Ni iki kihishe inyuma y'umugambi mubisha wa Paul Kagame wo gusaba urubyiruko rw'abahutu gusaba imbabazi?

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/9177629349_d3b8d2407c_z-2-942f9.jpgIyo ukurikiye ijambo rya perezida Kagame yabwiye urubyiruko taliki 30/06/2013,ukaba uri umuntu utekereza neza kandi  ukunda igihugu cyawe ntiryabura kuguhangayikisha ndetse no kurushaho kuritekerezaho ndetse no kurisesengura biruseho. Ubusanzwe kuri iriya taliki u Rwanda ruba rwitegura umunsi mukuru w'ubwigenge uba taliki 01/07 buri mwaka nubwo uyumunsi Leta y'u Rwanda yawutesheje agaciro akaba ari ikintu kigayitse cyane kugihugu kitwako kigenga. sibyo gusa ahubwo, haba hitegurwa guhimbaza umunsi mukuru wo kwibohora wizihizwa taliki 04/07 buri mwaka umunsi leta y'u Rwanda isa niyasimbuje umunsi wubwigenge.

Kubera iyo minsi mikuru twendaga kwinjiramo kuri iriya taliki ya 30/07/2013,abantu benshi batekerezaga ko Prezida Kagame ashobora kuvuga kubijyanye niyo minsi mikuru igihugu kendaga kwinjiramo,gusa nkuko bisanzwe bigaragara mumbwirwa-ruhame(Discour)za Kagame, akunze kuvuga akamwuzuye k’umutima kuruta ibijyanye n'ikiba cyateranyije abantu,gusa iyusesenguye neza  amagambo yakoresheje kuri uriya munsi byo ubonako yari yabiteguye nubwo ntekerezako yageze aho akarengera akavuga nibyo ahari  yakabitse mumutimawe.

Kagame yavuze byinshi bitandukanye aca hirya no hino ariko aza kugwa ku kintu ubonako yariyo ntego y’uriya munsi aricyo cyo : « kugereka Genocide yabaye mu Rwanda k’ubwoko bw’abahutu » ; iki kibazo cyakomeje kuvugwa kenshi kuko bivugwako n’uwari Prezida Pasteur Bizimungu yigeze gusaba izi mbabazi, byarakomeje Kagame ashaka kubikoresha munyungu za politike kugeza naho umwe mubatavuga rumwe na leta ya Kigali Faustin Twagiramungu yatangarije kuri radiyo BBC mukiganiro cy'imvo n'imvano ko «atazigera asaba imbabazi abatutsi mu izina ry’abahutu » ko ahubwo uwakoreye undi icyaha yamusaba imbabazi bitarinze kwitirirwa ubwoko bwose , iki kiganiro kikaba cyaraje no kuviramo Radio BBC gufungwa mu Rwanda,byerekana ko  leta (Kagame) itishimiye abamaganaga uwo mugambi mubisha wo kwita abahutu bose abicanyi!

Aya mateka rero y’iyi propagande ya Kagame na FPR yerekana ko bafite umugambi w’igihe kirekire wogukoresha genocide mu guhindanya isura y’abana b'abahutu , abana b'abatutsi bakagirwa abatagatifu ; impamvu ndetse n’ikigamijwe muri iyi discour ya Kagame Paul n’ubwo yakomeje guca hirya nohino agatukana nk’uko asanzwe ; agasebanya ndetse akagera n’aho avuga amagambo n’umwana warezwe nabi atatinyuka kuvuga kandi we ari umukuru w’igihugu ;impamvu ntayindi ni « itera bwoba k’urubyiruko » .

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/9177647891_278d482774_z-2-df91d.jpgUmuntu ashobora kwibaza impamvu kagame yahisemo gutera  ubwoba urubyiruko. Uyu mugabo (kagame Paul) azi neza ko abanyarwanda bamaze kurambirwa ndetse no guhumura amaso,bakaba babona ibibi ubutegetsi bwe bukorera u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byabaturanyi ; ibyo bikorwa bibi ntitwabitindaho biravugwa kenshi kandi abenshi turabizi ibyo simbigarukaho, Kagame azi neza ko urubyiruko rugerwaho n’ingaruka zikomeye n’amakosa ubutegetsi bwe bwakoze kandi bugikomeza gukora,tutabinyuze kuruhande kagame azi neza ko urubyiruko rw’abatutsi rwamaze kumenya ko atigeze ashaka narimwe ko ARUSHA ishyirwa mubikorwa kandi ko ariyo yari inzira y’ingenzi yaributume abatutsi bari mugihugu bari bameze  nk’abafashweho ingwate n’ubutegetsi bwariho icyogihe bashobora kurokoka ntibicwe. Nyamara Kagame Paul ntiyashyigikiye iyo nzira kubera inyota y’ubutegetsi n’umuco wo ku bwikubira ,sibyo gusa  kuko Kagame Paul n’inyeshyamba ze za FPR bakoze ubwicanyi bw’abagogwe babwegeka nk’urusyo kuri leta ya Habyarimana ndetse no kuryanisha abanyarwanda, hari n’abandi batutsi benshi Kagame  yagiye yica haba abamusangaga mu ishyamba ndetse n'abo yishe aho agereye mu gihugu ;ibyo byose aziko abatutsi babizi kandi biteguye kubimuryoza !

