Mu Rwanda: Abaturage bo mu Burasirazuba batangiye kwirwanaho bahangana n'ingufu z'ubutegetsi bw'agahotoro, bakwiye guterwa inkunga !

Publié le par veritas

abaturage.pngMuri iyi minsi abaturage bo mu burasirazuba i Kayonza bahanganye n'abapolisi aho baje gufata ababaguriraga amabuye y'agaciro abaturage bakivumbura bagahangana.

 

Inkomoko y'iri hangana ngo yaba ari amasambu yabo yacukurwagamo amabuye y'agaciro bambuwe kuko bajyaga bacukura za gasegereti bakazigurisha ku mafaranga 5 000 ku kilo ariko leta ikaza ikabyivangamo ikabambura amasambu ikayaha abikorera kugiti cyabo; aho yategetse ko bazajya bahwabwa amafaranga 3 000 gusa ku kilo. Ibi ngo byarakaje abaturage bituma bacukura ayo mabuye bakayagurisha rwihishwa ku giciro bayagurishagaho mbere. Leta imaze kurita mu gutwi yafashe abaguraga ayo mabuye kuri 5 000 irabafunga ariko abapolisi bwarakeye basubira kureba ibyo birombe maze abaturage bababonye babatera amabuye barabirukankana. Abapolisi ngo bagerageje kurasa mu kirere ariko abaturage ntibyabakanga bakomeza kubirukankana babatera amabuye maze abapolisi babonye bibakomeranye barasa umwe muri abo baturage. Nyuma yo kumurasa abandi barirutse bajya guca ikiraro imodoka ya polisi yagombaga kunyuraho.

 

Nyuma y'iyo myivumbagatanyo abaturage bagera kuri 38 batuye muri ako gace barafashwe barafungwa kugeza magingo aya bikaba bitaramenyekana neze uko ubu bamerewe ariko uwatekereza ko baba bari ku mihini ntiyaba yibeshye cyane kuko n'ubundi bajyaga bakubitwa batahanganye na polisi none kuba barabateye amabuye ntawakwirirwa atangazwa n'uko hari n'abakubitwa bakarinda bapfa. Ibi ngo byabaye kuwa kane taliki 10 Ugushyingo 2011.

 

Indi nkuru nanone mu burasirazuba ni iy'umuyobozi w'akarere wungirije wagiye mu baturage kumena inzoga z'inkorano ariko ntibyamuhira abaturage  begura imihoro baramwirukankana maze amaguru ayabangira ingata. Mu kumwirukankana ngo bavugaga ko barambiwe ibyo leta ibakorera ibabuza kwiberaho ngo nta n'icyo ibamariye.

 

Ibi byose bikaba byerekana ko abaturage bamaze kunanirwa kwihanganira akarengane leta ibakorera, nkaba mbona ko ibyabaye muri Afrika ya ruguru bishobora no kubera mu Rwanda bitandukanye n'uko Kagame yabibwiye umunyamakuru Andrew Mwenda ko nta mpamvu ngo abona abanyarwanda bakora nk'ibyabereye mu majyaruguru y'Afrika ngo kuko babakoreye byinshi byiza ngo akaba abona nta mpamvu bakwivumbura. Ibi ariko byakagombye kumubera ikimenyetso cy'uko impinduka ishoboka ko ndetse yaba iri no hafi mu gihe akomeje kwinangira umutima nka Kadafi na ba Mubarak.

 

Rwego Come

 

 

  

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article