INZIRA KAGAME ASHOBORA KUNYURAMO AKEMURA IKIBAZO CY’IRASWA RY’INDEGE YA HABYARIMANA.
Inkuru ya : leprophete
Paul Kagame arabizi neza : Raporo y’ imyanzuro y’abahanga bo mu ikipe ya Juji Trevidic nta gisubizo nyacyo itanga, iperereza riracyakomeza, urubanza ruracyari inyuma ! Akamaro gusa Kagame ashobora guha iriya raporo ni aka: umuntu uruzi rutwaye agenda akubita amaboko n’amaguru hirya no hino ; iyo agize amahirwe agasumira nk’urubingo arwihambiraho, agahumeka cyane mu gihe agitegereje ko umuvumba urushikuza, ukamutwarana na rwo, akarohama burundu ! Raporo ya Trevidic yabereye Kagame nk’urwo rubingo! Ikibazo umuntu yakwibaza ni iki: ubwo se Kagame azemera akomeze yituramire, ategereje ko ubutabera bw’Ubufaransa bumugenera urumukwiye? Igisubizo ni OYA: uko tubibona, Kagame azapfa ariko azabanza agerageze kugira icyo yabikoraho….!
1. Inzira ya mbere: Gutegereza uko ubutabera buzaca urubanza.
Kagame ntiyemera ubucamanza bwigenga, azi ko mu bihugu byose ubucamanza bukorerwamo n’Abategetsi nko mu Rwanda : “gutekinika amadosiye” , ukica uwo ushaka, ugakiza nyiramahirwe!
Ntabwo Kagame rero ashobora kwicara ngo atuze ategereje icyo Inkiko z’i Paris zizavuga kuri iriya dosiye yaka umuriro bigeze hariya.
2.Inzira ya Kabiri: Gukomeza gushinja Abafaransa kurasa iriya ndege.
N’iyo koko Abafaransa baba baragize uruhare runini mu kurasa iriya ndege, Kagame ntashobora kwibeshya ngo akomeze abashinje ku mugaragaro nk’uko byakozwe muri Raporo Mucyo, n’uriya mugore umeze nk’umusazi (Mushikiwabo ! ) akaba yarongeye kubikomozaho mu minsi ishize! Kagame ntashobora gukomeza kubashinja kubera ko yamenye ubwenge: Yabonye uko Bagbo yavuye ku buperezida mri Cote d’Ivoire, ntabwo kandi aribagirwa uko Koloneli Kadafi yashoje urugendo rwo kuri iyi si yoga mu maraso ye bwite, biturutse kuri Misile z’Abafaransa!
3.Inzira ya gatatu: Gutanga ruswa.
Ibi byo Kagame arabishoboye, mumwitege! Azemera anyanyagize amafaranga YOSE yo mu isanduku y’igihugu cy’u Rwanda, agure Abacamanza, ahonge Abategetsi b’Ubufaransa, agambane n’Abanyamakuru bakomeye bo ku isi hose …agira ngo arebe ko icyaha cyo kurasa iriya ndege cyamuvaho , agahinduka umwere, yenda akazazira urundi ! Ni cyo yifuza.
Gusa iyi nzira n’ubwo isa n’imworoheye ariko na we ubwe azi ko atayizera ijana ku ijana! Impamvu ni uko ibintu bihinduka bwangu muri ibi bihugu by’uburayi ! Nk’ubu wajya kubona ukabona hatowe undi muperezida mu Bufaransa, akaza afite indi myumvire ku kibazo cy’u Rwanda n’andi matwara mu byerekeye gushyigikira ubutabera ! Ikindi ni uko aba bazungu batinya cyane kugaragarwaho no kurya ruswa kuko iyo ubutabera bubavumbuye ibyabo biba birangiriye aho ! Niyo mpamvu bashobora kwakira ruswa ya Kagame ariko ntibanagire icyo bamumarira, urubanza rugakomeza inzira yarwo….! Na none ariko ntawe upfa adapfunda imitwe, Kagame azatanga ruswa pe !
4. Inzira ya kane: Gushinja Intagondwa z’Abahutu
N’ubwo bigaragara neza ko atari Abahutu barashe Habyarimana kubera impamvu zizwi neza:
*igisasu cyarashe indege ntacyo bagiraga
*Minuar niyo yagenzuraga ikanacunga intwaro zabo,
*Nta nyungu na busa bari bafite mu kumwica n'ikimenyimenyi urupfu rwa Habyarimana rwabakururiye gutsindwa urugamba
Kagame afite inyungu nyinshi mu kubashinja kuko aramutse abishoboye yaba arangaje Abanyarwanda n’amahanga indi myaka itari mike!
Ikindi gituma kurega Abahutu b’intagondwa bigaragara nk’ikirego gifite amahirwe make yo kwemerwa ni uko nta musirikari w’umuhutu uzwi uragerekwaho icyo cyaha! Aha niho Kagame n’abajyanama be bari kwiga neza, baramutse bataratangira kubyiga baba barakererewe !
Muti bazabigenza bate?
Byaragaragaye kenshi ko kuri Kagame Abahutu ari nka COBAYES(imbeba bakoreraho ubushakashatsi muri laboratoire) yigiraho ubufindo bwe bwose! Birababaje ariko niko bimeze!
Muri iyi minsi agiye kwicarana na Martin Ngoga (amateka y’u Rwanda atazibagirwa nk’Umushinjabinyoma w’ikirangirire!), batekenike amadosiye y’akataraboneka y’Abahutu bafatika barashe iriya ndege. Abo bahutu ni aba bakurikira :
(2)Jenerali Marcel GATSINZI
(2)Jenerali Paul Rwarakabije
(3)Jenerali Sylvestre Mudacumura
Ashobora kwongeraho n’amazina y’abandi basilikari b’agaciro gake (les exécutants) kugira ngo yenda abe ari nabo bazafata ibihano bonyine!
Bariya Bajenerari uko ari batatu bazerekanwa nk’aho ari bo bacuze umugambi wo kurasa iriya ndege kandi bakawushyira mu bikorwa! Rwarakabije na Gatsinzi, (n’ubundi Kagame ntiyababikiye kugira ngo ajye abarata gusa !) bazahita batabwa muri yombi , ndetse bahite BEMERA ICYAHA (!) nibagira amahirwe basezeranywe ko nyuma bazagabanyirizwa ibihano, bagahabwa n’ingororano y’agafaranga gatubutse! Sylvestre Mudacumura azahabwa ruswa y’amamiliyoni menshi y’amadolari kugira ngo na we atahuke (nk’uko na Rwarakabije yatashye !) yemere icyaha! Niyanga azakorerwa Mandat d’Arrêt, Interpol ijye yirirwa imuhiga, imubuza uburyo….!
Kagame nabigenza atya, muzaba mureba, Abahutu n’Abazungu baziroha muri uwo mukino Kagame wenyine afitiye ibanga, maze iminsi yicume, imyaka ishire indi itahe, Kagame akiri ku butegetsi!
Umwanzuro
Ikibazo cy’iraswa ry’ndege ya Habyarimana kirakomeye ariko ntigikwiye kwibagiza abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame ko afite ibindi byaha byinshi bya politiki( reba Raporo Mpping ya Loni) abantu bakomeza kumukurikiranaho kugeza avuye ku butegetsi, ingoma ye y’igitugu igasimburwa n’Ubutegetsi buha abaturage Amahoro, bugakorera inyungu za Rubanda. Twirinde kurangara, Kagame yarajegeye bitavugwa, igihe ni iki cyo guhirika ubusa bukirenga.
Zelote Mahoro.