Leta ya Kagame ikomeje gukoresha abantu bo muri FDRL mu gushinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Publié le par veritas

“ …FDRL nk’imwe muri batayo za RDF, zishinzwe gushinja abatavuga rumwe na Kagame”

FDLR attaqueLeta ya Kagame ikomeje gukoresha abarwanyi ba FDRL mu gushinja abantu bose bagerageje kuyinenga, hagamijwe kwangiza amazina yabo, hirya no hino ku isi.
Hashize iminsi myinshi abantu batavuga rumwe na Kagame bahimbirwa ibyaha bitandukanye, kandi bakomeje kugenda biyongera cyane muri iyi myaka ishize.

Kuva abasirikare bakuru bakoranaga na Kagame, cyane Gen Kayumba na Col Karegeya, bahunga igihugu, ibintu byatangiye kuba bibi mu butegetsi bwa Kagame, cyane ko batangiye kumunenga k’umugaragaro ndetse bavuga amwe mu mabanga ye arimo kunyereza umutungo wa Leta ndetse no guheza bamwe mu butegetsi. Aya mabanga ya Kagame mu by’ukuri yari yaragize ubwiru amaze kujya hanze, byatumye amahanga yajyaga abeshya cyane akoresha itangazamakuru ryo hirya no hino ndetse n’abantu agura kugira ngo bamwamamaze, batangira kugaragara nk’ababeshyi.

Kagame mu by’ukuri udakunda kwigaragaza nk’umuntu w’inyangamugayo mu maso y’abanyamahanga dore ko abanyarwanda abibumvisha ku ngufu, yagize ubwoba ko agiye kujya hanze. Ibyakurikiyeho ni ugushaka uburyo bwose bushoboka bwo kwirenza aba basirikare bakuru bari bamaze kumuhunga.

Nyuma yo guhusha Gen Kayumba muri Afrika y’Epfo, Kagame byaba byaramuteye ikibazo, kuko ibimenyetso byose byagaragaje ko ari we wari wapanze umugambi wo kumwica. Uyu mugambi waramupfubanye nyuma y’uko Imana ikinze ukuboko, Kayumba akarokoka amasasu y’ababisha bishyurwaga akayabo k’imisoro y’abanyarwanda hamwe n’imfashanyo zigenewe u Rwanda, ngo yivugane abanyarwanda ndetse bamuhunze. Ndetse byaje kuvamo no gufunga Ambasade y’Afrika y’Epfo mu Rwanda, cyane ko byabaye Afrika y’Epfo iri mu bihe bikomeye by’umupira w’amaguru, hapiganirwa igikiombe cy’isi mu mwaka wa 2010.

Guhimba  ibyaha bigamije kubangisha abanyarwanda n’abanyamahanga.

Kagame amaze kubona ko umugambi wo kwica umupfubanye kandi n’amahanga atangiye kubona ko koko ari umwicanyi, yahisemo gukoresha ubutabera bwe (busigaye bwitwa ubushishozi), ngo asige umwanda aba bagabo bamaze gukundwa n’abantu benshi.

Nyuma yo guhimbirwa  gutera amagurenade mu Rwanda cyane mu mujyi wa Kigali, Kagame yavuze ko Gen Kayumba na Col Karegeya bakorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDRL. Ibi byaje kutagira ingufu, nibwo atangiye gukoresha bamwe mu basirikare basigaye bakorana bayirimo ( FDRL) gushinja ibyaha Gen Kayumba na Col Karegeya. Ibi byazanye ubumwe butaziguye hagati ya Kagame na FDRL.

Kuki Kagame yahisemo gukoresha FDRL mu gushinja Gen Kayumba na Col Karegeya?

Nkuko twakunze kubigarukaho mu nkuru zacu z’ubushize, Kagame ahitamo gukorana na FDRL mu gushinja abatavuga rumwe nawe cyane Gen Kayumba na Col Karegeya, kubera impamvu ebyiri. Iyambere ni uko FDRL kugeza ubu ikorana cyane na Kagame, icya kabiri ni uko bimaze kugaragara ko Gen Kayumba na Col Karegeya  na bagenzi babo ari bo bamubangamiye cyane kuruta abandi bantu bose, kuko abanyarwanda  ndetse n’abanyamahanga bababona kandi babazi nk’abantu bashobora kuzana impinduka mu Rwanda, ndetse bakaba ari bamwe mubazi amayeri yose Kagame akoresha.
Ibi byatumye ahitamo gukoresha amafaranga menshi hirya no hino kugira ngo aharabike bariya basirikare bakuru bamuhunze kandi bakoranye cyane, akoresheje itangazamakuru mpuzamahanga, ndetse n’irikorana n’inzego z’iperereza ze.

