Amabanga 77 ya politiki: Ko bigaragara ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bukomeje guhemukira Abanyarwanda habura iki ngo tubukureho ? MAHORO Zelote(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Abanyarwanda bari ku ngoyi y'ubutegetsi bw'igitugu bakwinyagambura bate ?

Ishyano riragwira! Mu cyumweru gishize nicaye iwanjye mu cyumba cy'uruganiriro nuko numva amakuru ya BBC, arangiye ntangira gutekereza ku kaga igihugu cyacu kirimo n'akababaro duterwa n'abayobozi b'igihugu cyacu bameze nk'abashumba baragiye inda zabo gusa. Mpera muri ibyo bitekerezo , nza gushiguka ari uko umukobwa wanjye w'imyaka 12 gusa ambajije ikibazo gitangaje: " Ni koko papa, ko mbona uhora ubabaye kubera ubu butegetsi bwa Paul Kagame bukomeje guhemukira Abanyarwanda, harabura iki ngo tubukureho, dushyireho ubuyobozi bukorera abaturage kandi bakunzwe n'abenegihugu ?" Ntacyo namusubije ariko byabaye nk'aho ubwenge bwanjye buhinduye paje y'igitabo: igihe cy'amarira atagira ibikorwa cyari kirangiye , mera nk'utangiye igihe cyo gutekereza. Muri iyi minsi, ndifuza kugeza ku Banyarwanda ibitekerezo ngenda nunguka ku byerekeye politiki y'Urwanda : ibibazo biriho n'ibisubizo twashakira hamwe ngo yenda natwe umunsi umwe Urwanda ruzongere guhumeka ituze n'amahoro. Inyandiko zanjye nzajya nzita Amabanga 77 ya politiki, nizeye ko abashinzwe uru rubuga www.leprophete.fr bazemera kujya bazihitisha.

1.Ikibazo cya mbere:

Bishoboka bite ko umunyapolitiki umwe gusa nka Paul Kagame ayobora ku gitugu abanyarwanda miliyoni 10, imyaka irenga 17 igashira , abaturage batamukunda, bakabura imbaraga zo kumukuraho ?

2.Igisubizo :

Ndabanza gusobanura ko politiki bitavuga amanyanga, kwiba, kubeshya no kwica abaturage nk'uko abanyapolitiki babi twakunze kubona iwacu batumye tugumana isura mbi y'uwo murimo utoroshye. Umwuga wa politiki ni umwuga mwiza cyane , ndetse uruta indi yose kuko abawukora neza bashinzwe kwita kubuzima bw'abenegihugu kugira ngo babeho mu mahoro n'umutekano kandi babone uko bakora indi mirimo yo kwiteza imbere mu by'ubukungu no mu iyobokamana. Iyo umwuga wa politiki tuwuhariye ibisambo n'abambuzi twese bitugiraho ingaruka mbi , tugahora mu ntambara z'urudaca, mu mwiryane...mbese nk'uko bimeze ubu mu Rwanda. Kiliziya gatolika yo yashyizeho n'umutagatifu ushinzwe kuvuganira abanyapolitiki mu ijuru,ni umwongereza witwa Thomas More. Birumvikana rero ko uwo murimo wemewe n'abo mu ijuru atari umwihariko w'abicanyi, abanyakinyoma n'ingegera z'ubwoko bwose.

a. Ni gute umuntu umwe nka Paul Kagame ashobora gushyira abantu miliyoni 10 ku ngoyi ?

Birashoboka rwose. Ibanga rye ni uko afata ingufu z'abaturage ubwabo(miliyoni 10) , akaba arizo ababohesha!

Burya rero icyo Paul Kagame adushoboza ni uko yabashije kurema agatsiko k'abantu bake cyane batarenze 8,(umunani ujya inama uruta ijana rirasana !), abo bakaba ari abantu bamwumvira 100%, badashobora kumugambanira. Si ngombwa ko abo bantu baba abanyangesonziza, ndetse ahubwo tuzi ko bashobora kuba ari n'abicanyi kabuhariwe! Bariya 8, rero nibo bamufasha gushyira ku ngoyi abandi bantu nka 80 , bikundira iraha no gutunga ibyamirenge , ubundi bakiyemeza kugaraguza abaturage agati no kubica urubozo nk'uko Umutware mukuru abyifuza. Abo 80 nabo barakugendera bagaterera abandi 800 ku kiziriko, bakabumvisha ko bagomba gukorera Icyama byanze bikunze. Abo 800 iyo bamanutse nabo baragenda bakaboha abandi ibihumbi 8(Inzego z'ibanze!); abo nabo bakakugendera bakifatira miliyoni umunani, ntizishobora kwinyagambura!

