INYUMBA ALOYSIA AJE i ROUEN : Ngo ni we wenyine uzi gutongoza Abahutu akabarindagiza kakahava...!(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Ntimukangwe n'utuzuru, Aloysia Inyumba ngo yaba ari Umuhutukazi ! Yenda ni yo mpamvu azi ingusho z'Abahutu, nta wamenya !

Umugi wa Rouen ugezweho cyane muri iyi minsi ! Nyuma y’uko Bwana Twagiramungu Faustin umuyobozi wa RDI-Rwanda Rwiza atangarije ko azakoresha ikiganiro mpaka ku wa 6 taliki ya 3 Nzeri 2011 ahitwa Saint Sever i Rouen, INYUMBA Aloysia na we yafashe gahunda yo kuzagenderera uwo mugi taliki ya 27/8/2011 ngo mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kuzajya gushyigikira Paul Kagame mu ruzinduko azagirira mu Bufaransa taliki ya 12 -13 Nzeri 2011 ! Ni iki cyihishe inyuma y’ukuza kwa Aloysia INYUMBA i Rouen mu buryo bw’igitaraganya ? Ese ubundi Inyumba Aloysia ni muntu ki ?

Hari byinshi bizwi kuri Inyumba Aloysia, reka tuvugemo bitandatu (6) by’ingenzi :

(1) Inyumba Aloysia mu buto bwe yari uwihayimana : yabaye mu muryango w’Ababikira (sinshatse kuvuga izina ryawo ku mpamvu zumvikana!) , agiye kuwuvamo, aterura isanduku y’uwo muryango, amafaranga yose ayashyira FPR-Inkotanyi, ababikira barumirwa ! N’ubu ayo mafaranga ntarayishyura ! Byumvikane ko atari imfura, si indakemwa mu mico no mu myifatire ahubwo ni umujura !

(2) Ntabwo yagize amahirwe yo kwiga amashuri. N’abanza ntiyayarangije ku buryo rwose atazi no kwandika ibaruwa!!!! Nyamara ntibimubuza kuba Minisitiri…..uko ayobora izo minisiteri nabyo ni urwenya gusa!

(3) Inyumba Aloysia abarirwa mu banyamuryango b’ikubitiro ba FPR, yinjiyemo abifashijwemo na Fred GISA RWIGEMA ubwe, kuko ahari yari yifitiye impano Rwigema yateganyaga kuzabyaza umusaruro.

(4) Aloysia Inyumba yahawe ubutumwa bwinshi muri FPR ariko ubwamuhesheje agaciro cyane ni ukuzana Kanyarengwe Alexis mu Nkotanyi, akazibera CHAIRMAN w’igishushanyo. Muti byagenze bite ?

Mbere y’uko Inkotanyi zitangira intambara yo ku italiki ya 1/10/1990, Fred Gisa Rwigema wari uzi gushishoza yabonye ko intambara nitangizwa n’Abatutsi gusa bizakururira ingaruka mbi zitagira ingano Abatutsi bari mu gihugu, nk’uko byari byaragiye bigenda mu gihe cy’ibitero by’inyenzi . Nibwo yigiraga inama yo gushaka Abahutu bazwi bakwerekwa amahanga n’Abanyarwanda bityo ibitero by’Inkotanyi ntibyitirirwe Abatutsi bonyine ahubwo bikagaragara ko ari Abanyarwanda muri rusange badashaka ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana. Mu Bahutu rero bari bakenewe, uw’ingenzi cyane yari Kanyarengwe Alexis, uyu musirikari akaba yari azwiho kwanga Abatutsi cyane , urwo rwango rukaba rukomoka ku nabi yagiriwe n’Inyenzi ubwo zateraga mu Bugarama : ngo zaramufashe zimukurura inyuma y’imodoka, akomereka bikabije mu mutwe, umusatsi umushiraho ! Kuva ubwo ngo yari yarahize ko azumvikana n’Abatutsi ari uko umusatsi we wongeye kumera ! Gusa yarinze asaza utongeye kumera ! Yari azwi rero nk’umuhutu w’intagondwa, nyamara aho ashwaniye na Habyarimana yifuzaga guhirika ubutegetsi bwe ariko bugafatwa n’undi muhutu, kuko Abatutsi bari inzigo kuri we. « Mission impossible » yo kumutongoza ngo akorane n’Inkotanyi Rwigema yayihaye Aloysia INYUMBA!

