Inama y'umutekano w'umujyi wa Kigali iragaragaza ko mu Rwanda hari icyoba k'intambara!

Publié le par veritas

http://umuseke.com/wp-content/uploads/2012/12/Fidele-Ndayisaba-Umuyobozi-wUmujyi-wa-Kigali-Photo-Internet.jpg

Fidele Ndayisaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Photo: Internet

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2012, Inama ya Komite y’Umutekano yaguye y’Umujyi wa Kigali yateranye iyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba. Mu myanzuro yafashwe, abaturage basabwe kujya banjuza (bandikisha) abashyikitsi babasuye.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru dukesha Umujyi wa Kigali; Inama ya Komite y’Umutekano y’Umujyi wa Kigali yibukije abaturage ko bagomba kumenyesha Ubuyobozi bw’Umudugudu abashyitsi bacumbikira mu ngo zabo mu rwego rwo gufasha kuzuza ikayi y’amakuru y’imidugudu batuyemo. Abacumbikira abantu muri za hotel na Lodges nabo baributswa kubahiriza inshingazo yo kuzuza urutonde rwa bo mu bitabo byabugenewe.

Inama kandi yasabye abantu bose gutangira amakuru ku gihe ku wo ariwe wese n’icyo ari cyo cyose bamenye bafiteho impungenge.

Iyi nama y’Umutekano yagiriye inama abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda ibitera impanuka z’inkongi y’umuriro nko gukoresha abatekinisiye batabyigiye mu gushyira amashyanyarazi mu nzu zabo cyangwa mu gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge no kwirinda uburangare mugukoresha ibitera inkongi nka za buji.

Inama y’umutekano yakanguriye abantu kuba maso bakirinda abateka-mutwe bahemukira abantu bifashishije ibisinziriza bashyira mu binyobwa rwihishwa (Ndlr: ngo hari abatojwe gutanga ubu burozi , akaba ari nabo bica indaya n'abandi bantu ubutegetsi  bwa FPR budashaka).

Inama y’umutekano irasaba abantu bose kwigengesera mu gihe batwaye ibinyabiziga mu rwego rwo kwirinda impanuka bibutswa ko kizira gutwara ibinyabiziga basinze.

Iri tangazo turikesha Rangira Bruno

Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho

Umujyi wa Kigali

UMUSEKE.COM

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Kwandikisha  Nimero za telephones,
kwandikisha uwagusuye, kwandikisha address email n'ibindi byinshi birerekana ko mu Rwanda hari amahoro, ubusabane, ubumwe, demokarasi n'ubwisanzure ? harahagazwe!

Répondre
R

Ba Gashozantambara ni nabo bamenya uko bagomba kubyitwaramo

Répondre