Paul Rusesabagina atsinze igitego : Umudali yahawe none si uwe bwite, wahawe Abanyarwanda bose!

Publié le par veritas

Birababaje kubona Abanyamahanga aribo badutanze guha Rusesabagina umudari twe Abanyarwanda tutarawumwambika .

Source: leprophete.fr

Nk'uko byari biteganijwe uyu munsi taliki ya 16/11/2011, mu nzu y'inama ya Congres yitwa Congressianl Auditorium, abantu basaga 400 bitabiriye uyu muhango muhire wo gushyikiriza igihembo cyitiwe Lantos, Nyakubahwa Paul Rusesabagina. Nyuma y'itangwa ry'umudari , abatumirwa bahuriye ahantu hateguwe, basangira ibiganiro n'amafunguro, maze si ukunezerwa biratinda !

N'ubwo Leta ya Paul Kagame yagerageje kurwanya itangwa ry'iki gihembo, Lantos Foundation yasuzumye ibivugwa na Leta ya Kigali isanga ari amatiku yuzuye ibinyoma n'ishyari maze yiyemeza gushyikiriza Rusesabagina iki gihembo kubera igikorwa kizira amakemwa yakoze mu 1994, cyo gutabara abari bahungiye ubwicanyi muri Hotel Mille Collines yayoboraga.

1.Ibirori byari biteye ubwuzu

(1)Paul Rusesabagina na Madamu we bari bambaye neza baberewe, mbese ukabona bafite ishema rikwiye abantu bashimirwa kuba baragiriye abandi banyarwanda neza.

(2)Byitabiriwe n'abazungu b'Abanyamerika benshi cyane barimo Abasenateri, ba Amasaderi, abofisiye b'ingabo za Amerika, Abayobozi ba Services de Renseignement , abazungu bari muri Milles Collines mu gihe cya jenoside,  n'abandi bategetsi banyuranye.

(3) Mu banyarwanda babyitabiriye harimo abanyapolitiki ba opozisiyo banyuranye kandi ntibatinye kutubwira ukuntu banejejwe n'uko Rusesabagina yabatumiye ngo basangire ibyishimo byo kwakira iri shimo yashyikirijwe.

Faustin Twagiramungu yagize ati :

Rusesabagina ntiyishe ahubwo yakijije abantu, akwiye kubihemberwa. Birababaje kubona umuntu w'umwicanyi kabombo nka Paul Kagame yiha kurwanya Rusesabagina ku mugaragaro. Nibiramuka bibaye ko Kagame yongera guhirahira ngo arajyana Rusesabagina mu nkiko, muzaduhamagare twese duhaguruke duhangane n'uriya mwicanyi wibwira ko Abanyarwanda bazakomeza kurebera mu gihe ahohotera abakoreye rubanda ibintu byiza.Twiteguye gufatanya na Rusesabagina muri gahunda nziza yo guhuza abanyarwanda yatangije adutumira twese i Washington DC muri ibi birori kugira ngo dukomeze dushakire hamwe uko twagobotora igihugu cyacu mu menyo ya rubamba.

Gerard Gahima na we ati :

Uyu mudari utanzwe none simbona ko ari igihembo cya Rusesabagina ahubwo ni igihembo gihawe Abanyarwanda bose bifuza ko u Rwanda Kagame yangije, rwahinduka rukaba igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa buri munyarwanda wese. Rusesabagina nakomeza kugaragaza ubushake bwo gufatanya n'abandi, abanyarwanda tuzagira ingufu zo gukuraho ubutegetsi bubi bwa Kagame, dushyireho ubutegetsi butanga amahoro ku munyarwanda wese.

Umunyamakuru Thomas Kamirindi na we yasabye ijambo ararihabwa maze aravuga ati :

Rusesabagina Leta ya Kigali  ihoza mu majwi njye ntawe nigeze mbona kandi nyamara narokokeye muri Mille Collines.!Rusesabagina nzi reka mubabwire: yaradufashije, atwakira muri Mille Collines, aradutunga, akajya akora negociation igihe bashakaga kunyica none dore ndacyariho. Ndabamenyesha ko njye n'umuryango wanjye twabaye muri Mille Collines mu gihe cy'ukwezi n'igice, kandi Rusesabagina nta faranga na rimwe yigeze aturihisha. Kubeshyera umuntu watugiriye neza bigeze hariya ni ibintu bibi cyane.

