Ingabo za Congo FARDC zataye muri yombi SHETANI, umuyobozi w'abarwanyi ba Mayi Mayi!

Publié le par veritas

http://etudiantcongolais.files.wordpress.com/2013/10/14-mg_6951.jpg?w=700&h=467Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24/12/2013 nibwo ingabo za Congo FARDC zataye muri yombi umuyobozi w’abarwanyi ba Mayi Mayi uzwi ku izina rya SHETANI.Uyu muyobozi w’abamayi mayi akaba ashinjwa gukora ibyaha by’intambara birimo no gusambanya abagore ku ngufu.

 

Shetani akaba yatawe muri yombi ari mukarere ka Kiwanja akaba agomba gushyikirizwa ubutabera bwa gisilikare bw’ingabo za Congo kimwe n’abarwanyi bo mu mutwe we bashinjwa kwica abaturage b’abakongomani  urubozo mu gihe umutwe wa M23/RDF wari warigaruriye akarere ka Rutshuru.

 

Umuvugizi w’ingabo za Congo Colonel Olivier Hamuli yasobanuriye radiyo mpuzamahanga ya RFI ko ifatwa rya Kakule Muhima wiyise Shetani ryari ryarateguwe kandi muri iyi minsi uwo Shetani akaba ataragifite ijambo mu mutwe w’abarwanyi yayoboraga bitewe ni uko yari yariyemeje gushyigikira umutwe wa M23/RDF ibyo akabyangirwa n’abarwanyi be yayoboraga, umutwe wa Mayi Mayi yayoboraga ukaba warashyizeho undi muyobozi wawo mushya.

 

Muri iyi minsi nyuma y’aho umutwe awa M23/RDF utsindiwe burundu ;abarwanyi benshi bo mu mitwe itandukanye y’abakongomani bari gushyira intwaro hasi bakishyira mu maboko y’ingabo za Congo kuburyo abayobozi b’iyo mitwe bakoze ibyaha ubu bafite ikibazo cyo kubona aho bihisha cyangwa se ngo babone abarwanyi bo kubarinda, ingaruka z’icyo gikorwa cyo gushyira intwaro hasi zikaba zigeze no kuri Shetani !  

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article