Akarere ka RUBAVU : Noneho umuyobozi w'umurenge wa Nyamyumba, DUKUNDIMANA Espérance, ageze ku rwego rwo gutemagura abaturage adashaka !

Publié le par veritas

Abayobozi batatowe n'abaturage babura bate kwica abaturage urubozo ! Ubwo noneho abategetsi batangiye kwitabaza imihoro, u Rwanda ruri kuri mteremko bibaye impamo! Gusa bamenye ko uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo, abaturage na bo bazahumuka!
Source: Leprophete

 

Kuri iyi foto turabonaho (uvuye ibumoso ujya iburyo): Ndeze Faustin, umuturanyi wabo, Harerimana Anicet hamwe n'umuhungu we Harerimana Erneste bose batemwe.

 

 

Ku italiki 25 Mutarama 2012, mu mudugudu wa Kabakora, akagali ka Munanira mu murenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu, ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu wa Kabakora Gakuru Jean Bosco afatanyije na Kabile Marcel, bateye umuturage witwa Harerimana Anicet baramutemagura hamwe n'umuhungu we Harerimana Erneste ndetse n'umuturanyi wabo Ndeze Faustin wagerageje gutabara igihe abatemaguwe bavuzaga induru batabaza, na we aba akubiswe umupanga, ubu bakaba barwariye kwa muganga.

 

Intandaro ngo yabaye iy'uko uyu Harerimana Anicet ari na we mukuru w'umudugudu wa Kabakora yari asanzwe aha amashanyarazi bariya ba rukarabankaba ariko bakaba bagomba kuyishyura. Mu gihe rero bari baranze kwishyura, byabaye ngombwa ko ayahagarika nuko bamutera iwe n'imipanga baramutemagura hamwe n'umuhungu we ndetse n'umuturanyi ubu bose bakaba babarizwa mu bitaro bya Gisenyi ari naho bavurirwa. 

 

Impamvu nyamukuru ariko ngo yaba ari amakimbirane ari hagati y'umuyobozi w'umurenge wa Nyamyumba madame Dukundimana Espérence usanzwe adacana uwaka na bamwe mu bayobozi b'ibanze bo mu murenge ayobora ngo kuko batowe atabishaka. Mu matora y'inzego z'ibanze yakozwe kuva taliki 4 Gashyantare 2011 akarangira muri Werurwe y'uwo mwaka akaba yaranaranzwemo gusabwa kwegura kw'abakandida benshi, nibwo uyu muyobozi w'umurenge wa Nyamyumba yazanye abakandida be abaturage barabanga maze batora abo babonaga ko bakwiye kubayobora koko, bityo bakaba baratoye Harerimana Anicet kuyobora umudugudu wa Kabakora ariko umuyobozi w'umurenge ataha akubita agatoki ku kandi ko byanze bikunze azabakuraho. Ni muri ubwo buryo uyu Harerimana Anicet yatamitswe ushinzwe umutekano mu mudugudu yayoboraha ku buryo ngo yaje kubona bikomeye akishinganisha ariko byabaye iby'ubusa ku italiki 25 Mutarama 2012 aratemagurwaga byitwa ko azira kwanga gutanga amashanyarazi ariko ngo abakoze iryo bara bari batumwe n'umuyobozi w'umurenge wa Nyamyumba washakaga kwikiza Harerimana Anicet.

 

Icyaje gutangaza abantu ni uko mu gihe aba batemwe barimo bavurirwa mu bitaro bya Gisenyi, umuyobozi w'umurenge yahise asimbuza huti huti uriya Harerimana Anicet uwo yashakaga gushyiraho mu gihe cy'amatora. Ikindi nanone ni uko umwe muri aba batemye bariya bagabo yamaze kurekurwa na mugenzi we bikaba bivugwa ko ashobora kurekurwa vuba kuko umuyobozi w'umurenge wa Nyamyumba Dukundimana Espérence ngo abyibereyemo.

 

Abaturage bakaba bamagana akarengane gakomeje kubakorerwa gakozwe n'abiyita abayobozi babo bashyizweho na FPR kuko abo batoye yabavanyeho ndetse n'abo bagombaga gutora bakaba barasabwe kuvanamo kandidatire zabo.

 

NGIZO ZIMWE MU NGARUKA ZO KUYOBORWA N'ABO ABATURAGE BATITOREYE.

 

 

Juvenal Majyambere

Correspondant wa Leprophete.fr

Ku GISENYI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article