Thomas Kamilindi yanasobanuye ukuntu telefoni za Milles Collines zakaswe n'abasilikari ari we biturutseho kuko yari yakoresheje telefoni ya Hotel agakorana interview na RFI, akavuga amakuru y'urugamba, cyane cyane akemeza ko Ingabo za Habyarimana ziri gutsindwa naho FPR ikaba itsinda urugamba. Kamirindi yongeye gushima ubutwari bwa Rusesabagina , amushishikariza gukorana n'abandi banyapolitiki nka ba Twagiramungu  utaratinya kwamagana AKANDOYI , kugira ngo bazashobore gukora Ikipe nziza yakomeza gutsinda FPR ya Kagame ibitego byinshi. Yashoje agira ati' Birababaje kubona Abanyamahanga ari bo bahaye Rusesabagina umudari abanyarwanda yagiriye neza tutarawumuha" !

2. Intore za Paul Kagame zahaboneye urwo imbwa yaboneye ku mugezi!

Hari abantu batatu boherejwe na Kagame bishoye baza mu birori batateguje! Uwitwa ROGER bita RASTA , akaba umwuzukuru wa GIHARA w'i Ruhoko yazanye n'umukobwa ukomoka muri Ethiopia akaba akora muri Ambassade y 'u Rwanda. Bari baherekejwe n'undi musore w'inkaragamabondo ushobora kuba atari n'umunyarwanda. Ako gakobwa bari kumwe ko sinzi uko kinyorobetse mu bashyitsi gafata amafoto kuri telefone igendanwa nyuma bagatahuye gashakisha uko kasohoka. Izo ntore uko ari eshatu zahise zitabwa muri yombi na polisi y'Amerika ndetse Roger we yaciwe n'amande kubera icyaha cyo gutaha ubukwe atatumiwemo ! Abakunda gutaha amakwe y'abandi murarye muri menge !!! Muri Amerika polisi iri maso !

Muri make umutekano wa Paul Rusesabagina n'abashyitsi be wari urinzwe bikomeye.

Ndlr:Abumva ururimi rw'icyongereza bakiyumvira intera Rusesabagina agezemo:

Umwanzuro

(1) Ibyavugiwe muri Congressional Auditorium ni ibintu bikomeye cyane., tuzagenda tubibagezaho buhoro buhoro. Paul Rusesabagina  yatuye avugako ubutegetsi bwa Kagame ari ubutegetsi bw'igitugu budakwiye gushyigikirwa kuko butarengera abaturage ahubwo busa n'ububereyeho gukungahaza abategetsi bonyine. Yasabye abategetsi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika n'amashyirahamwe anyuranye ategamiye kuri Leta ko bakwemera gutera Abanyarwanda inkunga igaragara kugira ngo bibohoze ingoma ikomeje gukandamiza rubanda.

(2) Ni ubwa mbere amagambo akomeye nk'ayo avugiwe mu nzu ya Congres ya Amerika , iyo nzu ikaba ariyo ikorerwamo amategeko y'iki gihugu cy'igihangange.

(3) Biragaragara ko Abanyamerika benshi bamaze kumva neza ko Kagame ari umwicanyi rwimbi, ko adakwiye gukomeza gushyigikirwa n'igihugu cyabo, kandi no mu magambo bivugiye biyemeje guhaguruka bagashyigikira abantu bashaka kubaka u Rwanda rw'amahoro, U Rwanda rwemerera abana barwo kwicara bakaganira, bagashakira hamwe umuti w'ibibazo bahura nabyo nta mbunda ibari ku gakanu.

Harakabaho U Rwanda n'Abanyarwanda.

Vive Paul  Rusesabagina,

Vive Thaciana, umufasha we.

Ndlr: Nimukurikirane ikiganiro Paul Rusesabagina yagiranye na Etienne Karekezi wa VOA ku gihembo yahawe na Lantos:

Ezechiel Butera,

Correspondant wa Leprophete.fr i Washington.