Aloysia Inyumba ngo yagiye kureba Alexis Kanyarengwe incuro ebyiri zose ! Ubwa mbere babonana, Aloysia yapfuye kuvuga ibyo gukorana n’Abatutsi, Kanyarengwe yikoza mu bicu, ati mvira aha washyano we, umusatsi wanjye nturamera ! Nubwo ntumvikana na Habyarimana, sinshobora gukorana n’Abatutsi kuko ari inzigo ! Nuko Aloysia arikubura , ataha amara masa ! Nyamara Aloysia ntiyacitse intege,yaragiye araryama ntiyatora agatotsi, arara apanga uko azabigenza ! Bwarakeye arongera agaba igitero kuri Kanyarengwe, noneho aramutahana, amushyira Rwigema! Rwigema ngo yapfuye kurabukwa Kanyarengwe mu bikingi by’amarembo, asohoka yambaye ikabutura, barahoberana, aherako avuga ati « Ubwo tubonye Kanyarengwe , Habyarimana turamutsinze birarangiye ». Kandi koko ntiyibeshyaga ! Nizeye ko hakurya y’imva iyo, bashoboye guhura bakaganira, bagahuzwa no kuba bararuhiye akamama, intambara batangije ikaba yaroretse imbaga y’Abanyarwanda kandi yenda bo atari cyo bifuzaga !

Ikibazo twese dukwiye kwibaza:Aloysia Inyumba yakoresheje iki kugira ngo arindagize Kanyarengwe bigeze hariya, amwinjize mu Nkotanyi ?

(5) Stratégie ya Aloysia Inyumba, izwi nk’ishobora cyane Abahutu, iteye ite ?

Aloysia Inyumba ni « spécialiste et professionnelle du mensonge » ; umunyakinyoma kabuhariwe . Iyo agiye kubeshya ntahumbya ingohe, aragucurika ntusobanukirwe :

*Iturufu ikomeye rya Aloysia inyumba riri mu IJWI rye : Uriya mugore afite RUKURUZI mu ijwi, iyo akuvugishije uri umugabo, wumva ukeneye gukomeza kumwumva n’iyo waba ubona neza ko ari akaryarya kariho kagushora mu bishuko! Intege ziracika ukabura uko wamwima amatwi !

*Intambwe ya mbere : Aloysia Inyumba agusanga iwawe, akakuguyaguya, akakubuza amahwemo, akakwereka ukuntu H.E (Paul Kagame) ari intungane cyane, akakumvisha ukuntu FPR ari nziza by’agahebuzo kandi ko itavangura amoko , akagushyira imbere y’amaso inyungu nyinshi uzakura mu kuyinjiramo no kuyikorera, akaguhisha imigambi mibisha y’abayobozi ba FPR , n’iyo FPR yaba yarakumariye abawe akakwumvisha ukuntu icyiza ari uko wabirenzaho uruho rw’amazi…. nuko akakwinginga akomeje ngo wemere gukorana nayo. Iyo uri umunyanda nini utareba kure, uhita wemera ukajya iyo bakujyanye, wazagerayo ukumirwa utagishoboye kugaruka inyuma, waba uri uwicwa ukicwa, bakagutabika ntihagire ukuririra ! Ingero z’abahaguye ni nyinshi !

*Intambwe ya kabiri : Iyo ugaragaje ko ufite impungenge, Aloysia asohora iturufu ijya ikora kuri benshi : AGATWENGE !

Buriya rero rwose uriya mugore afite ukuntu agusekera neza, wakomeza kumwitegereza , ugatwarwa, ntuzamenye igihe watereye ubwenge, ugafata ikaramu n'urupapuro ugatangira gusinyira ibizagukoraho ! Ugahaguruka ugashogoshera ngo ugiye gukorana na Kagame : iyo amaze kugukoresha ishyano (kugambanira abandi !) asigara akureba nk’igikatsi, akagucira mu ngarani , cyangwa akagufata nk’ umwanda wa wundi utabwa mu musarani ! Si Kagame ubwe ukunda kubyivugira ?

