Rusizi : Igisasu cya gerenade cyaturikiye hafi y’isoko gikomeretsa abantu 21

Publié le par veritas

034-Rusizi.jpgKu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2011, saa moya zibura iminota ibiri, igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe.

Nk’uko amakuru dukesha mugenzi wacu uri hafi y’aho byabereye abivuga, iki gisasu cyaturikiye imbere y’isoko rya Kamembe hafi y’aho moto zihagarara.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt Theos Badege, yatangaje ko iki gisasu cyakomerekeje abantu 21, muri bo 4 akaba ari bo bakomeretse cyane.

Supt Badege avuga ko kubera umubare munini w’abantu bari aho icyo gisasu cyaturikiye, bidashoboka guhita umuntu atangaza inkomoko cyangwa ikihishe inyuma y’iryo turika ; gusa ngo iperereza ryahise ritangira.

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gusaba Abanyarwanda cyane cyane abaturiye ahaturikiye icyo gisasu ko inzego z’umutekano ziri hafi, nta ukwiriye kugira impungenge.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

(source: igihe.com)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Kagame ni Shitani yigize umuntu, ni we n'impamakwica ze batera ibisasu bagamije gukomeza gukaraba inkaba y'inziraklarengane.

Nimugire amahoro.

Répondre
O

Mu kinyarwanda baca umugani nko "umutego mutindi wica nyirawo" ngo
kandi "inkubisi y'amabyi irayitarukiriza".

Tumaze kumenyera ko iyo buri gihe Paul Kagame atangiye kugera kuri muteremuko, ibisasu biraturika hirya no hino, abakekwa bagafatwa, uyu munsi bati ni Victoire agafungwa, ejo bati ni Nyamwasa,
agahunga .... indi turufu noneho ubwo babiteye hafi y'umupaka wa Kongo, buriya ingabo za Kagame zigiye kwambuka zikurikirane FDLR/RNC ... ibi ndumva bitakiri ibanga.

Aho bukera Kagame azohereza abantu
kujya gutega ibisasu babe ariwe babitera, none se bazahora muri urwo ?

Ngibyo ngayo !

Répondre
N

Hashize iminsi itatu gusa ntangaje inyandiko y'ibyo neretswe na
Malayika wanzengurutsaga

mu gihugu cyose yambaye Imyenda y'ubururu. Nababwiye ko yanyeretse Amakominui 10

yatoranijwe mu maperefegitura Cumi nkerekwamo ubuhinge bw'itaka litose. Ibyo biravuga

Intumbi n'inkomere bigiye kurandaranda hirya no hino mu midugararo y'abanga Rukokoma!!

Ndashima Nyagasani ko nta kijya kuba atabimenyesheje, sijye jyenyine hari n'abandi benshi berekwa.

Dusabire cyane nyamuneka kiriya gihugu cyacu, Intiti zacu zose aho ziva zikagera zamagane Intambara,

ahubwo zishishikarize benekazungu kutuzanira Inama Rukokoma twakemuliramo ibibazo byose mu Mahoro.

Intambara ihitana inzirakarengane, igasigaza ba nyirabayazana, abayishoje burizwa  indege bakajya kurya

inoti babikije benemadamu maze igihugu kigasigara ali amatongo yuzuye amagufa n'ibihanga n'ibihararumbu.

Dusabirane.

Répondre
M

Abagome barongeye koko, bananiwe intambara zose none bahisemo udutero tw'abanyabyaha. Biranze birabananiye, nzi neza ko baribufatwe banavuge uwabatumye uko niko bazagenda bamenyekana buhorobuhoro

Répondre
S

Yewe, si Kamanzi si Maniraguha ndetse si Karuhije jye ndabona ugushinyagura kubageze kure cyane, Ko mutangiye gutanguranwa muhakana mumazina y'abatabatumye mwategereje ikiva mw'iperereza.

Rusizi yegereye DRC kuburyo bishoboka cyane ko babambari ba FDLR bashobora kuhatera igisasu bakoresheje abantu badaha agaciro umutekano urwanda dufite.

Abapadiri muvuga ibyo bandika birimo ubugome ntanuwashidikanya ko n'ubundi bugome babukora, ubanza barabashinze guteranya abanyarwanda.

Abakomeretse murihangane abagome bahora batifuriza abantu ibyiza.

Répondre
M

Twizere ko abategetsi b'u Rwanda bataza kuvuga ko ari ba bapadiri ba leprophete.fr bateye ibi bisasu dore ko numvise ko bari guhigwa kimwe no
gushaka kubahimbira ibyaha?

Nk'uko tubimenyereye turaza kubona abafashwe biyemerera ko ari bo bateye ibyo bisasu bavuga n'uwabatumye!
Tubihanze amaso.

Répondre
K

Ibisasu byongeye guturika? Ubu hagiye kuba ikinamico bafunge bene wabo na Thomas na Fortunatus!! Muramenye!!
Ariko hari za Anketi zimwe zatangiye ku ngoma ya Habyara n'uyu munsi zitaragira icyo zitangaza! Ntunyite umusazi..harya iya Sindambiwe Padiri yararangiye...none se FPR ntiyafashe ibyariho ku bwa
Habyara n'ibibazo bari bafite...si ubutegetsi gusa...naho se anketi z'ibura ry'abantu nka Cyiza, Depite Leonard, umujyanama Kabera,...zaba zararangiye? Iza twa dusasu se two muri Gare...ariko iyo
igihugu kitabasha kurinda abagituye, ntikirangize amaperereza,...harya abo bantu baba bicwa na nde? Igisubizo...kutabona abicanyi,...nuko ubutegetsi buba ari ntabwo, abakora iperereza
badashoboye,...cyangwa ugera ku myanzuro wasanga ari ubutegetsi butera ubwoba, butega ibisasu,..uraruca ukarumira nta kundi! N'igisasu mw'isoko? Uzambwire mu byumweru bibiri abazaba bamaze
guhitanwa n'iperereza rikorwa!
Abaperereza, mushakire mu nzu kwa Kagame uwagiye gutega igisasu! Aramuzi kuko ni umupango yateguye ubwe....!

Répondre
K

KAGAME nawe ntazi kwihangana daa! Aka kanya amaze guha utuzi uwari umuyobozi w'ako karere none ahise ahacana umuriro ngo n'abo yayoboraga bamukurikire ! Ubu se koko ni umujinya gusa aterwa na
bariya bapadiri bashinze leprophete cyangwa ni ugushimishwa no kumena amaraso ? Nyamara umunsi umwe kagame azasara nk'Umwami Mazimpaka maze yice n'abana be!!

Mbega u Rwanda! Harya ngo abantu barabyina intsinzi! Nzabandeba ni umwana w'umunyarwanda!

Répondre