Urubyiruko rw'abahutu rwo ntirushobora kuvuga ubwicanyi Kagame yakoreye ababyeyi babo ndetse n’abavandimwe babo ; aboyiciye mumakambi yimpunzi,mumagereza n’ahandi henshi barenze ukwemera,sibyo gusa Kagame azi neza ko urubyiruko rufite ibibazo byinshi kandi biterwa n’ubutegetsi bubi bwe,Kagame rero yahisemo umurongo wo gucamo ibice urwo rubyiruko kugirango rudahuza imbaraga zarwo mukwamagana ibibi akomeje gukorera abanyarwanda ;ariko cyane cyane guhindura igice kimwe(ABAHUTU)ruvumwa kugirango badahirahira kunenga cyangwa kurwanya amakosa FPR na Kagame bakomeje gukorera abanyarwanda.

Kagame arifuza gukomeza kuyobora abantu buhumyi mbese bakagira imyitwarire nk’iyabenshi munkomamashyi ziri m’ubuyobozi bwe akomeje gukoresha munyungu za politike ; ntibyumvikana ukuntu umuntu urangije kaminuza avugako ashimira Kagame kuba yaremeyeko yiga ngo kandi se yarakoze genocide  biteye agahinda ! Nonese ubu abuzukuru ba Kagame bazabuzwe kwiga kubera abantu yishe kandi n’ubu akica? Mpamya ko umwana atabuzwa uburenganzira bwe kubera amakosa y'abamubyara ,ngurwo rero urubyiruko kagame yifuza rusabiriza,rugapfukama kandi rukamusenga kugirango rubone ibyo amategeko arwemerera..

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/ic1e540ef9bbe2479/1300651470/std/ces-milliers-jeunes-sont-arrach%C3%A9s-%C3%A0-leurs-familles-et-plac%C3%A9s-dans-un-camp-de-concentration-sur-l-ile-d-iwawa-coupables-d-aucun-crime-leurs-visages-en-disent-long.jpgKuba Kagame Paul yarahisemo gukangisha urubyiruko rw’abahutu iturufu ya genocide ndetse no kubagerekaho ibyaha byabaye abenshi bataranavuka cyangwa ari ibitamba-mbuga si uko ayobewe ihame ry’uko icyaha ari gatozi ahubwo n’inzira yahisemo yo kubahindura abanyacyaha kugirango bakomeze gukoma amashyi ndetse no kuba ba ndiyo-bwana kuko yumvikanishako bariho kubw'impuhwe ze kandi arabanyabyaha,aho akomeza abumvishako harumurongo batagomba kurenga ; ibyo ntawe byatangaza kuko leta ya Kagame isanzwe ikoresha iturufu ya genocide mugucecekesha abashaka kuyinenga,Kagame rero kuba asaba abana bato gusaba imbabazi ngo mu izina ry’abahutu birababaje kandi biteye agahinda ndetse nibyo kwamaganwa kuko ntibyumvikana  ukuntu umuntu uyobora igihugu yashyigikira ibintu bitumvikana nagato !

Kagame azi neza ko ubu buryo bwo gushyira icyaha k’ubwoko bwose nta muti w’ubwiyunge uzabonekamo ,ahubwo arashaka kubikoresha mukuryanisha abahutu n’abatutsi kugirango abone uko abayobora(Divide and rule) bityo ayo moko yombi agakomeza kurangarira isura yabo ntashobore kubona amakosa ubutegetsi bwe bukomeje gukorera abanyarwanda ; ibi rero bikaba ari ibintu byo kwamaganwa kuko nta bwiyunge bwashoboka igihe umututsi abona umuhutu wese nk’umwicanyi ejo bwacya n’umuhutu akabona umututsi wese nk’umwicanyi kubera abatutsi bamwe bishe abahutu na kagame ubwe arimo.