Intambwe ya 3 : Iyo unangiye umutima ukanga kwemera ibinyoma bye, Inyumba Aloysia asohora Jokeri simusiga : yicara hasi akarira, akamwira kakamurenga, agahogora ndetse akenda kuvamo umwuka! Wabona agahinda (théâtre !) k’uwo mwana w’umukobwa w’amaribori n’uburanga bwahebuje karushaho kwiyongera, umutima ukavumera, impuhwe zikagusaba, ugahaguruka ujya kumuhoza ! Wamara kurambika umutwe we ku gituza cyawe, na we si ukukorohera ukagirango ni ibaba ufashe mu ntoki, ugashyira mu gaciro , ukabona rwose ko nta mpamvu n’imwe ufite yo gukomeza gushavuza icyo kiremwa kikwifuriza ibyiza gusa! Intwaro ukazirambika hasi, ukima amatwi ubwenge bugukemera bukubwira ko ugiye kwiroha mu rwabayanga, ukamwoma mu nyuma, akakujyana iyo we azi, wowe utazi na busa. Waba umunyamahirwe ukazikurayo wiruka, utahasize agahanga ! Abanitseyo amenyo ntibagira ingano ! Aho niho Abahutu benshi bashiriye, muri ya naïveté itagira rutangira bihariye ! Na Kanyarengwe w’umukurankota ntiyahasimbutse : twibuke ko icyo gihe Aloysia Inyumba yari akiri agakobwa gato, ubumara bwe bwari bugifite ubukana bwose !!

076-inyumba.png

Abahutu murarye muri menge ! Iki kigusha kizabamarira ku icumu !

Si benshi bashoboye gusimbuka imitego y’uyu mutegarugori ! Ntacyo atinya, ntawe adatinyuka, yaba Imana ndetse n’abantu! Ubwo bubasha yifitemo bwamugize inshuti magara ya H.E. Aho bamariye gufata ubutegetsi, Aloysia yahawe imirimo myinshi irimo kuba Ministre. Ariko nyuma, yaje kugira ikibazo gikomeye, akurwa ku buminisitiri agirwa SENATERI gusa, bivuze ko yari akuwe ku ibere ! Mu by’ukuri icyatumye bamukanda bigeze aho ngo ni uko bari bamaze gutahura ko hari icyo yabeshyeho mu mwirondoro we! Baje kuvumbura ko ALOYSIA Inyumba ashobora kuba ari UMUHUTUKAZI, kandi ni ko biri. Uko yakora kose, uko yakwicisha abandi kose kubera kwikunda no gushaka amaramuko, Aloysia INYUMBA ni umuhutukazi, mu nyandiko itaha tuzabereka ibimenyetso simusiga, biherekejwe n’amafoto !Tuzagerekaho n’amafoto amugaragaza igihe yari akihishe mu babikira!

Aloysia si Abahutu arindagiza gusa, n’Abatutsi arabacurika kakahava! Ikimenyimenyi ni uko yashoboye gucengera Abatutsi b’indobanure, akinjizwa mu mabanga akomeye, bakamufata nk’uwabo ! Iyo agiye kuvuga Fred Rwigema amubwira abakundaga iyo ntwari, ugira ngo ntiyigeze amenya urwo yishwe ! Cyakora hari ubwo yigeze gutinyuka numva aravuze ngo “Iyo Rwigema adapfa, ibibazo Urwanda rufite ubu ntiruba rwarabigize”! Mu byerekeye kwiyoberanya, Aloysia Inyumba ni intagereranywa ! Reka twizere ko umunsi umwe agatimanama kazamukubita agashyi ,agahinduka, aho gukomeza gukorera Agatsiko kagiye kumara Abanyarwanda (Abahutu n'Abatutsi), agahindukira akigarika abamushora mu bugizi bwa nabi cyangwa se nabo akabatamika kuri twa tuzi tugiye kumara inzirakarengane zitemeye gutuza umurindi ingoma ngome!

