IBI BISASU BIKOMEJE KWIYANDA AHABONETSE HOSE NYUMA Y'IMYAKA 16BIGOMBA KUBA BIFITE ICYO BIHISHE

Publié le par veritas

 

NGRENADE.jpgtibyumvikana, ku italiki ya 24/10/2010, igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyaturikanye abana i Jari ya Kigali, ku italiki ya 02/01/2011 igisasu cya grenade giturikana abana i Nyamirambo muri Kigali,none ku italiki ya 12/01/2011 , nyuma y'iminsi mike cyane ikindi gisasu cyo mu bwoko bwa grenade giturikanye abana i Gitarama mu karere ka Muhanga; ibi bisasu byose bije bikurikiye ibyaterwaga kuva mu kwezi kwa mbere 2010 n'abantu bavuga ko bafashwe ariko kugeza ubu bakaba bataragezwa imbere y'inkiko!

Ibi bisasu birasigura iki? None se nyuma y'imyaka 17 intambara irangiye niho grenade zirimo ziyanda ahantu hose? None se Nyamwasa yagiye yiruka azita hose? None se n'inkeragutabara zisigaye zizigurisha kuko ubuzima bumeze nabi kandi bakaba batakiri kurugerero ni ubwo bafite ubashinzwe mu rwego rw'igihugu? Njye ndasanga umuti w'ibi bisasa washakirwa aho ! Inkeragutabara ni ngabo ki? zifite intwaro? ese ziracyakora imyitozo ya gisilikare? cyangwa se ni intore zirimo zikwiza ibyo bisasu kugirango bagire abo babyitirira?i Uko byagenda kose ntabwo grenade yabikwa imyaka 17 ngo ibure kwituritsa! izi ni intwaro ziri mu gihugu kandi abari kubutegetsi bazi ibyazo! Izi nteramwe nshya zitwa intore ntabwo nzishira amakenga; ahubwo dusabe Imana u Rwanda ntiruzabe nka Somaliya! Mwe mubyumva gute? Aya makuru yo mu gihe ntiyuzuye , abantu bagomba gutekereza , ariko ikibabaje ni uko abanyarwanda batubujije gutekereza nubigerageje bavuga ko afite ingengabitekerezo! Nimusome iyo nkuru nkuko iri mu gihe.com maze namwe murebe kure!

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama ahagana mu ma saa tanu n’igice za mugitondo, Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye ubwo umwana w’imyaka 11 y’amavuko yagikinishaga ari kumwe na bagenzi be bazi ko bakinisha agatenesi, umwe muri bo arahakomerekera ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Kagbayi.

Icyo gisasu cyaturikiye mu rugo rw’umucuruzi w’I Muhanga, uwo mwana wabanjirije abandi mu kugikinisha azi ko ari agatenesi yagikuye hafi y’igiti kiri mu busitani bwo muri urwo rugo. Uwo mwana wagikuye aho cyari kiri, ni nawe wahakomerekeye wenyine ubwo cyaturikaga, ndetse naho cyaturikiye haracukuka.

Bamwe mu batuye hafi y’urugo cyaturikiyemo hafi y’ibiro bya Radio Rwanda na Reco Rwasco mu Mujyi wa Muhanga baremeza ko icyo gisasu cyaba cyagejejwe muri urwo rugo n’undi muntu, gusa ibi ntabwo biremezwa n’inzego z’umutekano zo muri ako Karere kuko zikiri gukora iperereza kugeza magingo aya.

Nyuma y’aho bigaragariye ko mu ngo za bamwe hakiboneka ibisasu ndetse n’intwaro, Polisi y’Igihugu yakomeje kujya ikangurira buri wese ufite intwaro n’ibisasu mu rugo rwe kuyibishyikiriza nta nkurikizi, gusa ikomeza ivuga ko uzabifatanwa atagize ubushake bwo kubishyikiriza inzego z’umutekano zimwegereye azabihanirwa bikomeye.

 

VERITAS

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article