Inkotanyi ziri mu nzira yo kurya ONATRACOM, aho bukera ni abanyarwanda zizashyira ku isoko !

Publié le par veritas

099-onatracom.pngNk’uko FPR yagiye ibigenza ku bigo iba ishaka kwigarurira, ikazabyigurishaho, amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, avuga ko ibihe ONATRACOM igezemo aribyo n’ibindi bigo icyama cyagiye gihombya byagiye binyuramo kugira ngo cyibyegukane burundu. Aya ni amwe mu mayeri FPR yakoresheje ijya gusenya no guhombya isosiyete y’itumanaho ya Rwandatel . Ni nayo mayeri FPR yakoresheje inaniza abashoramari bo mu gihugu cy’u Bubiligi bari bafite Banki ya Kigali, none ubu icyama cyarayegukanye.

Ikigo cya Leta gifite ubunararibonye mu gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda, ONATRACOM nacyo kiri mu marembera . Icyo kigo kirabarirwa igihombo n’imyenda bigera kuri miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Nyamara nta n’umwe ushinjwa nk’uko bisanzwe bikorwa mu Rwanda, ko yaba yaragize akaboko karekare kashegeshe icyo cyigo . Bivuze ko imperuka ya ONATRACOM yateguwe na FPR ibinyujije mu bambari bayo yoherezagayo kugira ngo bakinogore.

Bamwe mu bazi imikorere y’ikigo nka ONATRACOM bemeza ko kidakwiye guhomba, ko ahubwo ONATRACOM izize umururumba udashira wa FPR wo gushaka kwikubira ibintu byose aho biva bikagera byinjiza agafaranga, aho yatangiye kwerecyeza mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Umuvugizi, umwe mu bazi imiterere ya ONATRACOM , avuga ko ONATRACOM kugira imyenda itabarika no guhomba kariya kageni ari ba rusahuriramunduru bayogoje igihugu baba bahagarikiwe n’intare, babyihishe inyuma. Ati” ziriya bisi za ONATRACOM ntabwo zigurwa ziba ari impano y’abayapani, abayapani bazibaha ziherecyejwe n’ibindi byuma byo gusimbura ibizasaza, bisi ubwazo zigurira mazutu, izo bisi zageraga ahantu hose mu gihugu no muri bya byaro bya rukukuri, k’uburyo abanyarwanda benshi bugarijwe n’ubukene arizo bakoreshaga bitewe n’ibiciro biciriritse ziba zifite, ni gute yakorera mu gihombo ? Ntashidikanya ko amafaranga ONATRACOM yinjizaga dore ko inakora ingendo mu duce twose tw’u Rwanda ntaho isize hamwe na Kampala , yigiraga mu mifuka ya FPR, yamenyereye gukama iby’abaturage.

Avuga ko kandi abantu bakwiye kwibaza impamvu habayeho “impurirane”, ONATRACOM ikajya mu kangaratete muri ibi bihe icyama nacyo cyatangije kompanyi itwara abantu n’ibintu izwi ku izina rya KBS, icungwa n’abanya Hong Kongo . Iyo kompanyi ifite icyicaro mu gakinjiro ahantu yabohoje , wagira ngo ni mu ndake , uwo banigirayo, ntawo kubara inkuru byamworohera. N’ubwo iyo kompanyi yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, gahunda ni uko izakorera mu gihugu hose.

Uyu muntu ukurikirana ibintu n’ibindi bibera mu Rwanda, avuga ko uretse na ONATRACOM n’abandi bakora bizinesi zo gutwara abantu n’ibintu iminsi yabo ibaze. Ko buhoro buhoro bazisanga ntaho bamenera KBS iyi kampanyi y’icyama. Bamwe ndetse mu bafite amatagisi azwi ku izina rya Twegerane bo bamaze kuburirwa ko bagomba kuvana iyo myanda yabo cyangwa nyakatsi zabo nk’uko bazihaye utubyiniriro, mu mujyi w’abandi.

Uko imyaka igenda, abantu bakomeje kwibaza igihe FPR izashirira umururumba wayo igasangira n’abandi ikareka gukomeza kwikubira yonyine. Mu gihugu hose ahantu hose hinjiza ifaranga iba yahateye amatako: , ninde wihariye isoko ry’amazi ni FPR, ninde wihariye amata n’imitobe ni FPR, ninde mufundi wubaka amagorofa n’imihanda ni FPR, , ninde ukama za parking ni FPR, ninde wikubiye isoko ry’ iby’itumanaho ni FPR, ninde wikubiye amabanki, none ni nde uzatwara abantu n’ibintu ni FPR n’ibindi n’ibindi.

Nyuma yo guhombya ikigo nka ONATRACOM, icyama cyigamije kucyigarurira, abantu ntibazatungurwe n’umunsi ikigo cy’amashanyarazi ELECTROGAZ cyahindutse EWSA nacyo cyizahombywa mu rwego rwo kukigurishaho!

Kyomugisha, Kampala. (Umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
L

UMUTEKANO ndumva wibaza ikibazo gifite igisubizo mu myumvire, abantu bahungiye muri Mille Collines nibo bavugako Rusesabagina yabagiriye neza cyangwa ntacyo yabakoreye ariko icyo abantu
bahuriraho ni uko nibura atabagiriye nabi! Iby'ubutwari byo buri wese afite uko abyumva ,ariko rero nakwibariza , abantu 2 bamaze guhabwa kiriya gihembo cya lantos ku isi harimo Daila lama wavuga
ubutwari budasanzwe bakoze Rusesabagina atakoze! Ngo abambaye ikirezi ntibamenya ko cyera koko , kandi ntanigitangaza ko Rusesabagina aterwa hejuru n' abanyarwanda na Yezu yaje mu bayahudi
ntibamwemera !!

Zirikana!!

Répondre