Rusizi : Igisasu cya gerenade cyaturikiye hafi y’isoko gikomeretsa abantu 21
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2011, saa moya zibura iminota ibiri, igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe.
Nk’uko amakuru dukesha mugenzi wacu uri hafi y’aho byabereye abivuga, iki gisasu cyaturikiye imbere y’isoko rya Kamembe hafi y’aho moto zihagarara.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt Theos Badege, yatangaje ko iki gisasu cyakomerekeje abantu 21, muri bo 4 akaba ari bo bakomeretse cyane.
Supt Badege avuga ko kubera umubare munini w’abantu bari aho icyo gisasu cyaturikiye, bidashoboka guhita umuntu atangaza inkomoko cyangwa ikihishe inyuma y’iryo turika ; gusa ngo iperereza ryahise ritangira.
Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gusaba Abanyarwanda cyane cyane abaturiye ahaturikiye icyo gisasu ko inzego z’umutekano ziri hafi, nta ukwiriye kugira impungenge.
Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.
(source: igihe.com)