RWANDA: Icyo abanditsi ba Rwanda Briefing bavuga ku byaha bashinjijwe n’urukiko rwa gisirikare.
Urukiko rwa gisirikare rwari ruyobowe na Brig. Gen Yohani Petero Bagabo nirwo rwabakatiye ibyo bihano byose. Ariko aba banditsi bavuga ko ibyo bakoze birengagije amahame agenga uburenganzira bw’ikiremwa muntu u Rwanda rwashyizeho umukono. Mu kiganiro ikinyamakuru Umuvugizi cyagiranye n’abanditsi ba Rwanda Briefing tukimara kumva ko bakatiwe, bavuze ko ibyo u Rwanda rukora bidahuye n’amategeko agenga inkiko, bakomeza bavuga izo nkiko za gisirikare zitigenga na busa.
Batanze urugero rw’ukuntu abacamanza birukanwa nk’uko bashatse bazizwa imanza baciye, batanga urugero rw’abacamanza ba gisirikare baherutse kwirukanwa, Brigadier Karyango Steven na Lt Col Marc Sebaganji, birukanwe bazizwa guca urubanza rwa Col Mudenge, bakirukanwa bitandukanye cyane n’amategeko agenga ubucamanza mu Rwanda ndetse no kw’isi yose.
Bakomeza bavuga ko urwo rukiko rutigenga na busa, kandi rudakurikiza n’amategeko agenga ubucamanza, ndetse n’ari mu gihugu cy’ u Rwanda bayica nkana, bavuze ko urubanza rwabo rurimo kwirengagiza amategeko, mu gihe umusirikare atemerewe kuburanisha umuntu umurusha ipeti, aho Brg Gen Bagabo yayoboye inteko y’urukiko yakatiye Lt Gen Kayumba, kandi ibyo bitabaho. Twabibutsa ko aricyo bitwaje basibya urubanza rwa Gen Kabarebe na Gen Laurent Nkunda.
Bongeyeho kandi ko binateye urujijo mu gihe bihutira guca imanza z’abo batavuga rumwe kandi abafunzwe cyera barimo kuborera mu mabohero, batagerwaho n’umuntu n’umwe ( Lt Col Rugigana, Gen Charles Muhire, ndetse na Col Mudenge warekuwe yagizwe umwere ariko agakomeza kuba mu ibohero, afungishijwe igitugu kizira amategeko, kuko yari yagizwe umwere).
Bavuga kandi ko ibyo bazira ari akarengane kuko itegeko shinga ry’u Rwanda ryemerera buri munyarwanda wese gutanga igikerezo cye atabogamiwe n’inkiko, ariko kuko ngo Leta y’u Rwanda itubaha uburenganzira n’ubwisanzure bwo kuvuga ibitecyerezo byabo byahindutse ibyaha, bavuga ko bashinjwa ibyaha batakoze. “ ntabwo turi abanyabyaha, ahubwo turi abakunzi b’igihugu baharanira ko u Rwanda rwayoborwa mu mahoro, hatabayeho igitugu cya Kagame”.
Ibyo bavuze muri Rwanda Briefing bavuga ko ari ibigaragarira amaso ya buri wese, ko igitugu cya Kagame, gukoresha umutungo w’igihugu nk’uwe, ndetse no guheza abantu bamwe mu myanya y’ubuyobozi, ari ibintu buri muntu wese ushaka kureba abona. Bavuga ko kandi ari byo byafunze abantu bose bagiye bagerageza kubivugaho, uwari perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka, Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, ndetse na Deo Mushayidi. Ngo kuri bo bimaze kuba akamenyero ko Kagame umunenze ahimbirwa ibyaha bimucisha umutwe.
Bongeye ho ko kubera ubwibone bwa Kagame, atajya yihanganira umuntu wese ushatse kumugaragaza uko ari, bavuga ko ayobora igihugu k’uburyo kizahora mu bibazo by’ubwicanyi kandi ko buri gihe atahwemye gukoresha inzego z’umutekano w’igihugu mu kwica abatavuga rumwenawe, ndetse akaba atarahwemye na none kugerageza inshuro nyinshi cyane kwica Gen Kayumba na Col Karegeya, nyuma yo kumunanira burundu, akaba ariho yibuka gukoresha ubucamanza bwe butigenga kubagereka ho ibyaha batigeze bakora.
Basoza bavuga ko kuba urukiko rwa gisirikare rwabashinjije ibyaha nk’uko Kagame yarusabye bitazabakoma mu nkokora, bizeza abantu bose ko bitazabaca intege zo gukomeza guharanira ko u Rwanda rwabona ubwigenge na demokarasi, rukava mu ngoyi y’igitugu cye. Ngo kandi ntibazahwema guharanira no kuvugira abantu bose bafunze bazira ubusa, cyane abanyamakuru, n’abandi bafunze ku mpamvu za politiki bazizwa ibitekerezo byabo.
Charles I.