Isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’Urwanda kuri stade Amahoro (leprophete.fr)

Publié le par veritas

 

Ibirori byihariwe n’agatsiko ka gisirikare


Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2012, Abanyarwanda bijihije Yubile y’imyaka 50 ishize igihugu cyabo kibonye ubwigenge. Hirya no hino mu gihugu hari hateguwe ibirori mu rwego rw’uturere. Naho ibyo mu rwego rw’igihugu byabereye i Remera kuri stade Amahoro mu mujyi wa Kigali. Ubutegetsi bw’igitugu bwa jenerali Paul Kagame bwabanje kugira isoni zo kwirengagiza uyu munsi, ariko nanone ntibwawijihije nk’uko byari bimenyerewe. Mu kuwizihiza bwahisemo kuwukomatanya no kwibuka imyaka 18 ishize FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi ku ngufu nyuma yo kuryanisha Abanyarwanda no kumena amaraso y’inzirakarengane nyinshi mu ntambara yatangije ku wa 1 Ukwakira 1990.


Muri ibyo birori abategetsi b’igitugu ntibigeze bashima na mba intwari z’u Rwanda zafashije rubanda kwigobotora ingoyi ya cyami, gihake na gikoronize. Benshi mu Banyarwanda bategetswe n’abayobozi b’inzego z’ibanze kujya kuri stade ku ngufu dore ko hari hateganyijwe n’imodoka zo kubatwara ku buntu zibavana hirya no hino mu mujyi wa Kigali.


Rubanda yahejwe, ntiyagira uruhare mu birori


Muri ibi birori byamaze amasaha abiri, agatsiko ka gisirikare kayoboye igihugu kagaragaje ku buryo budasubirwaho ko nta jambo n’agaciro rubanda bafite mu gihugu cyabo. Guhera saa tanu kugeza saa sita hakozwe imyiyereko ya gisirikare, ikorwa n’abasirikare. Muri iyo myiyereko hakozwe akarasisi k’abasirikare n’ak’indege za gisirikare, indirimbo n’amakondera bya gisirikare (Army band/compagnie musicale). Nta baturage b’abasivile bigeze bagira uruhare mu birori, bari babaye indeberezi nk’abavumba mu gihugu cyabo, wagira ngo ni umunsi mukuru wa gisirikare.


Mbere y’uko u Rwanda rwigarurirwa n’agatsiko k’iterabwoba, ubwicanyi n’ivangura (apartheid) kayobowe n’umunyagitugu Kagame, ku munsi nk’uyu rubanda rwose bahabwaga umwanya, bakagira uruhare mu birori, bityo bakibona muri uwo munsi. Wasangaga abanyeshuri b’incuke, abo mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza bahabwa umwanya mu gukora akarasisi, ari na ko baririmba indirimbo zisingiza igihugu cy’u Rwanda n’ibyiza birutatse. Abakozi ba Leta, abikorera ku giti cyabo n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye na bo ntibahezwaga mu karasisi. Mu gususurutsa abaje mu birori, wasangaga hatumiwe amatorero y’ababyinmnyi atandukanye. Ariko kuri uyu munsi agatsiko katumiye gusa itorero ry’igihugu Urukerereza na ryo ryahawe umwanya muto utagera no ku minota icumi. Hiyongereyeho bamwe mu bahanzi b’indobanure bafitanye amasano n’abo mu gatsiko.


Kagame yahawe akato, ubutumire bwe ntibwitabiriwe


N’ubwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 y’ubwigenge ari umunsi ukomeye, hakaba hari haratumiwe abakuru b’ibihugu benshi, ubu butumire ntibabwitabiriye kubera ko bamaze kumenya ubugome n’ubugizi bwa nabi bikorwa mu karere k’ibiyaga bigari n’umwicanyi Kagame. Perezida umwe rukumbi wa Tanzaniya, Djakaya Kikwete ni we witabiriye uyu muhango.


Mu ijambo rye perezida Kagame yongeye kugaragaza ko adaha Agaciro abanyarwanda ahubwo ko agaha ba shebuja b’Abazungu bumva icyongereza : Abongereza n’Abanyamerika. N’ubwo buri jambo rye ritangirwa n’imvugo yabaye nk’igisigo cye, aho avuga ngo kwihesha agaciro, Kagame yasuzuguye Abanyarwanda maze avuga ijambo mu cyongereza. Mu kurangiza ijambo rye ryamaze umwanya muto yagize ikimwaro aravugishwa maze yihohora ku Banyarwanda agira ati: “Ibi bikubiye muri iri jambo muraza kurikurikira ku maradiyo mu Kinyarwanda ku buryo burambuye” Aha na ho yagaragaje ko akomeje kwivanga mu mikorere y’inzego zose z’igihugu kubera igitugu ayoboresha. Nawe se ko ari perezida w’igihugu, abaye gute umuyobozi w’amaradiyo yose (aya Leta n’ayigenga) ?

 

Rubanda irababaye, nta nkomamashyi zikiriho


Uretse ko agatsiko katareba, kakabwirwa ntikumve, kakerekwa ntikabone, biragaragara ko ingoma ngome ya Kagame ishigaje iminsi mikeya. Ndetse uwavuga ko iyi ishobora kuba ari yo sabukuru ya nyuma y’ubwigenge Kagame n’agatsiko ke bijihije ntiyaba abeshye. Muri ibi birori Perezida Kagame mu ijambo rye yagerageje gushaka gusetsa Abanyarwanda ngo bamukomere amashyi, ariko biba iby’ubusa baranangira. Ubwo yageragezaga guca imigani, amashyi yayahawe n’abantu bo mu gatsiko bagera kuri batatu gusa bari bicaye inyuma ye. Bagerageje no kuzana umunyakazu wigize icyamamare mu gusetsa wiyise Gasumuni Gasuzuguro, biba iby’ubusa. Yavuze arisetsa, arasakuza, akora iyo bwabaga, abura n’umwe wamukomera amashyi.


Nk’uko bitangazwa n’abaturage, zimwe mu mpamvu zisigaye zibatera kudaha amashyi perezida Kagame n’agatsiko ke ni uko gakomeje kubakorera ibikorwa by’ubugome birimo: Kubarandurira imyaka no kubatemera intoki, kubaburabuza mu gutwara ibinyabiziga byabo, kubasenyera amazu no kubatuza mu midugudu ku ngufu, kubasaba imisanzu n’imisoro birengeje ubushobozi bwabo, kubafunga, kubica n’ibindi. Abaturage baravuga ko barambiwe kuyoborwa n’agatsiko k’abanyagitugu bakaba basaba buri Munyarwanda wese guhaguruka bakipakurura ingoyi Abanyarwanda bashubijweho n’agatsiko. Kugira ngo babigereho, barasabwa kwitandukanya burundu n’agatsiko maze bakagera ikirenge mu cy’intwari zaharaniye ubwigenge ari zo Grégoire Kayibanda, Dominiko Mbonyumutwa, Joseph Habyarimana Gitera na bagenzi babo.

 

Mutimutuje Amina

Intumwa ya leprophete.fr

i Kigali

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Ariko ni iki kibatera umutima mubi nk'uyu? Mwabuze ibyo mwandika? Kunenga ni uburenganzira bwanyu ariko mujye mureka guhimba inkuru nk'izi kuko ntacyo bitwunguye!!
Répondre