Ishyaka ry'abakozi ryo mu gihugu cy'Ubwongereza rirasaba ko icyo gihugu gihagarika imfashanyo giha u Rwanda!
Ntabwo ibintu byoroheye Paul Kagame kuko inshuti ze zitangiye kubona ko ari umwicanyi ruharwa zikaba zitangiye gusaba ko afatirwa ibyemezo ! Kuri uyu wa mbere taliki ya 20/01/2014, ishyaka ry’uwahoze ari ministre w’intebe w’Ubwongereza akaba n’inshuti magara ya Paul Kagame ndetse akaba ari n’umujyanama we wihariye umukingira ikibaba mu mahano akora yose ariwe Tony Blair, ryasabye ko inkunga ubwongereza buha u Rwanda igera ku mashiriling miliyoni 90 ihagarikwa nkuko bitangazwa na « the times » !
Iryo shyaka rya Tony Blair rirasanga inkunga yose Ubwongereza buha u Rwanda igomba guhagarara ahubwo hagakorwa itohoza ryimbitse ku byaha byose by’ubwicanyi Paul Kagame na leta ye bakoze kandi bakomeje gukora, bica impuzi z’abanyepolitiki babahungiye mu bihugu by’amahanga.
Jim Murphy,ushinzwe ubunyamabanga bwa Leta mu byerekeranye n’amajyambere mpuzamahanga akaba n'umudepite w'iryo shyaka yatangaje ko ubwongereza ari kimwe mu bihugu biha imfashanyo nyinshi u Rwanda mu gihe abayobozi b’icyo gihugu cy'u Rwanda bashinjwa kuva kera ibyaha byo guhotora abanyepolitiki batavuga rumwe nabo babahungiye mu mahanga. Igihugu cy’Ubwongereza kikaba kigomba guhagarika iyo nkunga yose giha u Rwanda kugeza igihe iperereza rikoranywe umucyo rigaragarije ko abayobozi b’iyo leta y’u Rwanda nta ruhare bigeze bagira mu guhotora abanyepolitiki babahunze !
Mu kiganiro Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru « Jeune Afrique » yongeye gushimangira ko ariwe wishe Colonel Karegeya aho yavuze ko Karegeya yapfuye urupfu rumwe n'urwo nawe yishe abandi , ayo magambo ababaje kandi ateye isoni k'umukuru w'igihugu, Kagame Paul yayasoje yikoma politiki y’ amahanga, aho yavuze ko ayo mahanga agomba gukoma urusyo agakoma n’ingasire ! yabivuze muri aya magambo ati : «kubyerekeye u Rwanda,icyo amahanga atugaya ni uko : abo bantu baturwanya kandi barahiriye ko tugomba gutakaza mu buryo bwose, badusaba ngo tubarinde ;mbakuriye inzira kumurima, sinshobora kwemera iyo mitekerereze ».
Ngibyo ibitekerezo by’umuperezida uyoboye u Rwanda muri iki kinyejana cya 21 isi igezemo ! Uyu mu perezida niwe wabaye icyamamare ko afite imitegekere myiza ariko imyumvire ye urasanga igaragaza umuntu usa nufite ubwonko bwuzuye amazi,ubu akaba amaze kuba icyamamare ku isi mu ba perezida bakora iterabwoba mu bihugu byo hanze bagiye kwica abanyepolitiki barwanya igitugu cye ! Kwica abantu ngo kuko bashobora kumutsinda muri politiki biteye isoni !!
Ubwanditsi !