RDC: Intambara ikaze hagati y'ingabo za ONU na FARDC n'umutwe wa ADF-Nalu utewe inkunga n'ingabo za Uganda!

Publié le par veritas

http://s1.lemde.fr/image/2013/11/08/534x267/3510488_3_0ebd_un-vehicule-de-la-monusco-au-nord-kivu-un-des_0097e1fd1d52a3a69c629f00d2e0d2df.jpgKuri uyu wa gatatu taliki ya 25/12/2013 mu gihe isi yose iri kwishimira umunsi wa Noheli ugaragaza ivuka rya Yezu, mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hiriwe imirwano ikaze. Inyeshyamba za ADF- Nalu zikomoka mu gihugu cya Uganda zagabye ibitero ku ngabo za Congo mu gitondo cya kare maze zigarurira akarere ka « Kamango » gahereye mu birometero 90 by’amajyaruguru ya Beni, ikinyamakuru « igihe.com » cyahise gitangaza iyo nkuru gishaka kumvisha abasomyi bacyo ko ari M23/RDF yazutse ! Amakuru nkayo akaba ashobora kuba ari ayo gutera akanyabugabo abarwanyi bashya bari gutozwa n’uwo mutwe kugira ngo bumve  ko M23/RDF igikomeye bityo bibafashe kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli neza cyangwa se abarwanyi ba M23/RDF bakaba barinjijwe muri ADF-Nalu n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda !

 

Mubyukuri intambara ikaze yabaye kuri Noheli muri Congo ntabwo ari iya M23/RDF ahubwo ni abarwanyi b’inyeshyamba z’abagande ba ADF–Nalu bazindutse bagagaba ibitero ku ngabo za Congo FARDC ; abo barwanyi b’abagande bageze ubwo bigarurira akarere  ka «Kamango ». Ingabo za Congo zimaze kubona ko abarwanyi ba ADF-Nalu bafite imbaraga zikaze bahise batabaza ingabo z’umutwe udasanzwe wa ONU z’iri i Goma muri Kivu y’amajyaruguru. Ingabo za ONU zikimara kubona impuruza  y’ingabo za Congo zahise zohereza umutwe w’ingabo z’igihugu cy’Afurika y’epfo urwanira mu kirere urasa amasasu menshi ukoresheje indege zawo za kajugujugu kubirindiro by’inyeshyamba z’ADF-Nalu, ingabo za Congo nazo zakomeje kugaba ibitero kubutaka kuri uwo mutwe , amakuru veritasinfo ikesha ikinyamakuru « Le monde » aremeza ko ku mugoroba wo kuwa 25/12/2013 ingabo za Congo zashoboye kwigarurira agace ka Kamango kari kafashwe n’izo nyeshyamba !

 

Umuvugizi w’ingabo za Congo Colonel Olovier Hamuli kimwe n’umusilikare mukuru w’ingabo za ONU baremeza ko Kamango igenzurwa n’ingabo za Congo, ubu agahenge k’umutekano kakaba kagarutse mu karere ka bereyemo imirwano. Iyo mirwano ikaba yakomerekeje abantu 11, abandi 10 bakaba baburiwe irengero, abasilikare 5 ba Congo bakomeretse, n’abasilivile benshi bapfuye kimwe n’amazu menshi y’abaturage yatwitswe n’inyeshyamba.

 

http://idata.over-blog.com/4/07/34/76/nov-2013/ADF-Nalu.pngImiryango itegamiye kuri leta  iri mukarere kabereyemo imirwano iremeza ko inyeshyamba za ADF-Nalu zagambye ibitero zitewe ingabo mu bitugu n’ingabo z’igihugu cya Uganda ! Ibyo bikaba birushijeho gutera urujijo kuko bitumvikana uburyo inyeshyamba za ADF-Nalu zirwanya ubutegetsi bwa leta ya Uganda ,icyo gihugu cyasubira inyuma kikajya gufasha izo nyeshyamba kurwanya ingabo za Congo !Umutwe wa ADF-Nalu ukaba ugizwe n’abarwanyi b’intagondwa z’abayisilamu, ukaba uyobowe na Jamil Mukulu wari umukirisitu akaza kuyoboka idini ya islam kuva mu mwaka w’2007, uwo muyobozi w’ADF –Nalu akaba yarashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe mu mwaka w’2001 n’igihugu cy’Amerika naho ONU ikaba yaramufatiye ibihano mu mwaka w’2011 ,umuryango w’ibihugu by’i Iburayi ukamufatira ibihano mu mwaka w’2012.

 

Nyuma y’aho igihugu cya Congo gishyiriye umukono ku masezerano yo gushyingura umutwe wa M23/RDF ; hakomeje kugaragara ibikorwa byo guhohotera abaturage byakomeje kwigaragaza mu gace ka Beni, hakaba hamaze kwicwa abaturage bagera kuri 21 harimo n’abana ; ibyo bitero bikaba byarigaragaje mu karere ka Musuku na Mwenda two mu ntara ya Beni, ntabwo ONU yavuze abagabye ibyo bitero byahitanye abaturage ariko imiryango yigenga yo mukarere iremeza ko ibyo bitero byakozwe n’inyeshyamba za ADF-Nalu !

 

Ubwanditsi 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article