Inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zikomeje gukaza umurego wo gushakira ibyaha abasirikare b’abafaransa!

Publié le par veritas

099-kaga-sarko.pngAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko, n’ubwo perezida Kagame aherutse kugirira uruzinduko mu gihugu cy’Ubufaransa mu rwego rwo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda n’Ubufaransa, ishyamba atari ryeru, kubera ko amafaranga atagira ingano arimo gutangwa kuri buri muntu wese ubishaka, uzafasha u Rwanda mu gikorwa cyo gushinja ibyaha bitandukanye abasirikare b’abafaransa.


 

Amakuru atugeraho yemeza ko maneko za perezida Kagame zikomeje gusuka akayabo katagira ingano mu bantu batandukanye kugirango bazabafashe gushakira ibyaha abasirikare b’abafaransa igihe bari mu Rwanda, kuva muri kamena 1994, mu cyari cyariswe «Zone Turquoise». Ibirimo gukorwa na maneko za Kagame bikaba bigamije guhindanya isura y’inzego z’umutekano z’igihugu cy’Ubufaransa.


Inzego z’ubutasi z’u Rwanda zimaze iminsi ziha amabwiriza Komisiyo ishinzwe Jenoside mu Rwanda n’umuryango Ibuka, guha amafaranga buri muntu wese uzitabira igikorwa cyo gushakira ibyaha abasirikare b’abafaransa, ibyaha by’uko ngo bagize uruhare muri Jenoside yabaye mu Rwanda muri nyakanga 1994. Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na yo ikaba yarahawe amabwiriza mu gufasha muri iki gikorwa, ishakisha abashakashatsi n’abanditsi kugirango na bo babahe akayabo ko kwandagaza u Bufaransa.


Aho kugirango aba bashakashatsi bavugishe ukuri ku mateka y’u Rwanda n’Ubufaransa, bahisemo kugwa mu mutego wo gukoreshwa na maneko za Kagame, zabahaye amakuru acuramye. Aba bashakashatsi banahawe amakuru n’abatangabuhamya bari bamaze kwigishwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, mu rwego rwo kwangiza isura y’igisirikare cy’Ubufaransa. Aba bashinjabinyoma bahuye n’aba bashakashatsi hakoreshejwe ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.


Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko abo inzego z’ubutasi za Kagame zikomeje gukoresha zibaha akayabo, ari abantu batandukanye bakoreshwa na ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, Komisiyo y’igihugu ishinzwe Jenoside, na Ibuka. Muri abo harimo abanyarwanda bari barahungiye muri «Zone Turquoise», na bamwe mu bashakashatsi .


Ibi bije nyuma y’aho inzego z’ubutasi za Kagame ziboneye amakuru y’uko raporo y’iraswa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana, yarimo n’imiryango y’abafaransa, iri hafi gusohoka, raporo izerekana ukuri nyako ku bagize uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege.

Ibi na none bikaba birimo kuba nyuma y’igihe gito perezida Sarkozy ahakaniye perezida Kagame ko adashobora kuzivanga mu kazi k’ubutabera bw’Ubufaransa, akaba ahubwo yaramugiriye inama y’uko yazareka Komisiyo igakora akazi kayo, nk’uko bikwiriye nta zindi mbogamizi za politiki zibayemo.

 


Kagabo, London.(umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article