INAMA NAGIRA KAGAME,RUCAGU na RWARAKABIJE

Abicanyi.png

Mpisemo kuvuga amazina y’aba bagabo kuko aribo bagaragaye mu ikubitiro ry’uyu mugambi mubisha wo kwegeka urusyo ku bahutu bose baba abariho ndetse n’abazabaho mu bihe bizaza ndetse no kwangisha abatutsi abahutu, ariko nkaba mbwira n’undi ufite imyumvire n’imyemerere nk’iyaba bagabo  ko yumviraho. Reka mpere kuri Kagame : uyu mugabo ntakwiye kubwira abantu gusaba imbabazi nawe atarazisaba abanyarwanda kuko mpamyako azi neza amaraso y’abanyarwanda yamennye kandi agikomeje kumena uko angana,ikindi akwiye kwirinda kugereka ibyaha byakozwe n’abantu kugiti cyabo ku bahutu bose kuko « inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo » ejo ibyaha nawe yakoze bishobora kuzabazwa abana be ndetse nabo bahuje ubwoko (ABATUTSI) kandi mubyukuri yarabikoze batabimutumye uwo rero si umurage mwiza  Kagame ashaka gusigira abanyarwanda n'umuryango we!

Niba Kagame Paul abona iyo nzira yatangije ari nziza nareke gusaba imbabazi da ! Niba yumva ari umwere  ariko abwire bariya bahoze ari abasirikare ba FPR bahamijwe ibyaha byo kwica abihayimana n’izindi nzira- karengane mu manza za nyirarureshwa bafate iyambere nibashaka ntibasabe imbabazi mwizina ry’abatutsi bazisabe mwizina rya FPR bityo azaba atanze urugero n'abandi bazakurikiza.Naho RUCAGU na RWARAKABIJE n’abandi bafite imyumvire nkiyabo, ni ngombwa ko batera intambwe bagasaba imbabazi abo biciye,ndetse bagasaba imbabazi nabo bahutu bavugako bandurije izina kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu aba bagabo bakoreshereje izina rye mubibi ariwe ujya gusaba imbabazi?

Icyumvikana ni uko umuntu wanduje izina ry'abandi ariwe ukwiye gusaba imbabazi z’uko yanduje izina ry'abantu bazima,akarikoresha mu bikorwa bibi,ntabwo uwo bandurije izina ariwe ujya kubisabira imbabazi, uko kwaba ari ugucurika ibintu! ikindi kandi aba bagabo bakwiye kumenya ko badakwiye gukomeza kwitwaza ABAHUTU kugira ngo bakomeze guhahira inda zabo ndetse no gutwikira amakosa yabo ; niba haribyo bakoze bibi bakwiye gufasha ubutabera bakajya mu nkiko bakabisobanura aho gukomeza kwigira abavugizi b’abahutu kandi batabatumye.

Umusomyi wa vertas- i kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Jye numva niba President avuga ngo abantu basabe imbabazi natangire azisabe nawe kubera ibyo abega bakoreye abanyiginya kur rucunshu,akurikizeho ibyo Kanjogera yakoreraga impinja
z`abahutu,akurikizeho ibyo abasirikare be bakorerye impunz:kibeho,congo n`ahandi niba atazi ko icyaha ari gatozi nafate iyambere,ese ubundi ubwo bwoko busaba imbabazi ni bande ko mperuka yaravuze
ngo nta bwoko bukiba mu Rda?Ngo turi abanyarwanda da!muzaba mureba akazkkurirkira iri jambo President yavuza abwiraurubyiruko kweri!narumiwe.

Répondre
J

Ijambo rya Président Paul Kagame kuri 4 Nyakanga 2013:

1)
Italiki ya 4/7/1994 ni umunsi w’INTSINZI  ya RPF no KWIBOHOZA uhatse iyindi. 2) Italiki ya 1/7/1962: “ni umunsi w’UBWIGENGE no KWIGOBOTORA UBUKOLONIZE”. Kuri Kagame, UBUHAKE n’INGOYI si ikibazo.
Ntibigomba  no kuvugwa mu mateka, nyamara aribyo IMIZI Y’ICYAHA GIKOMEYE CY’INGOMA YA CYAMI. 3) Abasirikare bagomba guhora biteguye kurwana no
kurasa.

Jean Musafiri

Répondre