Wajya kureba ugasanga igitugu cya Paul Kagame kirangeraho jye w'umuturage rwimbyi, kikansanga aho nituriye mu ishyamba , kandi uwo Paul Kagame ntaramuca n'iryera ! Igitangaje ni uko iyo mfunguye amaso nsanga no mu muryango wanjye bwite harimo bene abo bantu bakorera "Umuryango"(w'Abanyarwanda!!!!!), bampoza ku nkeke ko ngomba kuyoboka uwo munyagitugu ubeshejweho no kuncuza utwo nkoreye niyushye akuya, akazashirwa ari uko anyambuye ubuzima !

Ibanga rya mbere dukwiye kumva ni irihe ? Ni uko ubutegetsi bw'igitugu buba rwose bwubakiye kuri kariya gatsiko k'abantu 6 cyangwa 8 banywanye, batagambanirana. Baramutse basubiranyemo, iby'ingoma y'igitugu byaba birangiye.

Ibanga rya kabiri ni uko ingoma y'igitugu nta zindi ngufu igira uretse izo ihabwa n'abaturage bayumvira. Umunsi umwe, abaturage bagize bati ntitugishaka kukumvira , agatsiko kakwira imishwaro, abaturage bakibohoza !

b. None se kuki abaturage bamaze kubona ko bakandamijwe batinyagambura ngo birukane ingoma y'igitugu ?

Burya rero ntawavukiye kuba umucakara ubuzima bwe bwose ! Niba abaturage bari ku ngoyi nk'abo mu Rwanda muri iki gihe badahaguruka ngo bahangane n'ingoma y'umunyagitugu Paul Kagame, ni uko yenda batabifitiye imbaraga zihagije, ziruta iz'agatsiko.

Ibanga rya gatatu rigomba kumvikana aha ni iri : 8>10 000 000 ? Agatsiko k'abantu umunani karusha imbaraga abantu miliyoni 10 ? Igisubizo ni YEGO.

Kubera iki ? Buriya rero agatsiko k'abantu umunani karusha abaturage miliyoni 10 ingufu kuko ko kaba kashyize hamwe imbaraga zako (equipe ou bande organisée). Iyo kagabye igitero ku baturage kirinda gutera benshi icyarimwe, ahubwo ingufu z'abantu umunani zigatera umuturage umwe umwe.

Ku mpamvu y'uko ziriya miliyoni 10 nta bumwe zifitanye (10.000 0000=1+1+1+1+1+1+1.... ; masse non organisée), ingufu zabo ziba zitatanye ntizibashe gukanga kariya gatsiko no kugashyigura mu birindiro byako!

Uwabyumva neza ni umunyarwanda waba warigeze kugira akaga ko kubona abasoda nka 6 ba FPR bazindutse iwe n'imbunda zabo, mu cya kare nko mu massa kumi za mu gitondo, bakagukinguza bagutuka ngo "kingura iki gihuru cyawe cy'inzu wa mujinga we"! Abana bagakangukira hejuru umutima udiha, nawe ugakingura urugi uhinda imishyitsi ! Mbega ukuntu wumva uri wenyine kuri iyi si, ukabone neza ko ubuzima bwawe buri mu biganza by'abo bicanyi, ko bashobora kugukoresha icyo ushatse kandi isi igakomeza ikazenguruka, ntihagire ubaza ibyawe! Ibyo kandi biba ku Banyarwanda batagira ingano, buri munsi, buri kwezi, buri mwaka....

Nyamara twese tuzi neza ko atariko igihugu cyakagombye kuyoborwa, hari ukundi byangenda.....(BIRACYAZA)

MAHORO Zelote, Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Mahoro ndagushimiye cyane, ibyo uvuga ni ukuri ni ko bimeze. Gusa icyo nsaba ni kimwe, guhora tuvuga ibyo ingoma ngome yakagame idukorera ntibihagije. Birakwiye ko hajya hanatangwa inama
n'ibitekerezo by'icyo twakora n'inzira twanyura ngo twigobotore izi mburuburu z'inkoramaraso.

Nimugire amahoro!

Répondre