RWANDA : ISHYAKA PDP-IMANZI RYAMBUWE UBURENGANZIRA BWO GUKORESHA INAMA YO KU WA 08/11/2013
Nyuma y'uko ku wa 29/10/2013 Meya w'Akarere ka Gasabo, mu ibaruwa ye Réf. N° 2809/07.012/2013 yo ku wa 29/10/2013 aduhaye uburenganzira bwo gukoresha inama ishinga ishyaka "PDP-IMANZI" nk'uko twari twabisabye mu ibaruwa yacu yo ku wa 26/09/2013, ibyo tukaba twarabitangaje ku wa 30/10/2013;
Twongeye gutangariza Abanyarwanda, abarwanashyaka, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI hamwe n'umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira:
-Tubabajwe kandi dutangajwe cyane n'ukwivuguruza gukabije kwa Meya w'Akarere ka Gasabo wafashe icyemezo Réf. N° 2865/07.0102/2013 cyo ku wa 05/11/2013 kitwambura uburenganzira yari aherutse kuduha ku wa 29/10/2013, ubu akaba adushyize mu gihirahiro yica amategeko;
-Tubabajwe kandi n'uko imvugo y'abayobozi batandukanye b'igihugu cyacu ikomeje kuvuguruzanya n'ingiro yabo. Nubwo umukuru w'igihugu cyacu aherutse gutangariza Abanyarwanda n'amahanga ko nta mpamvu yo kutandika amashyaka ya Politiki atavuga rumwe n'ubutegetsi, ndetse ubu hakaba hamaze gushyirwaho itegeko-ngenga rishya ryerekeye imitwe ya politiki n'abanyapolitiki bivugwa ko ryaje koroshya ishingwa ry'imitwe ya politiki mu Rwanda, amabaruwa abiri avuguruzanya twandikiwe na Meya w'Akarere ka Gasabo yaduteye kwibaza ukuntu abantu bashinga umutwe wa politiki batemererwa guteranya inama iwushinga.Icyemezo cya Meya w'Akarere ka Gasabo cyo ku wa 5/11/2013 usibye no kuba kivuguruza imvugo bwite ya Perezida wa Repubulika, kinabangamiye bikomeye politiki y'imiyoborere myiza na demukarasi ihora ishimagizwa n'abayobozi b'igihugu cyacu;
-Nubwo itegeko-nshinga ry'u Rwanda ryemera ishingwa ry'amashyaka menshi ndetse n'abayobozi b'igihugu bakaba badahwema kubisubiramo, biragaragara ko ari ikinyoma, bityo gushinga ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda bikaba bikiri ingorabahizi;
-Turasaba dukomeje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika guhesha agaciro amategeko Abanyarwanda bishyiriyeho no kubahisha imvugo ye bwite igahuzwa n'ingiro, ategeka Meya w'Akarere ka Gasabo kubahiriza amategeko ku birebana n'inama ishinga ishyaka ryacu;
-By'umwihariko turasaba umuryango mpuzamahanga cyane cyane inshuti z'u Rwanda, kumvisha guverinoma ya FPR ko igihe kigeze ngo ifungurire amashyaka atavuga rumwe nayo urubuga rwa politiki, bityo abarwanashyaka ba PDP-IMANZI twemererwe nta yandi mananiza guteranya inama ishinga ishyaka ryacu, tuzabone uko dusaba kwandikwa mu mashyaka ya politiki yemewe mu gihugu cyacu;
-Kubera urwo ruhushya twambuwe na Meya w'Akarere ka Gasabo, turamenyesha Abanyarwanda, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI hamwe n'umuryango mpuzamahanga, by'umwihariko abarwanashyaka b'ikubitiro b'ishyaka ryacu, ko inama yari iteganyijwe ku wa 8/11/2013 itakibaye uwo munsi. Indi taliki izakorerwaho muzayimenyeshwa hanyuma;
-Twongeye gusaba Abanyarwanda, by'umwihariko abarwanashyaka, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI kudacika intege, ahubwo turusheho gushyira hamwe mu gushyigikira umugambi wa demukarasi isesuye ishyaka PDP-IMANZI twimirije imbere;
-Urugamba rwa demukarasi n'amahoro arambye twatangiye rurakomeje. Ntiducibwe intege n'ingorane duhura na zo, ahubwo zitubere isoko y'imbaraga zizatugeza ku ntego twiyemeje.
Harakabaho ubwisanzure, ubutabera n'ubufatanye mu Banyarwanda.
Bikorewe i Kigali, ku wa 06 Ugushyingo 2013
KARANGWA SEMUSHI Gérard
Perezida w'agateganyo w'Ishyaka
Tél. 00250 78744 34 19