Ariko rero ubu baramumenye, basigaye bumuha ubutumwa bakamuha n'umugendaho amuneka kugira ngo barebe ko atagambana na bene wabo b'Abahutu! Iminsi ye yo kuba igikeri, isazi, useless...iregereje! Ba Nziza bazamukanda asandare! Kuba HE yarongeye kumugirira icyizere akamugira Minisitiri, akamusubiza ku ibere, si urundi rukundo ni uko hari havutse ikibazo gikomeye, hakaba hakenewe za ngufu yihariye!

(6) Ikibazo cyatumye Aloysia Inyumba bamwibuka kandi Kagame yari yaramaze kumushyira muri “poubelle “nk’ibishingwe, ni ikibazo cy’abiswe IBIGARASHA. Nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bagaragaje ubushake bwo guhaguruka bagasakuza, bakamena amabanga yerekeye ubugome bw’Ingoma y’Agatsiko, bagamije kwigarurira Abahutu no kubasaba kwisuganya ngo bafatanye kurwanya Kagame, Inyumba Aloysia yahawe ubutumwa asanzwe afitiye ibanga, bwo kujya gutongoza Abahutu bari hanze y’igihugu, cyane cyane Abanyaruhengeri na Gisenyi bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana, ngo abibagize ibibi FPR yabakoreye, abahindure intore za Kagame, wa wundi wabarashe akabicira ku bamara,  akabapfakaza, akabagira incike, akabakomeretsa, akabagira ibimuga. Aloysia ntahwema kuzenguruka amahanga yereka Abahutu ubwiza bwa HE, abasezeranya gusubizwa imitungo yabo iri mu Rwanda, gukurwa ku malisiti y’abakoze jenoside, guhabwa imyanya mu butegetsi i Kigali, guhabwa akayabo k’amafaranga….mu gihe baba bemeye kutisuganya ngo bahangane na Kagame no kudakurikira Kayumba Nyamasa na bagenzi be !

Benshi mu Bahutu Aloysia yatumweho bafatiwe muri wa mutego twavuze haruguru nk’udushwiriri! Urugero twatanga ni nk’uriya mukwe wa Habyarimana Yuvenali ari we Eugene Ndahimana wamaze gusogongera ku buvundero bwa Aloysia Inyumba akihanukira agatanga itangazo rivuga ngo Kagame (wishe sebukwe,perezida Habyarimana) ni umuntu mwiza cyane! Nta soni? Yooo! Abahutu byararangiye kabisa ! Buriya se hari ahandi yari aduhishe?

Umwanzuro

Ubwo Kagame ari mu bibazo bikomeye kuko amahanga yahoze amushyigikiye agenda amukuraho amaboko ku mugaragaro, Aloysia abonye ikiraka cyo kongera kwiruka mu Bahutu, ngo abarindagize, basubiranemo, bahane amarozi, bibagirwe ibyo kwishyira hamwe no guharanira uburenganzira bwabo !

Ndasaba Abanyarwanda batuye ROUEN ko mwarya muri menge! Aloysia aje Rouen kubabuza kuzitabira ikiganiro cya Faustin Twagiramungu kuko akeka ko azabasaba kwishyira hamwe mukazajya i Paris kwamagana uruzinduko rw’umwicanyi Paul Kagame.

Aje kubacurika no kubacuranura ngo mwemere kuzahaguruka mukajya gushyigikira umunyagitugu Paul Kagame kugira ngo adakorwa n’ikimwaro imbere y’Abafaransa!

Aje kubatongoza ababwira ko Paul Kagame yifuza kubonanira na Diaspora hano Iwacu ROUEN, ngo ni umugisha tuzaba tugize da, wo gukora muri izo ntoki zijejeta maraso y’abacu! Dukwiye kumumenyesha ko Paul Kagame natinyuka kuza i ROUEN inkweto zose tuzaba twambaye(muzambare izirimo imisumari ikarishye!) tuzazimwohereza mu maso kugira ngo tumugaragarize ko tudashyigikiye na busa politiki ye mpotozi yo gufungira ubusa intwari Ingabire Victoire , Bernard Ntaganda n’abandi!