Si itangazamakuru yakoresheje gusa ahubwo yongeyeho no gukoresha amafaranga menshi y’igihugu mu manama yakoreshejwe hirya no hino kw’isi, mu gusebya bariya bagenzi be banze gukorera mu kwaha kwe kw’amanyanga.
FDRL nk’imwe muri Batayo za RDF/APR.

Amakuru avuga ko FDRL isigaye ikoreshwa nk’imwe muri batayo za RDF, kuko Kagame akoresheje bamwe mu bahoze bayobora uwo mutwe baje gukomeza kuwuyobora bafatanyije na Kagame, kandi bibereye mu Rwanda, basigaye batumiza uwo  bashatse kugira ngo bamukoreshe akazi bashaka  nk’uko umusirikare agomba kuva ku mirimo agahabwa indi n’umukuriye.

FDRL ubu ikaba ikomeje gukoreshwa mu kurwana intambara yo gushinja abatavuga rumwe na Kagame, mu bashinjwa harimo Gen Kayumba Col Karegeya, Ingabire Umuhoza, Rusesabagina n’abandi bari mu banditsi ba Rwanda Briefing.
Nkuko mu bizi abantu benshi bakunze kuza bavuga ko batahutse, abandi ko bafashwe nka Majoro Uwumuremyi,  byavuze ko yafashwe aje gushinja Madamu Victoire Ingabire Umuhoza,  umuyobozi wa FDU Inkingi, abandi baje gushinja aba ba Gen Kayumba na Col Karegeya na bagenzi babo, ndetse harimo na Bwana Paul Rusesabagina.

Kuki buri gihe haboneka abarwanyi ba FDRL ari uko baje gushinja?

Bimwe mu bimenyetso bikomeye bigaragaza ko aba barwanyi ba FDRL badatandukanye cyane na Batayo ya RDF, ni uko buri gihe bahamagarwa (bivugwa ko batorotse bakaza mu Rwanda) ari uko hari umuntu ifite urubanza ugomba gushinjwa nabo.

Mu by’ukuri bikaba bimaze kuba akamenyero ko buri gihe bataha baje kugira uwo begekaho urusyo, baba bateguwe kandi bahawe misiyo yo guhamya ko uregwa koko akorana nabo. FDRL yabaye inkeragushinja abo Kagame afitiye ubwoba.
K’urundi ruhande ariko abantu bazi uburyo ingoma zihirima, bavuga ko FPR yaba igeze kure,  kuko isigaye idatinya gukora ibisebetse bishyira abatavuga rumwe nayo mu kaga kandi barengana, kandi ibyo ikora yibwira ko abantu bataba babireba, ariko mu by’ukuri biba bigaragarira amaso y’abantu bose bazi ukuri cyangwa imikorere ya FPR na Kagame. Ikindi kibazwa ni ukuntu abantu bose batavuga rumwe na Leta bashinjwa bose n’abarwanyi ba FDRL: Victoire Ingabire Umuhoza, Paul Rusesabagina, Gen Kayumba, Col Karegeya, Dr Gahima, Dr Rudasingwa n’abandi.

Ku bakoranye na Kagame byo lero birakarishye, barabeshyerwa na FDRL hagamijwe gushaka uburyo bateshwa agaciro ku banyarwanda ndetse n’abanyamahanga, harimo no kubatwara imitungo yabo, kugeza ubu imaze gufatirwa kandi bataranakatirwa. By’umwihariko lero hakomeje kwerekanwa inkeragushinja za FDRL nyinshi, zisabwa kwemeza ibinyoma kuri aba bahoze mu gisirikare cya APR no muri Leta yazunguye iy’abatabazi.

Charles I.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C

Gukorana na FDLR nta cyaha kirimo. Ababonamo icyaha ni babandi bayobejwe n'ibinyoma biyigerekaho ubugome bwose bukorerwa abanyekongo muri Kivu zombi.. Ikibabaje ni bariya ba mpemuke ndamucye
bahitamo guta urugamba bakajya kuba ibikoresho cyangwa kugambanira urugaga FDLR.

Répondre
V

Ese wagize ngo abavuga ko gukorana na FDLR ari bibi ni bangahe? ni Kagame ni ntore ze , kandi impamvu abivuga ni ukugirango ngo we akomeze akorane na FDLR wenyine , noneho abone uko ayigarurira !

Naho ubundi ntwundi muntu urusha Kagame gukorana na FDLR!