FPR mu myiteguro yo gushaka uzasimbura Perezida Kagame ?
Nta na rimwe ikibazo cy’umuntu uzerekeza muri Village Urugwiro gusimbura perezida Paul Kagame nyuma yo gusoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma kigeze gishyushya imitwe y’abantu nk’uko kuri ubu bimeze.
Mu gihe cyashize perezida Kagame yakunze kubazwa, ari nako asabwa gutangaza no kwemerera abaturarwanda ndetse n’abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, niba atazahindura itegeko nshinga ngo abashe kwiyamamariza izindi manda zirenze kuzo itegeko-nshinga rimwemerera kugeza kuri ubu.
Itangazamakuru riza imbere mu bakunze kumubaza iki kibazo.
Mu kiganiro yahaye televiziyo ya Al Jazeera kuwa 28 Mutarama 2011, umunyamakuru Riz Khan ukorera iyi televiziyo yabajije Perezida Kagame niba ibyo akunze gutangaza by’uko atazahindura itegeko-nshinga mu rwego rwo kwiyongeza izindi manda, ari ihame ndakuka kuri we cyangwa niba ashobora kwisubiraho mu gihe kizaza.
Kuri iki kibazo, umukuru w’u Rwanda yasubije agira ati: “Nkeka ko nta mpamvu ihari yo kubikekeranyaho. Kugeza kuri ubu, ibyo navuze ntibizahinduka. Sinifuza guhindura itegeko-nshinga ndyangiza kugira ngo niyongeze izindi manda…kuri njye si byiza…” “Abantu bakunze kuvuga ko abandi bantu benshi babikora, ibyo niko bimeze, ariko se ni kuki tutashyira amakosa ku bayakoze? Ntimugomba gutangira kunenga ku byaha bitarakorwa. Abantu bagomba kwizera ibyo mbabwira, kereka niba bafite impamvu zifatika zerekana ko atariko bizagenda.”
kuri ubu, hari bamwe bameze nk’abananiwe kuripfana bamaze gutangaza ko bashaka ko itegeko-nshinga ryahindurwa mu rwego rwo kwemerera perezida Kagame izindi manda zirenze ku zo yemererwa n’itegeko-nshinga.
Gutera ibuye mu gihuru!
Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harerimana w’umutekano mu gihugu, yamaze gutangaza ko ishyaka ye rya PDI ryifuza ko itegeko riruta ayandi yose rihindurwa, Perezida Kagame agakurirwaho inzitizi zituma nyuma ya manda ye ya kabiri, izarangira muri 2017, yakongera kwemererwa gutwara u Rwanda mu kindi gihe.
Minisitiri Mussa Fazil yari visi-perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora, mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2003. Aya matora, Perezida Kagame yayatsinze ku majwi 95.6 ku ijana.
Nyuma yo gutangaza aya magambo, hari bamwe bayafashe nk’intambwe fatizo ya gahunda ishyaka riri ku butegetsi rya RPF ryamaze gutangiza, igamije kwinjiza buhoro buhoro mu banyarwanda igitekerezo cyo guhindura itegeko-nshinga, mu rwego rwo kwemerera perezida Kagame kwiyamamariza manda zirenze kuri ebyiri.
PDI ni rimwe mu mashyaka mato yakunze guhitamo gushyigikira RPF mu gihe cy’amatora, kugira ngo abashe kuba yabona imyanya muri guverinoma. Ibi niko byagenze muri 2003 ndetse no muri 2010.
Ku ruhande rumwe, hari abafata amagambo ya Minisitiri nk’ayari agamije gutebya.
Aganira n’ikinyamakuru The Monitor cyo muri Uganda, Porofeseri Anastase Shyaka, umuyobozi mukuru w’urwego ngishwanama mu by’imiyoborere myiza (Rwanda Governance Advisory Council) yagereranije amagambo ya minisitiri Fazil nk’ayari agamije gutera urwenya. Yagize ati: “Nkeka ko bishoboka ko yashakaga gusetsa… ”
Gusa rero, n’ubwo bigoye kutemeranya na Prof Shyaka ku busobanuro bwe bw’ariya magambo ya Minisitiri Harerimana, umuntu ashobora kwibaza impamvu Minisitiri Fazil yasabye abadepite bo mu ishyaka rye, nk’uko tubikesha Rwanda News Agency, kugeza ku nteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko usaba ko ingingo ya 101 y’itegeko-nshinga ihindurwa niba koko yarateraga urwenya.
Andi makuru kandi avuga ko atari ishyaka PDI ryonyine risaba ihindurwa ry’ingingo y’itegeko-nshinga igenera umukuru w’igihugu manda ebyiri. Ikinyamakuru kimwe gikorera hanze y’u Rwanda giherutse gutangaza ko mu nama Perezida Kagame aheruka kugirana na bamwe mu basirikare bakuru, ikunze kwitwa “Army Council”, abajenerali babiri aribo Fred Ibingira na mugenzi we Jack Nziza, baba baragejeje kuri bagenzi b’abo bari muri iriya nama, “uburyo bavugurura itegeko nshinga, maze perezida Kagame akaziyongeza izindi manda ebyiri”.
Mu nkuru zacyo, iki kinyamakuru gikunze kuvuga ko amakuru gitangaza kiba cyayakuye ahantu hizewe, nyamara Leta yo ikakirega gutangaza inkuru ivuga ko ari “impuha” na “poropaganda”.
Ibyo aribyo byose ariko, nta gushidikanya ko ishyaka rya RPF bamwe mu barwanashyaka baryo bakunze kuvuga ko ari moteri y’igihugu rigomba gutangira kwitegura (niba wenda ritaranatangiye) gushaka uzarihagararira mu matora ya perezida wa Repubulika yo muri 2017 nyuma ya manda ya kabiri ya Perezida Kagame.
Muri iki gihe, hari amakuru y’uko iri Shyaka ngo ryaba riteganya guhindura umunyamabanga mukuru waryo.
Ikinyamakuru The Chroniques, mu gice cy’amakuru y’ibivugwa muri politiki, giherutse gutangaza ko “ Inkuru ikomeje gucicikana mu bantu ari iy’uko Dr. Emmanuel Ndahiro wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi (NSS) ariwe ushobora gusimbura François Ngarambe ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bwa RFP”.
Ntibyoroshye guhita umuntu yemeza niba ibi hari isano byaba bifitanye n’imyiteguro y’amatora yo muri 2017 ariko icyoroshye kuvuga, ni uko nyuma ya manda ya perezida Kagame iteganijwe kurangira muri 2017, ihame ryo gusimburanwa ku butegetsi mu Rwanda rishobora kuzatungura abatari bake.
Inkuru y' Igitondo.com