Leta y'u Rwanda yabeshye Canada ko Mugesera Léon azaburanishwa hakurikijwe amategeko adafifitse ya TPIR kubyo ashinjwa !

Publié le par veritas

http://igihe.com/local/cache-vignettes/L593xH480/arton30643-c6291.jpg

        Leta y'u Rwanda yakatiye Mugesera ataraburana , nk'uko babikora ku bahutu bose !


Ubwo hategerejwe iburanishwa mu mizi ry’urubanza rwa Dr Leon Mugesera ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukuboza, ari kumwe n’abamwunganira basabye ko habanza kwigwa ku bubasha bw’Urukiko Rukuru rwa Repuburika y’u Rwanda ruzamuburanisha.


Dr Mugesera n’abamwunganira mu mategeko babiri, Me Jean Felix Rudakemwa na Me Gershom Otachi Bw’Omwanwa bagaragaje ko ubwo yafatwaga akazanwa mu Rwanda, hasabwe ko hakurikizwa ingingo ya 24 y’amategeko ikurikizwa n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), yanakoreshwa mu kuburanisha abashinjwa ibyaha boherezwa mu Rwanda baturutse muri ICTR cyangwa mu bindi bihugu.

Uruhande rwa Mugesera rugaragaza ko ICTR ifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakozwe kuva ku itariki ya 1 Mutarama kugeza 31 Ukuboza 1994, ko gufatwa kimwe n’abandi bashinjwa ibyaha bya jenoside byaba bitanyuze mu mucyo.


Umushinjacyaha Mukuru wa Repuburika y’u Rwanda, Martin Ngoga we yasobanuye ko ingingo z’amategeko yakoreshejwe zisobanutse, ko uburyo ingingo zo kohereza abanyabyaha n’Urukiko rwa Arusha zakoreshejwe, ariko bidakuraho ko hanateganywa ko umwenegihugu woherejwe ashobora gukurikiranwaho n’ibindi byaha yaba yarakoze mbere. Martin Ngoga abisobanura yifashishije imyanzuro y’imanza zaciwe muri ICTR, yanzura avuga ko Urukiko rwa Repuburika y’u Rwanda rufite ububasha bwo kuburanisha Dr Mugesera.

Ngoga yemeye ko Canada yabajije ubushinjacyaha bw’u Rwanda ko bazakurikiza ingingo z’amategeko ICTR ikoresha, ariko akagaragaza ko ibyo bidakuraho ko Leon Mugesera ushinjwa ibyaha yakoze mbere ya 1994 atabibazwa, ati “Canada ntiyari kohereza Leon Mugesera mu Rwanda kandi yari izi ko mu 1994(Jenoside yakorewe Abatutsi iba) atari mu Rwanda.”

Dr Mugesera ashinjwa ibyaha birimo gushishikariza abandi umugambi wa jenoside, gucura no gutegura icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha mu mugambi wa jenoside, gutoteza nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.


Dr Leon Mugesera ushinjwa ibyaha bya Jenoside by’umwihariko hashingirwa ku ijambo yavuze ku wa 22 Ugushyingo 1992, ubwo yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi (ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba). Muri iryo jambo riri mu Kinyarwanda, abaryumvise bagaragaza ko yakanguriye Abahutu kwica Abatutsi, hari naho yavuze ko Abatutsi bagomba kunyuzwa muri Nyabarongo bagasubizwa muri Abisiniya.

Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Repuburika, Bakunduzanye Athanase yatangarije ababuranyi bombi ko urukiko ruzasoma umwanzuro w’ibyo baburanyeho(ububasha bw’Urukiko ruzaburanisha Dr Mugesera) ku itariki ya 24 Ukuboza 2012.


Urubanza rwabaye mu rurimi rw’ikinyarwanda hifashishijwe umusemuzi ngo Urukiko rubashe kumvikana na Me Gershom Otachi Bw’Omwanwa wumva icyongereza.

Urubanza rwa Dr Mugesera ni urubanza rwa mbere rw’abanyabyaha bashijwa jenoside yakorewe Abatutsi bohererejwe Ubutabera bw’u Rwanda bafatiwe mu mahanga, rusubitswe kenshi mu iburanishwa mu miziugenda r, hashingiwe ku ngingo uruhande rwa Mugesera rugenda rutanga.

 

Source : igihe.com

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article