INAMA Y'UMUSHYIKIRANO:PRESIDENT KAGAME NAHINDURE IMVUGO
Maze kumva ijambo rya prezida wa republika mu nama y'umushyikirano ariko ndumiwe pe!! Uziko wa mugabo prezida Kagame tumurenganya koko!! Prezida Kagame ntabwo azi icyo demokarasi aricyo mu by'ukuri kandi si uburyarya kuko mu mutwe we ntabwo byinjiramo nabusa. Nawe se aravuga ngo umuntu aravuga ngo ibintu bimeze neza ariko akongeraho ngo « ariko » .... nta demokarasi ihari. Kuri we ni amarorerwa kuvuga ibigenda n'ibitagenda ! Ngo umuntu agomba kuvuga ibimeze neza gusa nta "ariko" igomba kwongerwaho. Ibi ubundi ntibibaho kuko kunenga (critique) nicyo biberaho, ni ukugirango abantu bikosore.
None se nihe umuntu ashobora gukora isesengura ry'uko ibintu bimeze, ntiyerekane ibigenda neza n'ibitagenda neza bigomba gukosorwa (analyse intellectuelle ya situation ntatange les points positifs et les points negatifs à améliorer )? Kuri Kagame we ntabikozwa kuko adashaka ko hari umuntu uvuga ko hari ibigenda kandi ko hari nibitagenda neza nkuko ambassadeur wa ONU wa Amerika madame Suzan Rice yabivuze. Uretse na Suzan Rice ni nako abanyarwanda bose bashyira mu gaciro batari inkomamashyi tubibona. Hari ibyiza ndetse hari n'ibibi. Ngirango uretse president Kagame, n'abandi bamubeshya bamukomera amashyi ngo baryeho kabili, nta wundi muntu numwe utabibona.
Niba hari amakosa ahari kuyahisha siwo muti. Kuyahakana siwo muti wo kuyakosora. Mu by'ukuri mu Rwanda nta demokarasi ihari namba niyo mpamvu hari imfungwa za politiki, niyo mpamvu abanyamakuru bafungwa bazira ibyo banditse, niyo mpamvu hari abicwa bazira ko batavuga rumwe n'ubutegetsi, niyo mpamvu abantu bamwe biyemeza gufata inzira y'ubuhungiro ngo bakize amagara yabo. Ibi niba prezida Kagame atabibona agomba kumenya ko twe abanyarwanda tubibona kandi biduhangayikishije.
Ntabwo ushobora gukemura ikibazo uhakana critique zose abantu bose bakubwira. Ntabwo ushobora gukemura ikibazo usuzugura abantu bose bakubwira ko hari ibintu bimwe bitagenda. Iyo utemera critique nta nubwo ushobora gukosora amakosa yawe. Ntabwo igihugu kizubakwa n'abantu bakoma amashyi gusa ngo byose bimeze neza. Niba hari abanyarwanda bacye bameze neza ntibakiyitiranye n'abanyarwanda benshi bari kurira ayo kwarika kuko situation itameze neza. Ikindi abanyarwanda bari hanze ntibishimye na gato.
Ariko ubanza prezida Kagame ari fully disconnected from the people !!! Niba president Kagame ashaka kutubwira ko hari political space (urubuga rwa politiki) mu Rwanda nabe intanga-rugero afungure imfungwa zose za politike harimo Ingabire Victoire, Niyitegeka Theoneste, Ntakirutinka , Bernard Ntaganda, Mushayidi Deo, kimwe n'abanyamakuru nka ba Nkusi Uwimana, Sayidati, etc. Nabikora azaba yeretse abanyarwanda ko ashaka demokarasi. Icyo gihe azabona uruvugiro naho ahera avuga ko hari political space mu Rwanda. Niba atabishoboye ntakirirwe abivuga kuko aba asetsa imikara iyo yemeza ko byose ari byiza mu Rwanda ko ntawe ugomba gukora critique.
Ariko nasaba president Kagame rwose kwemera critique z'abamubwira ko hakenewe changement muri demokarasi. Kuko president Kagame afite ibyiza yakoze afite n'ibibi yakoze ariko si byiza ko azavaho nabi bamukurubana mu muhanda nka ba Kadafi na ba Sadam Hussein. Sinzi impamvu amateka atatwigisha kandi ngo atubere urumuri (guide).
Nyakubahwa president Kagame, nta demokarasi na mba iri mu Rwanda, nta political space ihari, abanyamakuru barafungwa, baricwa, abandi barahunga, abanyapolitiki batavuga rumwe na leta baraborera mu buroko, abanyarwanda barahunga igihugu, ubu koko nta kundi byagenda ngo igihugu kigire demokarasi ? Ko abanyarwanda bo hanze y'igihugu bagusaba guhura ngo muganire mufate imyanzuro ni iki kikubuza nyakubahwa prezida kwemera kuvugana nabo ?
Kuki abaprezida bose bagomba kurangira nabi ? Ni inama mbi ? Ni ukutava ku izima ? Ni ugutinya imanza ? Ibi byose nta kibazo kirimo, ikibazo gikomeye kirimo ni ugushora abaturage babo muri iyo ntambara yo kumushyigikira, kandi harimo no kwibeshya ko bose bamuri inyuma. Bazagukomera amashyi ariko hari igihe bazakuvuma nibihinduka. Kuki umuntu agombera kugera aho aba ruvumwa koko ? kuko umuntu agombera kugera aho yicwa ngo changement abaturage bifuza ibe koko ? Twarapfushije bihagije, twararize turihanagura, twabuze urwara rwo kwishima , nta ntege zo kurwana dufite none rero ibintu ni bibili mister president ni wowe uzahitamo:
1. Ni wowe ukeneye guhinduka ukemera demokarasi ntabwo ari abaturage bazakomeza kugufasha kwimakaza dictature. Igihe nikigera kandi benshi bazahindura ikoti ubayoberwe ko wabakamiye.
2. Nubyanga kandi abaturage ntituzagukurikira muri aventure zawe ushaka kudushora mukurwanya abo abazungu bagushyizeho. Kuko izo ntambara zizaduhekura zongere kutwicira abacu.
3. Inama isumba izindi nyakubahwa prezida Kagame ni ukumvikana hagati yacu nk'abanyarwanda abashyigikiye leta n'abatayishyigikiye tukubaka u Rwanda. Guhamagara abantu bamwe ngo batahe mukorane si igisubizo (solution). Solution ni uguhura nabo mutavuga rumwe mukicarana ku meza. Ibi nibitunanira amaraso azongera ameneke nko muri 94 kuko icyayateye cyambere nambere cyanatubyariye genocide ni ukutumvikana mu banyapolitiki cya gihe cya Arusha. Ni kuki tugwa mu mutego umwe kabili kose? Ni uko dukunda urupfu kurusha abandi bose ?
Inama nyayo ni ukumvikana tukubaka u Rwanda , abatavuga rumwe tugahura tukaganira tugafata imyanzuro. Uyu niwo muti ibindi ni bya ndi gabo bitarara kabili.
Conseil gratuit ya TITO.
TITO KAYIJAMAHE.
Montreal - Canada.