KABILA AKOMEJE KUGARAGAZA UBUGAMBANYI BWE AKINGIRA IKIBABA ABICANYI

Publié le par veritas






Nkuko tubikesha itangazamakuru ryo kuri internet igihe na Radiyo Rwanda, Ministre w'ingabo za Congo Kinshasa yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwo kubonana n'abayobozi b'u Rwanda. Uyu mubano ukomeje gukomera hagati y'u Rwanda na Congo abanyarwanda n'abakongomani bakomeje kuwukemanga! Hari ibintu byinshi kandi bikomeye abantu bibaza:  uUbutegetsi bwa Congo bwashyizweho na kagame n'ingaboze nyuma yo gukorera impunzi z'abahutu itsembatsemba no kwica abakongomani basaga miliyoni 6,abakongomani bamwe ndetse n'imiryango irengera ikiremwamuntu muri congo ishinja perezida kabila wa Congo kuba yarijanditse mu bwicanyi bw'impunzi z'abanyarwanda ndetse n'abakongomani kuburyo ibyaha , kabila na kagame bakoze muri kongo bigejejwe imbere y'ubrukiko rwigenga ,ubwo bwicanyi bwaba itsembabwoko, ubu abakongomani benshi ba kavukire bo mu gice cya Masisi muri congo bakuwe mu byabo barahunga abandi baricwa maze imirima yabo ishyirwamo abatutsi bari barahungiye mu Rwanda bivanzemo n'abandi batutsi bari basanzwe mu Rwanda, ibyo kandi by'umubano hagati ibyo bihugu byombi utangiye gukomera mu gihe havugwa ko Congo igomba gushyiraho urukiko mpuzamahanga rwo gucira imanza ingabo za kagame na kagame ubwe mu bwicanyi bakoze muri congo, uretse nibyo by'ubwicanyi hari amakuru yavuzwe kenshi ko Desiré kabila ariwe se wa kabila uri kubutegetsi ubu yari yaremereye kagame kuzamuhemba intara ya kivu namara kumugeza kubutetsi, Ese mama niyo masezerano agiye kujya mu bikorwa ko mbona ingabo za kagame zambuka umupaka w'u Rwanda uko zishatse n'igihe zishakiye zigiye muri kivu? Tubitege amaso.
 
 
Hagati aho kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Ugushyingo, Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, aherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Let. Gen. Charles Kayonga n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo, bakiriye Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mwando Nsimba, wari uherekejwe n’abasirikare bakuru bo mu ngabo za Kongo harimo umugaba mukuru w’ingabo Lt. Gen. Didier Etumba. Twabibutsa ko mbere y'uyu mubonano wa none hari hashize igihe gito abo ba ministre bombi bahuriye mu gihugu cy'u Burundi aho bari kumwe n'abayobozi bakuru bashinzwe ingabo mu Burundi, bikaba bivugwa ko ,urwego rw'iperereza r'igihugu cy'u Burundi ni cya Congo babishyize mu maboko y'ingabo za kagame kugirango abe arizo zicunga umutekano w'ibyo bihugu mu rwego rwo gukumira FDLR na Gato Rwasa!

 


Akigera ku kibuga cy’indege rero cy'i Kanombe, minisitiri w'ingabo wa Congo yatangarije abanyamakuru ko aje mu nama na mugenzi we w'u Rwanda mu rwego rwo kuganira uko umutekano wifashe mu bihugu byombi, aho asanga hari intambwe yatewe ku mpande zombi.Byari byitezwe ariko ko Congo ije guha rugari ingabo za kagame ngo zisubire muri Congo kwicwa impfubyi z'abanyarwanda zarokotse itsembabwoko bw'izo ngabo z'ibihugu byombi hiyongereyeho n'inshuti zabo, ibyo bigakorwa mu izina ngo ryo kurwanya umutwe w'iterabwoba wa FDLR! Ibyo bivugwa gutyo n'ibyo bihugu byiyibagijeko inyuma yabyo hari dosiye ikomeye yo gusobanura uko bishe impunzi n'abakongomani benshi, kandi kugeza ubu akaba nta gikorwa cy'iterabwoba FDLR yigeze ikora,ahubwo kagame akaba ariwe ufite dosiye y'iterabwoba ryo guhanura indege ya gisivile yari itwaye prezida Juvenal Habyarimana w'u Rwanda na Perezida Ntaryamira spiriyano w'u burundi.

Minisitiri Mwando Nsimba aje mu Rwanda nyuma y’uruzinduka Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda yagiriye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize, na nyuma y’ibindi biganiro bitandukanye byagiye biba mu rwego rwo kurebera kamwe uburyo umutekano wakomeza kubugwabungwa muri aka karere.Kuri ibyo bihugu byombi rero icyo bita umutekano ni ukwica banyarwanda barokokeye muri Congo mu izina ryo kurwanya FDLR ariko ntibarebe ikibazo cy'ingabo za Nkunda na Ntaganda zamaze abaturage.
Ngo muri iyi nama yabahuje none bararebera hamwe uko umutekano wifashe mu bihugu byombi, ndetse n’icyakorwa kugirango umutekano usesuye urusheho gushinga imizi. Minisitiri w’ingabo wa Congo kandi yatangaje ko bakomeje gukora ibishoboka byose ngo mu rwego rwo kurwanya umutwe wa FDLR.Ikibabaje ni uko n'ingabo za Congo zitera umutekano muke abaturage bakabura uwo biyambaza! Mbese bazasuzuma ikibazo cy'ubwicanyi bwakorewe muri Congo ryari?  ikindi nibaza ni gute abantu bafatanyije ubwicanyi aribo bajya kwihana! Loni buriya ntiba irimo ipfunyikira abantu amazi? Ni bagende ariko amaraso arasama bizabagaruka uko byagenda kose!
Abakongomani n'abanyarwanda bareba kure bagomba gufatanya bakarwanya akarengane naho ubundi gutegera igisubizo kuri kabila warindaga kagame na nubu akaba ariwe yiyambaza muri byose kwaba ari uguta igihe! 

image
Minisitiri Mwando Nsimba akigera ku kibuga cy'indege

image
Minisitiri w'ingabo Gen Kabarebe, umugaba mukuru w'ingabo Lt Gen Kayonga na Col. Dan Munyuza, baje kwakira minisitiri w'ingabo wa Congo
Ngoga Jean
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article