Sudani y'epfo: Abarwanyi ba Riek Machar bisubije umujyi wa Bor naho ingabo nyinshi za Uganda zipfa zirohamye mu kiyaga zirimo zihunga !

Publié le par veritas

http://www.kenya-today.com/wp-content/themes/striking_r1/cache/images/35967_bentiu-south_sudan-sudan-war-heglig-2012-4-19-200x133.jpgIkinyamakuru AMAZING cyo mu gihugu cya Kenya kimaze gutangaza inkuru ivuga ko ingabo zirwanira Riek Machar zimaze kwisubiza umujyi wa Bor wa leta  ya Jonglei, uwo mujyi ukaba umaze kwigarurirwa na buri ruhande muzihanganye icuro 4. Ingabo za Riek Machar zikaba zigaruriye uwo mujyi mu mirwano ikaze cyane aho zarwanaga n’ingabo zishyigikiye Perezida Salva Kiir zifashijwe na batayo 2 z’ingabo za Uganda UPDF.

Imirwano yatangiye muri iki gitondo ,ingabo za Riek Machar zikaba zagose ingazo z’igihugu n’iza Uganda zari zimaze iminsi zigaruriye uwo mujyi; imirwano ikaba yaratangiye hafi y’uwo mujyi ejo kumugoroba ariko ingabo za leta zishobora kwihagararaho, abakurikiranye iyo mirwano bavuga ko abarwanyi ba Riek Machar batangiye imirwano ejo hafi y’uwo mujyi ariko barwanisha amayeri menshi cyane kuburyo bashoboye guta mu mutego ingabo za Salva Kiir n’ingabo za Uganda zari muri uwo mujyi.

Ingabo za Riek Machar ziremeza ko zashoboye kwica abasilikare ba leta bavanze n’ingabo z’abagande bagera kuri 700, ingabo za Riek Machar kandi ziremeza ko hari abasilikare benshi b’igihugu cya Uganda bazitse mu gihe bahungaga umujyi wa Bor. Ntabwo leta ya Sudani yepfo yari yemeza niba yatakaje umujyi wa Bor ahubwo leta ikaba iri kuvuga ko umujyi wa Bor uri kunuka cyane bitewe n’imirambo myinshi iwuzuyemo!

Amakuru dukesha AFP aremeza ko ingabo za Salva Kiir nazo zashoboye kongera kwisubiza umujyi wa Malakal ukungahaye kuri peteroli, leta ikaba ivuga ko yashoboye gufata uwo mujyi ariko ikindi gice cyose k’ibyaro kikaba kigenzurwa n’ingabo za Riek Machar. Abagore bari guhunga urugamba muri Sudani y’epfo bari kuvuga ko bagiye basambanywa ku ngufu n’abarwanyi ndetse abandi bagore bakaba bavuga ko batasambanyijwe gusa ko ahubwo ababafataga ku ngufu bakagerekaho n’uko abasambanyaga babarumaga n'amenyo bagakomereka !

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

kagame yakoze accident http://chimpreports.com/index.php/regional-news/rwanda/16178-kagame-convoy-in-kenya-accident.html

Répondre
E

uretse abahanuzi bazwi murwanda ihirima ryingoma ya kagame hari abandi babivuze umugore wa polisi denis yavuze ko akaga kegereje niba abayobozi batihannye umugabo wavuye Uganda witwa pasteri
canisius ari mumwuka mukiganiro yatambutsaga kuri radio imwe murwanda yaravuze ati nimukomeza kwirata Imana izabambura igihugu igihe FDLR pasteri wumunyamerika wumusaza witwa rev ernest angley
yavuzeko abayobozi nibatareka ubupfumu indi genocide ije murwanda

Répondre