuba yarashimuse uwo Lt Col CYIZA ndetse n'abandi barimo Député HITIMANA Léonard.
Kugeza ubu, Président KAGAME ntasobanura aho yaba yaramushyize mu gihe ubutegetsi bw'u Rwanda ahagarariye buvuga ko umuryango we ariwo wabazwa aho aherereye. Nk'umuryango turasobanura ko kuva ku itariki ya 23 Mata 2003 tutigeze twongera kumubona habe no kumenya amakuru y'aho yaba aherereye nyamara uwo yafatanywe nawe Bwana Eliezeri RUNYARUKA aho ari harazwi.
Kuri iyo tariki nibwo abapolisi b'u Rwanda bamufashe, kugeza ubu tukaba tutazi irengero rye. Ibyo kandi byabaye nyuma y'igihe gito Lt Col CYIZA yakiriwe na président KAGAME ubwe mu biro bye akamugaragariza uburakari budasanzwe, akaba muri iyo minsi inzego za police zaramugendagaho ku buryo buvogera umutekano we. Ibimenyetso birahari byerekana ko icyo gikorwa cy'ubugizi bwa nabi ari Président Paul KAGAME wagitegetse; tukaba twiteguye gukurikirana uburenganzira bwacu mu nkiko zibifitiye ububasha niba atagaragaje aho yamushyize.
Tubabajwe kandi n'ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bikomeje gukorwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda.
Mme NTAMWERA Denyse
wari Umufasha wa Lt Col Augustin CYIZA.