Nitishyurwa miliyoni 40, Resitora y'abanyeshuri muri UNR irafunga imiryango kuri uyu wa Gatandatu
Nibirenga kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30 Mata 2011, Event Solution, resitora igaburira abanyeshuli bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda itarahabwa nibura amafaranga agera kuri miliyoni mirongo ine z’amafaranga y’u Rwanda(40,000,000Frws) ngo izahagarika kugaburira abanyeshuli yari imaze amezi agera kuri ane igaburira, kubera ko itigeze yishyurwa amafaranga asaga miliyoni ijana na makumyabiri n’imwe, ibihumbi magana atanu na mirongo ine n’icyenda n’amafaranga magana atandatu y’u Rwanda (121,549,600frws).
Mu ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Event Solution Annonciata Numutali yandikiye Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyeshyuli ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(NURSU), ishyirahamwe bagiranye amasezerano yo kugaburira abanyeshuli, akabimenyesha Umuyobozi ushinzwe uburere n’imibereho myiza y’Abanyeshuli muri Kaminuza y’u Rwanda(Dean of Students) ndetse n’Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’Abanyeshuli muri NURSU; mu gika cyayo cya mbere yavuze ko kubera kumara amezi agera kuri ane bagabururira abanyeshuli kandi batishyurwa guhera mu kwezi kwa 5 batazakomeza gukora nk’uko byari bisanzwe.
Mu gika cya kabiri cy’iyi baruwa Igihe.com tunafitiye kopi hagira hati: “Bwana Muyobozi, nk’uko mwabibonye mu rwandiko twabahaye kuwa 14 Mata 2011, tugaragaza amafaranga twishyuza agera kuri miliyoni ijana na makumyabiri n’imwe, ibihumbi magana atanu na mirongo ine n’icyenda n’amafaranga magana atandatu (121,549,600frws), turabamenyesha ko guhagarika gutanga amafunguro mu kwezi kwa gatanu atari ikindi kibazo ahubwo ari uko ariho ubushobozi bwacu buzaba bugarukiye bitewe no kutishyurirwa igihe nk’uko bisanzwe bigenda.”
Cyokora Annonciata Numutali, nk’uko akomeza abivuga muri iyi baruwa, asabako nibahabwa kimwe cya gatatu cy’amafaranga akenewe (ni ukuvuga miliyoni 40) bazakomeza gukora imirimo yabo nk’ibisanzwe muri uku kwezi kwa gatanu ndetse akemerera ko bazakomeza gutanga amafunguro neza kandi ku gihe.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo ndetse no kumva icyo inzego zitandukanye zikivugaho twaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abanyeshuli biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(NURSU) Niyomwungeri Hildebrand maze adutangariza ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye mu rwego rwo kugishakira umuti mu maguru mashya.
Niyomwungeri yadutangarije we na bagenzi be bayobora NURSU, bakimara kubona iyi baruwa ya Event Solution yo kuwa 21 Mata 2011 ibamenyesha ko batazongera gukora guhera mu kwezi kwa 5 bavuganye na Minisitiri w’Uburezi Dr Charles Muligande, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Prof Silas Lwakabamba, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza wungirije ushinzwe Imari n’ubutegetsi(VRAF) Dr Uziel Ndajimana ndetse n’Umuyobozi wa SFAR Emma Rubagumya, basaba ko bakora iyo bwabaga ngo iki kibazo gikemuke muri iki cyumweru bityo n’abanyeshuli bazakore ibizamini byabo bizatangirana n’uku kwezi kwa 5 batuje.
Niyomwungeri yagize ati: “Iyi baruwa yo kuwa 21 Mata 2011 ikimara kutugeraho navuganye n’Umuyobozi wa SFAR musabako nibura baba batanze avance kugirango tube twishyuye makeya, gusa yambwiye ko bitashoboka kohereza amafaranga mu gihe cyose lisite z’abo amafaranga agenewe zitarasohoka ndetse anyizeza ko kuri uyu wa 25 Mata 2011 urutonde rwagombaga kuba rwagiye ahagaragara”.
Umuyobozi wa NURSU yakomeje agira ati: “Navuganye kandi na VRAF mubwira uko ikibazo giteye ariko ambwira ko ayo mafaranga(miliyoni 40) bashaka ari menshi batayabona muri iki cyumweru kimwe gusa; kuri uyu wa 26 Mata nanone navuganye na Minisitiri Muligande musaba ko baba bahaye Kaminuza amafaranga macye bityo nayo ikayaduha kugira ngo twishyure Event Solution anyizezako bari bubivuganeho n’Ubuyobozi wa SFAR”.
Uyu muyobozi wa NURSU, kandi yakomeje atubwirako nyuma yo kuvugana n’aba bayobozi yongeye akavugana na Emma Rubagumya, Umuyobozi Mukuru wa SFAR maze amwizezako bitazarenze kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 Mata 2011 bazaba bahaye sheki Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kugira ngo abagaburira abanyeshuli(Event Solution) bishyurwe byihuse.
Yagize ati: “Nkurikije uko navuganye n’aba bose ndibwira ko bizatungana muri iki cyumweru kandi nkeka ko batazajya munsi y’aya mafaranga(miliyoni 40) Event Solution ishaka muri iki cyumweru”.
Mu gushaka kumenya icyo SFAR ibivugaho, dore ko ariyo ahanini igomba gutanga amafaranga menshi muri aya NURSU irimo kwishyuzwa binyuze mu nguzanyo isanzwe itanga y’ibihumbi 25 buri kwezi, twaganiriye n’Umuyobozi wa SFAR Emma Rubagumya ku murongo wa telefoni ye igendanwa maze atubwira ko iki kibazo bakizi koko ndetse bagiye kugicyemura vuba na bwangu.
Emma Rubagumya yagize ati: “Iki kibazo kirakomeye kandi turakizi, niyo mpamvu turimo gukora ibishoboka byose kugirango gikemuke, turimo kubikurikirana cyane, abanyeshuli bahumure kandi batuze kiraba gicyemutse mbere y’uko uku kwezi kwa kane kurangira”.
Tubabwire ko resitora ya Event Solution yatangiye gukorera muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu mwaka w’2008 aho yagiye itsindira isoko ryo kugaburira abanyeshuli b’iyi Kaminuza kugeza n’ubu; kuva mu kwezi kwa mbere kugeza uyu munsi twandika iyi nkuru irimo kugaburira abanyeshuli bari hagati y’ibihumbi bibiri maga atanu na bitatu (2500-3000) barimo abarihirwa na SFAR ndetse na FARG, ariko nta munyeshuli n’umwe muri aba bose wigeze wishyura n’iripfumuye.
Event Solution kandi isanzwe igaburira abanyeshyuli bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ibiribwa binyuranye mu minsi itandukanye birimo umuceli, ibirayi, kawunga, ifiriti, ibishyimbo bivanze n’imboga rwatsi, ibitoki, ibijumba, inyama n’ibindi; cyokora guhera kuwa 21 Mata 2011 mu yindi baruwa bandikiye NURSU bavuze ko ibiryo bagaburaga bigiye guhinduka kubera iki kibazo cyo kutishyurwa; ibi bigaragazwa kandi n’uko inyama baryaga 2 mu cyumweru ndetse n’ifiriti baryaga 3 mu cyumweru ubu ngo byabaye “Inkuru ishaje” nk’uko bitangazwa n’abayiriramo.
(source: igihe.com)
Ruzindana RUGASA