Nta kigomba kutubuza kuzajya i Paris taliki ya 12 mu myigaragambyo simusiga yo gusaba ko Ubutabera mpuzamahanga bwafata Kagame n’abambari be bafatanije gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe ABAHUTU muri Kongo.

Bityo rero, nimwime amatwi UMUSHUKANYI Aloysia Inyumba, icyo we yita “inama nziza” abagira ni ikinyoma kigamije kuboreka! Ngaho nimwicare mubarure abashutswe ngo bagiye gufatanya n’Agatsiko kubaka igihugu maze mumbwire aho babarizwa ubu: ni mu kuzimu, muri 1930, portés disparus, mu buhungiro! Abitwa abanyamahirwe kurusha abandi bafungishije ijisho kandi nyamara bitwa ngo bafite imyanya ikomeye mu gisilikari no muri Leta, ni ab’umurato nk’amashusho y’ibumba, babuze n’uko basohoka ngo bakize amagara yabo!

Agapfa kaburiwe ni impongo!

Esdras Kayijuka, Rouen.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

i Rouen Inyumba yasogongejwe ku ndamutso itegurirwa shebuja Kagame Paul! Ejo kuwa gatandatu ,Inyumba yakoreye urugendo rwe mu murwa mukuru wa Normandie ariwo Rouen mu gihugu cy'Ubufaransa aje
gushishikariza intore z' abanyarwanda zoherejwe muri uwo mujyi kuzitabira kujya kwakira umukuru wabo paul kagame ubwo azagenderera icyo gihugu guhera ku italiki ya 12/09/2011.

Twari twiteze ko Inyumba azakirwa n'intore nyinshi , dore ko uwo mujyi bizwi ko urimo intore nyinshi zo guhiga abanyarwanda bahunze ubugome bw'ubutegetsi bwa kagame, gusa twatangajwe ni uko
Inyumba yakoranye inama  n'intore 16 gusa, akaba yari aherekejwe n'abantu 8; naho hanze y'inzu bakoreragamo inama hakaba hari abanyarwanda barenga 20 bamuhaga induru ndetse
bakanamugaragariza ubugome leta ya kagame ikorera abanyarwanda by'umwihariko ndetse n'abaturage bo mu karere k'ibiyaga bigari muri rusange!

Icyagaragaye ni uko bizashyuha cyane kagame yakandagiye muri iki gihugu cy'Ubufaransa kuko abanyarwanda yamenesheje murwababyaye biteguye kumwakira mu rwego nawe yabirukanyemo!!

Tuzabikurikiranira hafi!

Répondre
T

lkhgfcbb gfghvn

Répondre
T

nanjyaga ngira akanya ngasura iyi webside ndeba ko hari ibyo mwaba muvuga ko wenda hari ikiza kirimo ariko nsanze namwe mura banya politike ari ko abanya politike binjiji kuko iyo muja kubeshya
nti mubanza ngo murebe ibyo mubeshya aho bizabageza. nkubwo kubeshya ko Inyumba atize, icyokinyoma wumva inyungu kizaguha ari izihe? ahubwo ushobora kuba wowe uvuga ibi utamuzi. afite mastazi
degree yavanye muli Canada.

ndumva ahubwo ariwewe ugomba kwireba ukareba niba warize bihagije byo kwandika inyandi ko ukazi posting kuli internent uziko ziza somwa nabose, kandi uzi ko ibyo uvuga utabifitiye gihanya.

Répondre
K

Uyu mutegarugoriINYUMBA ntaho ataniye ni uriya mugore wirukanishije umuyobozi mu kuru w'ikigega k'isi ,umufaransa DSK , aho batandukaniye ni uko
Nafissatu yishakiraga ifaranga , naho uyu Inyumba akaba ari uwo gukurura abanyabwenge(abahutu n'abatutsi) batavuga rumwe na FPR bakisanga mu maboko yabo kandi badashobora no kuhikura, ahubwo
wazabona afashe na gahunda yo kujya kuzana Nyamasa akamushyikiriza Kagame!! Ngo ururimi rwe rumeze nkururimo magie cyangwa uburozi buhumisha amaso y'umutima!