N.B: Amashusho na Video z'ibi birori turazibagezaho mu masaha ari imbere.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Mwe mwese mwashimye Kamilindi Thomasi ku ijambo yavugiye mu birori bya Rusesabagina,ndagirango mbunganire, ariko by'umwihariko mbabwire uyu
mugabo kuko muzi bihagije!
Kamilindi Thomasi muzi nk'umwana twareranywe kuko twiganye imyaka itari mike.Usibye ko yari yifitiye impano idasanzwe yo kuvuga ururimi rwa Molière adategwa(muramwibuka kuri Radio Rwanda
atugezaho amakuru),anazwiho kuba umuntu utaripfana,wanga urunuka amafuti n'ikinyoma!!.Ikinyoma iyo kije acyamagana atongorera kabone n'ubwo yaba agomba kubizira!Bizwi ko Interahamwe za Kinani
zamuhigiye kubura hasi kubura hejuru,kuko yazangiye gutanga amakuru y'ikinyoma ku maradiyo mpuzamahanga avuga ko les FAR barimo gutsinda urugamba kandi we abibonera biruka bahunga nk'ihene zitewe
n'amasega!!!
Kamilindi ni Nzapfarwaje!!Umunsi umwe hari nko muw'1995,twicaranye dusangira kimwe ahantu mu Burayi,yantekerereje kandi anenga uko abona Mukotanyi n'imitegekere ye,ubugome bukabije buvanze
n'ubwicanyi ndetse n'akarengane bikorerwa rubanda,ndamubwira nti:"ibi bintu uvuga kandi ejo ukaba uzurira indege igusubiza i Kigali,rahira ko nukomeza iryo vogonyo ryawe,uyu Mukotanyi umbwiye
atazagukubita agafuni mu musaya akakugira uko yagize Mutsinzi!!!"
Umwana w'umuhungu yaransubije ati:"ndatashye nibashaka baziyicire,GUPFA NTAWE BYISHE,ariko sinzemera guhishira abicanyi.Sinaba naramaganye ubwicanyi bw'interahamwe,ati kandi izitarapfuye
zarahunze ziransiga,ngo uyu munsi nshyigigikire ubwicanyi bw'inkotanyi!!!"
Nahise mvuga nti:"Uyu koko ni Migogo yananiye abagugunnyi(niko twari twaramuhimbye ku ishuri) ntiyahindutse!!!"
None nanjye reka mubwire nti:"Komera Migogo,burya umugabo nyamugabo ni utaryamira ukuri ngo yiyorose ikinyoma!!Imana ikomeze kukurinda."
Uwavuze ko Ibuka igiye kumushyira ku rutonde rw'"abajenosideri" ntiyabeshye,ahubwo njye ndongeraho ko guhera ubu Jack Nziza n'ibisumizi bye bagiye kumuhigisha uruhindu!!
Nyamuna Migogo ujye ugenda wikandagira!!!

Répondre
B

Bnyarwanda mwese,

Igihe kirageze ngo ibinyoma bive mu nzira, ukuri guhabwe intebe

Bwana Paul Rusesabagina, muzi kuva cyera, yewe acyiga za Cameroun, naho nari muzi, ni umuntu wanga akarengane, kwikubira, kuvugirwamo, kubona rubanda giseseka ifatwa bugwate.

Bwana Rusesabagina, ni umugabo utita ku moko, uturere, isura, indeshyo, ahubwo yimiriza imbere agateka ka muntu, akanga akarengane, akihatira gufashya impabe, abapfakazi, imfumbyi, abatagira
kirengera bose

Paul Rusesabagina ntiyemera ko ikiremwa muntu kiborera muri gereza, kuko yemeza yivuye inyuma ko umuntu wese yaremwe  mu ishusho ry' Uhoraho Imana yacu.

Bityo rero, nta muntu numwe wari ukwiye kumubuza kubaho uko Imana yabiteganije, kumuvutsa ubuzima, azirikana ko maraso twahawe twese asa, kandi ko iyo amenetse atayorwa.

Rusesabagina, ni inararibonye, azi akababaro k' abanyarwanda, yiboneye n' amaso ye abarengana, abicwa n' inzara, imipanga, urusasu Kandoya, Bombe, ariko ntibyamuteye ubwoba.

Yarabushiritse, afata iya mbere, aritanga, ajya kubahahira nk'uhahira abana be bwite, ntawe arobanuye.

Yabikoze azi neza ko ashobora kuhasiga ubuzima bwe

Yambukanije barière nyinshi zuzuyeho interahamwe, ahandi hari intore za FPR ZIRIMO KWICA, kwiba, kubaga abantu, ariko arakomeza kugeza igihe  arwaniye imbohe.

Ibyo byose yabikoze abivanye ku mutima-nama yahawe na Rurema, nta nyungu yindi agambiriye.

Ikibabaje, ni ukubona abantu yakijije, akagaburira, akemera kwitanga ngo bamererwe neza, akaba ari we bakeshya ubuzima, aribo bihandagaza ngo ni umutekamutwe, ngo ni umubeshyi, ngo nta cyiza
yakoze?

Mana y' Irwanda rwose, emera usubize abanyarwanda ubumuntu, bibucye gutandukanya icyiza n' ikibi.

Icyiza bagishime, ikibi bacyamagane.

Hari benshi bagendera mu kwaha kwa FPR-CYAMA, batinya ukuri, bakimikaza ikinyoma, ngo bahemuke ariko baramucye.

Abo bantu bazasubiza iki umunsi bageze imbere y' uhoraho koko?

Abagambiriye ko Rusesabagina adahabwa igihembo cy' ubutwari bwe buatagira ikigereranyo, ahubwo bacyemera guhabwa amafaranga, amarozi, ngo bajye kumuvutsa ubuzima bwe, bamenye ko abanyarwanda n'
abanyamahanga bakunda ukuli batazabyihanganira bibaho.

Ukora ineza, ukayisanga imbere yawe.

Rusesabagina nibyo yakoze, kandi ngo ibiziritse mu nsi no ijuru bizahora biziritse.

