Abarokokeye muri mille Collines bazadusubize : Ese abapfuye muri jenoside bazize kubura amafaranga bishyura ?
Basomyi bo kuri izi mbuga tuganiriraho, by’umwihariko abacitse kw’icumu barokokeye muri Hôtel des Mille Collines; Maze iminsi nkurikirana intambara y’inkundura ( atari ya yindi Jean Baptiste Nkuliyingoma yanditseho) irwanwa n’abashaka ko Paul Rusesabagina adahabwa igihembo yagenewe na Fondation Lantos. Iyo ntambara ariko ndabona kugeza ubu irwanwa muri sens(uruhande) imwe, ni ukuvuga ko Paul Rusesabagina ntaho mbona arasa cyangwa ngo agabe ibitero. Aracyari mu birindiro bye.
Uburyo abarwanya Paul Rusesabagina bakora n’ibisobanuro batanga ngo byaba bituma bamurwanya byanteye kwibaza ariko mbura ibisubizo akaba ariyo mpamvu mbibatuye mwese abasomyi ariko cyane cyane abarokokeye muri Hôtel des Mille Collines.
Ninibeshya, nyabuneka munkosore, sinzinduwe no guterana amagambo cyangwa kuvugira uwari we wese, nzinduwe no gusobanuza. Niba nkurikira neza , abarwanya kandi bakamagana Paul Rusesabagina nabonye bamuziza ahanini ibintu 2 by’ingenzi :
1. Kurihisha abahungiye muri Hôtel des Mille Collines
2. Kuba Film « Hôtel Rwanda « yaramugize intwari (héros) atabikwiye
Nanze kongeraho ibya négationniste, révisionniste kuko ibyo abisangiye n’abandi benshi ( abatavuga rumwe na leta ya FPR) bituma kwitwa négationniste cyangwa révisionniste wa génocide des Tutsi bisigaye ari icyo nakwita nom commun ( icyita rusange) ku muntu wese udatekereza kimwe na leta iri ku butegetsi i Kigali (à toute personne qui ne pense pas dans la ligne droite du gouvernement en place à Kigali).
Ibibazo nibaza bijyanye n’impamvu batanga zituma bagomba kurwanya Paul Rusesabagina no kumwamagana aho aciye hose ni izi :
. Abahungiye muri Hôtel des Mille Collines, bari basezeranijwe ko nibashobora kuhagera (dore ko hageze umugabo hagasiba undi) bazakirwa bushyitsi, bakazimanirwa byose (bakarya, bakanywa maze bakanasasirwa) ?
. Ese uko nabyumvise, Paul Rusesabagina, ntiyari manager wa hôtel gusa ? Hôtel ntiyari iya SABENA? Sabena yaba se yarabwiye abarokokeye muri hôtel yayo ko yari yahaye manager amabwiriza yo kutabarihisha bityo uwo yarihishije akaba yaramwibye?
Kuri iyi ngingo, ndibaza cyane cyane niba abapfuye mu gihe cya jenocide barazize kubura amafaranga bishyura? Bivuga ko abapfuye bari abakene.
Bavandimwe, banyarwanda, tujye tuzirikana ko ibyo dukora bifite ingaruka nyinshi kandi zinyuranye. Kubona abantu barahagurutse bakarwanya Paul Rusesabagina, cyane cyane nyuma y’igihe kinini ibyo bamurega byarabaye, barangiza bagashingira ku ngingo nk’izi ebyiri navuze haruguru, njye nibaza niba batazi ko kuba bararokotse ari “Ubuntu Imana yabagiriye” akaya ndirimbo. Ikindi mbona ni uko bashinyagurira abapfuye cyangwa bakina ku mubyimba abarokokeye mu myobo n’ahandi hatari mu mashuka ya hôtel.