Abanyarwanda mufite akaga muzagendererwa n'uyu mugore!

Répondre
R

Esdras,hari ibyo ntemeranya nawe,kugaragaza cyane ko Aloysie ari umuhutu wigize umututsi,ukongera uti agamije gushuka abahutu,icyo mbona kikurimo kandi cyakubase,ndabona ari ivangura
ry'amoko,ushobora kuba ufite ibikomere byinshi ku mutima,bituma utabona ibintu mu kuri kwabyo kuzuye,reka kwigira umuhutu wa cyane,menya ko amateka mabi abanyarwanda banyuzemo,yatewe n'inda
nini,gushaka kwikubira ibyiza by'igihugu,umwirato,bamwe bakumva ko aribo bantu,abandi ntacyo bavuze!!!!Mwirinde kuba imbata z'amoko,abantu bameze nkawe ntabwo aribo igihugu n'abanyarwanda
bakeneye,bakeneye abantu bashyira mu gaciro,batari imbata z'amoko,batari abacakara b'amateka banyuzemo,kuko ibyo byose byatuma hakomeza kuba umwiryane,inzika,inzigo no guhoora bidashira,ntawe
utanga icyo adafite,uko nkubona umeze mu myumvire yawe,abo wifuza ko bigobotora ingoma y'igitugu(ABAHUTU),baramutse babigezeho,wabashishikariza kongera kwica abatutsi,nyamara turamutse twemeye
kurebera ibintu mu kuri kwabyo twasanga,amoko yose muri rusange afite ibibazo byinshi,bababaye ku mutima,babuze ubahoza ufite umutima ukunda wa kimuntu,bose bahura n'akarengane gaturuka ku
gatsiko kigaruriye ubutegetsi,Interahamwe n'Impuzamugambi zishe abatutsi n'abahutu,Inkotanyi zishe abatutsi n'abahutu,icyoabantu bari bazitezeho sicyo babonye!!!Birababaje,nawe reka kunga mu
ryabo ushyushya abahutu mu mitwe,kuko abanyarwanda barababaye bihagije.Reka kuba isoko y'amacakubiri,wifurize abanyarwanda bose ineza,ibyo ntabwo uzabigeraho ugitsimbaraye ku buhutu bwawe.Kuko
kuba Umunyarwanda bihagije.NAKUGIRA INAMA

Répondre
M

Mureke
kwisebya baana

Ariko ntimukisebye
koko, iyo mwihanukira ngo Intwari Victoire na Ntaganda mbona mwarataye ubwenge kabisa. Ese niba bari mukuri mwamanutse aho muri mubuhungiro mukababuranira? ese ubwo mwuvako u Rwanda
n’abanyarwanda muri rusage aho bageze bazogera gushyikira amafuti yanyu ashaka kutuzanamo amacakubiri, umwiryane n’ubugome budafite ishyigiro.

Inyumba
yahisemo neza

Kuba Inyumba
yarihisemo kuba inyagamugayo agakorera igihugu cye ntabwo bikwiye kubabera ikibazo. N’umunyarwanda kandi yishimiye interambere ry’igihugu cye. Ibyo mwamuvugaho byose n’agaciro twabiha cyane cyane
ko bidafite aho bishigiye ubwo ari bwa bugome bwanyu bubatuyemo.

Perezida
Kagame atugejeje kuri byinshi byiza

Niba mufite ubwenge
musubize inyuma amaso mwibuke ko ni Chicago mwari mwahuruje abaza kwamagana Perezida Kagame ariko mwakozwe n’isoni ko ahubwo abeshi baje kwishyimira ibyiza amaze kugeza kubanyarwanda abahesha
agaciro. Ubworero ni Paris muhame muzatugurwa tuu! Ubudi mubure invugiro.