Rusesabagina ni intwari mu ntawari, ni inyangamugayo, yanga amateshwa, agakunda ukuri, urukundo, ugusabana.

Mumenye mwese ko izina rye ryarangije kwandikwa mu ijuru-ijabiru

Abamwifuriza ikibi, barata igihe, nabasaba kwisubiraho, bakayoboka inzira ikwiye , bakihana, ahubwo bakamwegera, bagafatanya kwamagana ingoma mpotozi, yica, ikaroga, igatwika, ikimika ikinyoma
nkaho hari aho ikinyoma kizigera gihabwa intebe!

Paul Rusesabagina, ni intwari ibereye Urwanda, Imana ibitwemereye, akatuyobora, natwe tukamwumvira, yatuvana mu icurabulindi, akaturangaza imbere, yitwaje itara rimulikira abanyarwanda bose.

Muze dukaze umurego, dusenge Imana ihoraho, yo mu Nyampuhwe, itwemerere ko Paul Rusesabagina atuyobora.

Izina ni iry' umuntu koko, Ise warimwise ntiyibeshye, ahubwo ni abamarayika bamuvugiyemo ngo amuhe izina ry' icubahiro rya rindi rikwiriye intumwa Paul wanze gutattira igihango cya Yzeu Kristu.

Twese hamwe, akaboko ku kandi, yaba umutwa, umututsi, umuhutu, duhuze imbaraga zacu, dusabe Imana Urwanda rugire ba Rusesabagina 1000; aho kugira ba Pilato 666.

Mana y' Irwanda, wowe munyampuhwe nyinshi, duhe gukora ugushaka kwawe, uduhe kwiyoroshya, uturinde ikibi, ikinyoma, uduhe kwicishya bugufi nka Paul Rusesabagina, ukomeje gutera mu ntambwe y'
intumwa yawe iberewe Paul.

Ducyeneye impuhwe zawe n' urukundo rwawe, maze imigozi iziritse abanyarwanda, imfungwa zose, abapfakazi bose, abarengana bose, barokorwe na Paul Rusesabagina, nkuko Paul Mutagatifu yaciye
iminyururu ya Gereza yari imumereye nabi.

Ibi turabigusabye tubikuye ku mutima, maze Urwanda rwongere rube Urwanda, Kiliziya yawe yongere ihabwe ikuzo, tunabonereho akanya ko kuguhesha ikuzo, dushingura n' intama zawe( abasenyeli barenze
batanu bishwe nk' ibirura , banze guta intama zabo), maze amaraso Umwana wawe yamennye, kimwe n' ay'abasenyeli, abihaye Imana bose baguye i Gakurazo, i Kindu, Rwesero, Ruhengeri, tutaretse
n'abaguye mu ngoro yawe, baguheshye ikuzo, maze urukundo no kubabalirana bigarucye Irwanda.

Uragahora usingizwa wowe uduhe igikwiye, tunagusaba kutwima byinshi byatuma tugwa ivutu tukakwigomekaho.

Harakabaho Kiliziya ya Kristu

Harakabaho abemera Imana bataryarya

Harakabaho abemera kudatatira igihango, barahiriye babatizwa

Harakabaho abagiraneza benshi nka Rusesabagina

Harakabaho abitangira amahoro bose batitangiye itama

Harakabaho abamaganira kure ibinyoma bikwizwa n' ubutegetsi bubi.

Twese dushishikazwe n' inyota y' urukundo, amahoro, gukundana no kutabeshyerana.

Imana ibampere imigisha mwese abemera kwamagana ikibi cyose.

Ntimugasaze.

Bugarama City

Répondre
A

Ejobundi hari abandikaga ko ngo Rusesabagina yahabwa umudali atawuhabwa ntacyo
bihindura ku Rwanda n'abanyarwanda, maze ndibaza nti hanyuma se ya masaha ba Makuza n'abandi bamaze basobanura amafaranga Rusesabagina yabariye yapfuye iki?

Nti koko buriya amafaranga Ibuka yarishye urugendo rw'umukuru wayo ngo ajye muri
Amerika gusaba Lantos kwisubiraho yo nta kindi aba yaramaze?

Hanyuma se umwanya Byron Rudatsimburwa, Bizimana n'umushakashatsi Tom Ndahiro
Muhire Habimana bamaze bigisha ba Ibuka na 1000 Collines uko babigenza ngo bamagane Rusesabagina wo iyo bawuta bakora imilimo basanzwemo?

Icyakora aba bajya mu mihanda bo ni ukubababarira, kuko akenshi ntibaba banazi
ibyo barimo, ni nka ba bandi bashoye imihanda Mme Rose Kabuye yafunzwe, none nyamara ubu ntawe ubumva ngo batubwire amakuru ye kuva aho bamukuriye mu kazi.

Répondre