Ntiwaba waragize amahirwe yo gusigara nyuma ya jenocide ngo utangire uburane amafaranga n’ibindi byose waba waratanze nkaho ari byo byagukijije. Njye nemera ko uwarokotse wese yarokowe na Nyagasani. Uwaba yararokowe n’imbaraga ze cyangwa ibyo yari atunze azabimbwire, anansobanurire uko yabigenje. Iyaba kurokoka byaragombaga amafaranga, haba harapfuye mbarwa.
Ingingo ya 2 yo kutemera ubu twari (héros) bwa Rusesabagina, sinzi niba film yabimugize yarakorewe ahandi hatari mu Rwanda? Sinzi niba mbere yo kuyikina, abayikoze batarabanje kuza mu Rwanda no kuganira n’Abanyarwanda barimo n’abategetsi.
Aba bose bamurwanya ubu, ko mbona bafite imbaraga nyinshi kandi bakaba bashyigikiwe, bari hehe icyo gihe ? Bamwe ntibari mubatanze ubuhamya bwerekana ibyo Rusesabagina yakoze akaba arinabyo byanshingiweho film ikinwa? Ntibarimo ababyiganiraga kwifotozanya nawe ubwo iyi film yerekanwaga mu mazu ya Cinema i Bruxelles n’ahandi ? Ese film ikirangira, mbere yo kuyishyira ku isoko, ntabwo yamurikiwe Abanyarwanda batuye i Kigali cyane cyane abategetsi? Aba bose bamwamagana ubu, ko mbona bafite imbaraga nyinshi kandi bakaba bashyigikiwe, bari hehe icyo gihe?Ibisubizo hari aho nari mbibonye, ariko sinzi niba ari byo, mumfashe kumenya niba NKB nawe wanditse ibyo yatohoje neza , mu nyandiko (article) yasohoye ifite umutwe ugira uti
“Rusesabagina perd une bataille ou la guerre contre Kigali ?, mu gika kibanziriza icya nyuma aragira ati :
« Les autorités de Kigali avaient bien accueilli le film qui avait été projeté au Rwanda et elles avaient même prévu de décorer M. Rusesabagina. Celui-ci a décliné l’offre et il a plutôt commencé à mener une campagne et des activités politiques dans lesquelles des critiques ouvertes contre le régime de Kigali étaient formulées. » NKB 09/11/11 ariko kuvuga ngo : « abategetsi b’i Kigali bakiriye neza iyi filmi yerekaniwe mu Rwanda ndetse bakaba barateganyije guha igihembo Bwana Rusesabagina. Nyamara Rusesabagina yanze iki gihembo ahubwo atangira gahunda y’ibikorwa bya politiki binenga imikorere mibi y’ubutegetsi bwa Kigali ».
Niba ibyo NKB avuga muri iyi nyandiko ye ari ukuri, kandi ndumva nta mpamvu afite zo kubeshya, abarwanya kandi bakamagana Paul Rusesabagina, bagombye guhera kuri Leta ya FPR kuko mbona ariyo ya muhembye mbere kandi ikanaha umugisha film yamugize ikirangirire.
Naho ubundi byakwitwa “ISHYARI” bamugirira. Hari uwanga imigisha cyane cyane uyihawe na Leta?
Njye ndabona muri ya ntambara tugomba kurwana twese nk’Abanyarwanda yemwe n’abantu bose bakunda amahoro, ya yindi yo kwamagana abahakana jenoside ( les vrais négationnistes et révisionnistes), twagombye gutangirira kuri abo bose basigaye biha ibikorwa nk’ibi byo gupfobya amateka baburana amafaranga ngo batanze kugira ngo bacumbikirwe, kuko njye mbona batazi icyo kurokoka bivuze.
« Pour moi, toute personne qui se plaît dans ce genre de combat, il est le premier révisionniste et négationniste du génocide des Tutsi. C’est ainsi que je conçois les choses et ça n’engage que moi-même ».
Mukomeze mugire ubugingo mwe muzirikana ko mwarokowe n’Imana ko kandi hari impamvu yatumye musigara.
Gérard Karangwa Semushi.