Répondre
U

Inyumba
yarize s’inkandagirabitabo nkamwe

Ariko uzi ko
mwasaze byarangiye. Uretse ko Inyumba yize rwose ibyo muvuga niba mubikurahe. Kandi mujye munamenya ko nabatarize atari ikosa ryabo, ahubwo kubona bigejeje aho bageze byagombye kubatera kwibaza.
None se ko mwabirukanye 1959, mukabatwikira mukabica abarokotse bagahunga hari amashuri bari barubatse aho bari munkambi? Mwe se mumaze kubaka angahe?

Inkambi
zari zibamereye nabi none ubu murahaze

Buriya iyo muhama
Kibumba,Tingitingi; Njiyapanda, n’ahandi hose mwarindagiraga invura na macinya byari bibariho, mwarikwiga?  None dore Perezida Kagame yabagiriye ineza abibutsa ko mugomba gutaha, bituma
muca akenge none mwageze iburayi n'Amerika muravugishwa. Nta nigitekerezo kizima mutanga ahubwo mumara guhaga mugasebya abakuye igihugu munkongi mwagisizemo.

None dore igihugu
cyabaye nyabagedwa, abaturage barasabana, buriwese afite uburengazira ku di muguhabwa service za leta. Abiga bariga bati twaje amoko runaka. Ese niba muba mwabuze ibyo muvuga mwagiye
muceceka.

Répondre
K

Kujya mu Bubikira ntibikurikiza amashuri, biterwa n'umuryango w'ababikira ugiyemo , hari naho rwose bafata abatazi gusoma no kwandika bakabiyigishiriza ubwabo! Uzabaze abazi imiryango y'ababikira
muri kiliziya gatolika bazaguha imiryango yemera n'abo batazi gusoma no kwandika bakabiyigishiriza ubwabo! Ntabwo wakandika inkuru nkiyi ngo uvuze ngo uwayanditse n'injiji!! Wowe ubivuze umuntu
ahita ashyira kumunzani ubumenyi ufite kuko ubundi biranagoye kumva ibyo abahanga bakora uri injiji!!

Répondre
K

Yewe iyi nkuru y'Aloysia iruzuye pee! ntako uyu mudame atagira ngo ate amafi y'abahutu n'abatutsi mu rushundura rw'agatsiko, kandi koko ubu buhanga bw'Aloysia niyo ntwaro FPR ikoresha , niko na
Daphrose wo mubufaransa akoreshwa yirenza abatavuga rumwe n'agatsiko afanyije n'umugabo we Goutier!

Intwaro y'igitsina gore yanakoreshejwe mu ntambara ,ubwo FPR yoherezaga abakomando bayo babagore nka ba Kabuye bakajya gusambana n'ingabo za Habyarimana naho bo baje kwirebera amakuru n'inzira yo
kugaba ibitero!

Imana yonyine niyo izi uburyarya FPR yakoresheje kandi igikoresha yoreka igihugu!

Répondre
A

Uwanditse iyinkuru aragaragaza ubujiji buteye ubwoba, aratubwira ngo  Inyumba  yar’umubikira akongera akatubwira ko atigeze y’iga na Primaire, ubw’umuntu
w’ihaye imana utarar’igeze wiga primaire wamukurahe?

Usibye kuba iyinkuru irimo ukwivuguruza , iragaragaza Amakuru y’ibinyoma gusa. Inyumba n’umudamu w’umunyabwenge, n’umudamu wafashije cyane umuryango wa FPR kugeza ufashe Igihugu, ukirukana leta
yabajenosideri. yakoze n’ibindi byinshi birimo ubwitange  no gukunda Igihugu .

Intego nyamukuru y’umwanditsi w’iyinyandiko, nuko ashaka kugumura abanyarwanda kugirango batazajya kwakira Perezida wacu. ararushywa  n’ubusa, azisanga ariwenyine nkuko
byagendekeye ba Rudasingwa igihe cya  Rwandan Day I chicago.

Perezida tuzamwakira turi Abanyarwanda benshi, kuko tuzi ibyiza byinshi yagejeje kubanyarwanda , kandi azanakomeza kubagezaho igihe cyose azaba akibayoboye.

Reka rero kurushywa n’ubusa.

Umunsi mwiza!

Répondre