Uko nabibonye. Musemakweli J.D
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fif63329f0acc91d29%2F1302293566%2Fstd%2Fna-paul-kagame-nabonaga-afite-ipfunwe.jpg)
Ejo le 7/4/2011 nakurikiranye imihango yo kwibuka ku ncuro ya 17 itsembabwoko ryabereye mu Rwanda mu w’1994. Nakoze uko nshoboye kwose kugirango mbyinjiremo, nabyo bincengeremo ; ariko byaranze. Impamvu ni uko nabonyemo byinshi bikocamye. Ndagirango mbagezeho ibyo nasanze bikocamye, mumbwire niba nibeshya.
1. Insanganyamatsiko : “twibuke jenoside tuvugisha ukuri kandi twihesha agaciro”.
“Twibuke jenoside tuvugisha ukuri”. Uko kuri kuri he mu gihe leta ya FPR yibuka itsembabwoko ryakorewe Abatutsi ; igahindukira ikavuga ngo nta moko ari mu Rwanda? Ukuri kuri he se mu gihe hatibukwa Abahutu n’Abatwa, ari abishwe n’Inkotanyi, ari n’abishwe n’Interahamwe ubwazo? Iyo bagira bati “tureke jenoside yakorewe Abahutu, twibuke iyakorewe Abatutsi yonyine, kandi tubikore tuvuga ibinyoma”, icyo gihe imvugo yari kuba ihuje n’ingiro. “Ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri”, uburi kera (kandi si kera cyane) byose bizashira.
“Kandi twihesha agaciro”. Iyo ubyumvise, ugirango nta gaciro twari dusanganywe, noneho tukaba tugomba kukihesha. Ese ntibyari kuba byiza kurushaho iyo bavuga bati “Kandi twirinda kwitesha agaciro”? Ibi byanyibukije ya magambo ari mu ndirimbo nshya yubahiriza igihugu, avuga ngo “maze ijabo ryawe riguheshe ijambo”. Ubundi ijambo umuntu arihabwa n’uko abandi bamuziho ibitekerezo bya kigabo, ibikorwa byiza, amahoro n’ubutungane (ubukiranutsi) mu mibanire ye n’abandi. Ntarihabwa no kwigira syori, kwitugamo isheshe cyangwa kwishaririza. Ibi ahubwo ni byo byamutesha agaciro, rya jabo rikaba ijati ; abamubonye bakamuhema ; yajya kuvuga, bakagira bati “nimumureke avuge atatumara, si twe tubona arangiza”.
2. Urumuri rw’icyizere:
Twese twabonye perezida wa repubulika afata urukwi rwa kijyambere, yenyegeza umuriro witwa ngo “urumuri rw’icyizere” ku rwibutso rwa hariya ku Gisozi.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi729b8df9c753f35d%2F1302293675%2Fstd%2Fpaul-kagame-ngo-tuzibuka-birenge-n-incuro-ijana-ni-icyunamo-kizahoraho-iteka.jpg)
Mu muco gakondo wa kinyarwanda, gucana umuriro ku mbuga y’inzu y’uwitabye Imana bisobanura ko umurambo wa nyakwigendera utarashyingurwa, ukaba ukiri aho mu nzu. Uwo muriro witwa “igicaniro cy’ikigandaro”. Ni ukuvuga ko inshuti, abavandimwe, abaturanyi bashobora, ndetse bagomba gukomeza gutabara (gusura umuryango wagize ibyago), ariko ntibaze imbokoboko. Bagomba kuzana ibiribwa n’ibinyobwa abari ku kigandaro bayagiraho (baganiriraho) kugera ku munsi wo gushyingura. Mu Rwanda se, byaba ari ibyo twibereyemo kuva mu myaka 17 yose? Nyuma yo gushyingura, hashira icyumweru kimwe, bibiri cg. ukwezi (iyo yabaga ari umukuru w’igihugu wapfuye, icyunamo cyamaraga amezi 3) hakaba imihango yo gukura ikiriyo, icyunamo kikaba kirarangiye, abantu bagasubira ku mirimo yabo. Ubanza Urwanda rukiri ku kigandaro kuva mu w’1994 cg. se ikiriyo kikaba cyaranze kurangira, rukaba rugitwikiriwe n’umwijima w’urupfu. Kaba ari akaga.
3. Diskuru ya perezida wa IBUKA:
“Umwana wanga umuraga icyakunaniye”. FPR yafashe amateka y’Urwanda, irayacurika, irayacuranura, irayacugusa, igezeho isanga nayo iri kwicenga, irishaka, iribura. Ibyari amateka byasimbuwe n’amarangamutima, icengezamatwara n’ingengabitekerezo. None ngo abanyeshuri nibahaguruke bavuguruze abagerageza kugorora ibyo FPR yagoretse. Ba ambasaderi Rugira na Kimonyo baherutse kubishishikariza abanyeshuri bo muri KIE, naho ejo perezida wa IBUKA yabishishikarije abanyeshuri barihirwa na FARG. “Byageze iwa Ndabaga” ubwo ari abana bagiye kujya bigisha abasaza n’abahanga amateka y’igihugu. Ese za ntiti twumvaga ngo FPR ifite ko zaruciye zikarumira? Ubanza zarabuze ingingo! Kuberako itumanaho rimaze gutera imbere, cyane cyane kuri “internet”, ndahamya ko gukomeza kunigana abantu ijambo bitagishobotse, ko bariya banyeshuri batazashobora gusoza buriya butumwa bahawe, ko ibyiza ari uko abatavuga rumwe ku mateka, kuri politiki no ku bindi byose bireba Urwanda bahura bagashyikirana.
