Kuri Noheli,umubyeyi wa Me Bernard NTAGANDA yitabye imana, Herode w'u Rwanda arishimye?
[Ndlr :Kuyi uyu munsi w’ibyishimo by’umunsi wa Noheli,umubyeyi w’Umunyepolitiki ufungiye mu Rwanda Me NTAGANDA Bernard yitabye Imana.Veritasinfo ikaba yifatanyije mu kababaro n’umuryango w’uyu mu byeyi ariko kuburyo bw’umwihariko ikaba yihanganisha Me Bernard Ntaganda n’abarwanashyaka ba PS Imberakuri. Tukimara kubona iyi nkuru twibajije niba Herodi w’u Rwanda Paul Kagame yishimye cyangwa niba ababaye ! Mu gihe Yezu yavukaga Herode wo muri Israël yarababaye cyane ndetse ategeka ko hakorwa jenoside y’abana b’abahungu kugirango n’uwo Yezu wavutse ayigwemo kuko atari yabashije kumenya aho aherereye. Herode w’u Rwanda Paul Kagame nawe yagombye kubabazwa n’urupfu rw’uyu mubyeyi kuko yitabye Imana ajyanye agahinda k’umwana we uri kwica urubozo kandi arengana ; ese Paul Kagame atekereza ko uyu mubyeyi azabwira iki Imana kubutegetsi bwe ? Agahinda uyu mubyeyi ajyanye kagombye kubabaza Paul Kagame kuko urubanza rumutegereje imbere y’Imana rurakomeye cyane !Iyo uyu mubyeyi yitaba Imana Paul Kagame yarafunguye Me Ntaganda Bernard yari kugira ibyishimo by’uko ntarubanza afite imbere y’Imana ! Hasi aha murahabona itangazo rya PS Imberakuri !]
UBUTUMWA BW’AKABABARO .
Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe no kumenyasha abaharanira impinduka y’amahoro cyane cyane abarwanashyaka b’Imberakuri ko umubyeyi wa perezida fondateur Me Ntaganda Bernard ko yitabye Imana uyu munsi kuwa 25/12/2013. Uyu mubyeyi kandi akaba mama wa perezida fondateri w’ishyaka PS Imberakuri ntazibagirana mu barwanashyaka b’ishyaka uko yitangiye urugamba kuva umwana we yafata iya mbere agahaguruka akamagana ibitagenda ubutegetsi buriho mu Rwanda bukora akabikora ari imbere mu gihugu,bukaza ku mufunga aha akaba ariho uyu mubyeyi yamenyekanye cyane ubwo yahoraga yikorera indobo agemuriye umwana we.
Igihe kirekire akaburabuzwa n’inzego z’abacungagereza,CID n’abandi,ariko byose ntibyamuciye intege.Ntawabura kuvuga ko ibyo Me NTAGANDA yakoze byose yabikeshaga uyu mubyeyi utabarutse. Nta washidikanya ko ubuzima bwe bwazahajwe n’ingendo yakoraga yitangira umwana we ndetse n’Imberakuri muri rusange,ariko ubutegetsi ntibwigeze bunagira impuhwe ngo bube bwamukura kuri iyo ngoyi cyane ko umwana we kugeza ubu afunze azira ubusa.
Ishyaka PS Imberakuri ryifatanyije n’umuryango wa perezida fondateur w’ishyaka ryihanganisha by’umwihariko Me NTAGANDA Bernard kuri ibi bihe bibi arimo,aho atanafite uburenganzira bwo gushyingura umubyeyi we yakundaga cyane.Imana yonyine imuhe kubyakira. Ishyaka PS Imberakuri ryifurije umubyeyi wa Me NTAGANDA Bernard iruhuko ridashira.
Kubwa PS Imberakuri
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere.