Intambara ya FPR ku Rwanda yatumye ikibazo cy’abanyekongo bavuga ikinyarwanda kiba insobe kandi amaherezo bikazagira n’ingaruka mbi ku Rwanda!

Publié le par veritas

 

Abanyamurenge.png

 

Abari mu Rwanda muri za 1994, tuzi neza ko turetse n’abanyamurenge, hari abasore n’inkumi benshi bakomoka mu karere ka za Masisi basesekaye mu Rwanda, batahanye n’impunzi z’abatutsi zo muri 1994. Nyamara kandi uko bizwi neza, abenshi muri urwo rubyiruko ntabwo babaga bavuka ku babyeyi b’impunzi, ahubwo babaga baje gushaka imibereho mishya mu Rwanda. Hafi ya bose muri abo babaga bafite benewabo bashyizwe mu Gisirikare cya FPR, dore ko mu gihe cy’intambara ya 1990 ba Protazi Musoni bazengurukaga mu mashuri na za Université za Zaire y’icyo gihe, bakangurira uwitwa umututsi wese, yaba ari impunzi cyangwa yaba ari kavukire ka Zaire, kwitabira urugamba.

 

Aha ndagirango nsobanure ko mu batutsi b’abanyekongo harimo ibice bitatu:


Igice cya mbere: Kigizwe n’impunzi z’abatutsi b’abanyarwanda zo kuva muri 1959 kugeza muri 1973, kimwe n’ababakomokagaho. Abangaba babaga bafite igisekuruza cyabo mu Rwanda, kuburyo bashoboraga kukubwira bati data yavukaga mu karere aka n’aka k’u Rwanda.

 

Igice cya Kabiri: Kigizwe m’abanyamurenge bavuye mu Rwanda mu gihe kitazwi neza, bajyana n’inka zabo bajya gutura mu misozi ya za Minembwe muri Sud Kivu (kivu y’amajyepfo). Mu gihe cy’intambara ya 1990, urubyiruko rw’abanyamulenge na rwo rwakanguriwe kujya mu ngabo za RPF nk’abantu bashaka gutaha mu Rwanda, kandi mu by’ukuri ntabwo bari impunzi.

 

Igice cya gatatu: Kigizwe n’abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi, bafite base na basekuruza batuye aho muri Kongo U Rwanda rutaraba u Rwanda. Ariko kubera gushaka imibereho myiza n’akaduruvayo kari muri Zaire ya Mobutu, nabo bagiye mu gisirikare cya FPR kugirango bajye kwitoragurira igihugu abahutu bamaze kunanirwa kuyobora. Iki gice cyabanje kohereza abana bacyo bato kwiga mu Rwanda, ariko ababyeyi babo bigumira muri Congo kubera ko bavugaga ko amasambu yo mu Rwanda atera, kandi nta n’inzuri zihagije bari bafitiye inka zabo.

 

Ndlr : Icyo ibi bice byose uko ari bitatu bihuriyeho ni uko aari ubwoko bw’abatutsi, bavuga ikinyarwanda kandi bakaba barwanye muri FPR mu rwego rwo kwigaruria u Rwanda n’ibyarwo ! Aho Interahamwe zitangiriye kujya zitera iyo za Masisi zigasagarira abakongomani ba Kavukire b’abatutsi, ariko cyane cyane mu gihe cy’intambara yiswe iy’abanyamulenge, abenshi muri abo babyeyi nibwo bimutse baza gushaka amasambu mu Rwanda. Guhera muri za 1998 mu gihe cy’intambara yiswe iy’abacengezi, imiryango (famille) y’abatutsi b’abakongomani, cyane cyane iyari ifite abana bakomeye mu gisirikare cya FPR yaraje yigarurira amasambu y’abahutu cyane cyane mu karere ka Gisenyi na Ruhengeri, ariko bibanda ku turere tweramo imyaka nka za Nkuri, Butaro, Kinigi n’ahandi. Abandi batashoboye kubona aho batuzwa nibo twumva bari mu makambi ya za Bihembe i Byumba no ku Kibuye.

 

Ikibazo uko giteye ubu rero n’uko abo Bakongomani b’abatutsi, aribo barimo ba Nkunda n’abandi, baba bafite imyanya y’ubutegetsi mu Rwanda, ariko bagashaka  gukomeza kujya kororera amashyo yabo muri Congo kuko niho hari ibikingi. Kubera ko GATEAU YO MU RWANDA ISIGAYE IRIBWA N’UMUSAJYA  (ABAVUYE Uganda) NAHO UMUKONGOMANI AKABURIRA MO, ubu biyemeje kujya kwishakira ikibatunga kw’ivuko ryabo i Congo ariko ibyinshi bakuyeyo bakabikurura babizana i Rwanda. Niyo mpamvu muri kiriya gihe cy’amatora yo muri Congo abakozi benshi bo mu Leta mu Rwanda bakomoka i Congo bagiyeyo gushaka amakarita y’itora (Cartes d’Electeurs) muri Congo, bakagaruka mu Rwanda, nyuma bakazasubira i Congo gutora uwo bashatse.

 

Mu cyongereza baravuga ngo:  YOU CAN’T EAT YOUR CAKE AND STILL HAVE IT. Ariko abatutsi b’abanyekongo bo bumva barya ibyiza by’i Congo, bakanarya ibyiza by’i Rwanda, kandi ntihakagire ubavuga kuko n’ubatunga agatoki uzaba ushaka kubakorera genocide (urwitwazo rwo kwica no kwambura abandi).

 

Ngayo nguko.

 

 

Inkuru ya Charles Rutagengwa

 


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Bwana Charles, bavuga aba "kongomeni" naho "kongomani ikoreshwa iyo ari umuntu umwe!<br />
Répondre