“Utagera we ntagereranya ?” Perezida wa IBUKA yashishikarije Abanyarwanda bose gutanga umusanzu muri FARG kugirango abacikacumu bakomeze bige. Abana b’Abahutu bavaniweho inguzanyo ya buruse, none ngo ababyeyi babo batange amafaranga kugirango abana b’Abatutsi bige kugera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika! Niba atari n’ibyo, icyakora biri hafi yabyo, kandi benshi ni ko twabyumvise. Turarushaho kubisobanukirwa dusesengura ubuhamya bwa Alina.
4. Ubuhamya bwa Alina:
“Alina mwana wanjye, nta kosa ufite. Abafite amakosa ni abatumye ucumura mu magambo utabizi kandi utanabishaka. Wacitse ku icumu ry’Interahamwe ; hari inzirakarengane nkawe zacitse ku icumu ry’i Tingi Tingi n’ahandi. Zifuza kwiga nk’uko nawe wize, ariko Leta yaziteye ishoti ngo “impfuyi si nk’indi”. Burya rero, warazishinyaguriye, wazikinnye ku mubyimba, wazishongoyeho utabizi kandi utanabishaka. Ikosa si ryawe. Hari abahungu n’abakobwa bavutse mu w’1994, cg. mbere yaho gato. Igihe cy’itsembabwoko bari bato, ntibari bazi n’ibiri kuba. Abo Leta ngo ntishaka kubafasha kwiga nk’uko FARG yagufashije. N’ubwo ba se cg. ba nyina baba barabaye Interahamwe ruharwa, ubu bakaba barapfuye, barahunze cg. bafunze, none se umuntu azazira icyaha cya se ? Umuntu azazira icyaha cy’inkomoko ? Abo nabo rero, burya warabakomerekeje, wabakoze mu nkovu, wabakoze mu gisebe utabizi, utanabishaka. Icyakora ikosa si iryawe. Hari n’abandi rero bafite ababyeyi bambuwe amasambu, basenyewe amazu ngo ni nyakatsi, basabwa imisoro irenze imyumvire, babuze epfo na ruguru. Leta yagombye kubarengera, yayindi ikurihira, ni yo ibica. Iravuga ngo ni abakire, ngo ni abakungu, ngo nibarihire abana babo kaminuza, kandi batagira n’urwara rwo kwishima. Burya rero, barakubonye, barakumva, baravuga bati “natwe uwadufasha, twakwiga nk’Alina, ndetse tukaba twanarushaho”. Ikosa si iryawe, mwana w’umukobwa. Nta n’ubwo ari irya babandi bari bafite ibyapa byanditseho ngo AERG n’ibindi”.
5. Indirimbo ya Kizito n’ijambo rya ministre w’umuco
“Abwirwa benshi, akumva na beneyo”. Kizito yamaganye kenshi abica n’abatoba amateka y’Urwanda. Njye numvaga ari FPR avuga! Ministre w’umuco yahagurutse agirango ahe ijambo umukuru w’igihugu ; ariko atindana mikoro, avuga iminota irenze 10. Nawe yamaganye imbuga za “internet” ngo zigoreka amateka y’Urwanda ; ariko mu by’ukuri wumvaga ari gutera iyahararutswe kugirango perezida yari agiye guha ijambo amushime, arebe ko yaryaho kabiri.
6. Ijambo ry’umukuru w’igihugu:
Noneho ntiyatukanye ngo bamuhe amashyi, ntiyarakaye ngo ijati rye rimuheshe ijambo, ntawe yifatiye mu gahanga ngo yiheshe agaciro. Abantu barumiwe, bati “ubanza noneho atangiye kumva”. Icyakora yamaganye ubucamanza mpunzamahanga butinza imanza z’abagize uruhare mu itsembabwoko. Ubwo nahereyeko nibuka ubutabera bw’Urwanda bufata abantu nka porofeseri Runyinya Babarabwiriza n’abandi bamaze imyaka 17 mu munyururu batagira dosiye, bataburanishwa, ndumirwa. Ubutabera bwimirije imbere kurandura umuco wo kudahana kugeza n’aho buhana n’abataracumuye!
7. Ibindi:
Twari kuri stade “Amahoro”. Naribwiye nti “ino stade yo yagize amahirwe kuba batarayihinduriye izina”, nzirikana igihe yubakiwe n’uwayubatse. Nanyuzagamo nkavana amaso ku bari kuvuga, nkayahanga abari kubwirwa, ni ukuvuga abo twari twicaranye. Nabonaga nta mahoro bafite. Nabonaga nabo bafite ingingimira n’ipfunwe nanjye ubwanjye nari mfite. Wagiraga ngo bari mu bintu bahatiwe kujyamo ku ngufu. Narebye mu bashyitsi bakomeye, mbona Bernard Kouchner, uyu uherutse kuvanwa ku buyobozi bwa ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa. Nibajije icyo uwo mugabo yari yaje gukora, kiranyobera. Ibyo ni ibye, nta n’ubwo nakomeje kubitekerezaho cyane. Isaha yo gutaha yari igeze, turikubura turataha. Tuzasubirayo umwaka utaha niba Imana idutije ubugingo. Mwe se mwabibonye mute ?
Musemakweli J.D.