Iryavuzwe riratashye ! Ngo Kayumba Nyamwasa yaba amaze gushinga umutwe wa Gisilikare wo gukuraho KAGAME Paul !

Publié le par veritas

048-Kayumba.png

Amakuru agera kukinyamakuru inyenyerinews aravuga ko General Nyamwasa yaba amaze gukora ubuyobozi bukuru bw’Agisirikare,(ETAT MAJOR) biravugwa ko mu byumweru bibiri bishize RNC yakoze inama iyikoreye mu gihugu cya Afrika yepfo maze ishinga umutwe wa gisirikare,aya makuru yageze ku inyenyerinews ntabwo asobanura izina ry’Umutwe wa gisirikare kuko bawugize ibanga, ariko mu makuru ikinyamakuru cyatohoje bivugwa ko Nyamwasa yagizwe umukuru w’Ingabo,umwungirije akaba General Mudacumura wa FDRL naho col Patrick KAREGEYA akaba yaragizwe General avuye kw'Ipeti rya col akaba ari umuyobozi mukuru w’Inzego zishinzwe ’Ubutasi bwa gisirikare cya RNC na FDRL.

Amakuru akomeza avuga ko ibi bibaye nyuma yuko imiryango y’Igenga iharanira uburenganzira bw'Ikiremwa muntu itangiye kujya mu nkiko zo muri leta ya Afrika yepfo iyi rega ko yahaye General Nyamwasa ubuhungiro mu buryo butemewe n’Amategeko. Abahanga twaganiriye mu bya politiki bavuga ko iriya yari inzira yo kwirukana Nyamwasa imuganisha mwishyamba kujya gutangira urugamba ngo kuko urubanza rw’Abamurashe rwaburanishijwe vuba bishoboka mu gihe ki cy’Ukwezi kumwe gusa, basa naho barurangije bategereje umutangabuhamya umwe gusa nawe uzatanga ubuhamya mw’Ibanga.

General Kayumba Nyamwasa ngo yaba amaze gukora “Etat major”

Abahanga muri politiki ku rwego mpuza mahanga bavuga ko nyuma yaho Loni ihereye amafaranga col Patrick Karegeya yo kujya guhugura Ingabo za SOMALIA bivugwa ko aya mafaranga yarayo kubaha ngo batangire igikorwa cya gisirikare, ariko banga kuyaha Gen Kayumba kugira ngo bitagaragara nabi ahubwo bayita izina ndetse banayashakira n’igikorwa azakora.Iki gikorwa cyababaje cyane perezida Paul Kagame kuko kagame yakoze ibishoboka byose ngo ayo mafaranga batayabona,tubibutse ko ayo mafaranga bahawe angana na milioni enye za madollar yamanyamerika 4,000,000. Bamaze gutegura gahunda zose mu gihugu cya kongo bivugwa ko yatanze raporo mu bazungu ko gahunda zarangiye akimara gutanga iyo raporo ngo bahise batangira guhita bamuteza inkiko mpuzamahanga kugira ngo amanuke mw’Ishyamba gutangira gahunda zo gukuraho perezida Kagame w’Igize ikinani cyananiye abagome n’Abagambanyi.Gusa iyo dusomye ubuhanuzi bwa SGT.NSABAGASANI DOMINIKO NA MAJESHI LEON aba bahanuzi hari ubuhanuzi bahuriraho bavuga ko ngo perezida Paul kagame ko azicwa n’Inshuti ye,ngo nyuma yaho Ingabo zisubiranemo.Ibi bikaba bimaze kugaragara ko Ingabo zo

zimaze gucikamo ibice,hakaba hasigaye uwo muntu w’Inshuti ye ugiye ku mwivugana.

Byaruhanga I (inyenyerinews)

Byaruhangaissac@gmail.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

IKIBAZO CYA FDLR
CYABURIWE UMUTI NA ONU

N’ubwo hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye byo kuzirwanya, kuzihashya no kuzirukana ku butaka bwa Repubublika Iharanira Demokarasi ya Congo
ndetse bikagira icyo bitanga, kuri ubu biravugwa ko inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zikomeje kwisuganya mu bikorwa byazo bitandukanye.

Ibi ni ibyashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa MONUSCO, Madnodje Mounoubai, kuwa 20 Nyakanga 2011 mu nama yo kugaragaza uko umutekano wifashe
isanzwe iba buri cyumweru, nk’uko amakuru dukesha Radio Okapi abivuga.

Répondre
K

UMUJYI WA KIGALI UKOMEJE GUCUNGWA KU BURYO BUKOMEYE

Abatembera umujyi wa Kigali bakomeje kwibaza amaherezo y'ingabo za RDF zikomeje gushyirwa ku mihanda minini yo mu mumjyi wa Kigali,ibikorwa byo gushyira ingabo ku mpande no mu nkengero z'umujyi
wa Kigali byatangiye ubwo Gen.Kayumba Nyamwasa yahunze.

Kwinjira mu mujyi wa Kigali aho bakunda kwita ku giti kinyoni ntibyoroshye,nkuko byigeze gutangazwa na President Kagame abajijwe n'umunyamakuru impamvu mu mujyi wa Kigali hakiboneka barriere za
police kandi u Rwanda rufite umutekano?President Kagame yasubije ko atiyumvisha impamvu yazo kandi umutekano ari wose.Bwarakeye zose zikurwaho

Uyu munsi uretse na barriere za police haraboneka n'umubare munini w;ingabo hirya no hino mu mujyi wa Kigali,bikaba bigaragaza ko ntakwirara kuko umutekano ari mucye.

Répondre