Abanyeshuri bari mu ngando baratabaza : Bashyizwe ku ngoyi n’ingoma y’igitugu.
source: leprophete
Agatsiko k’Abasajya kishyize ku ngoma mu Rwanda kakagarura ubukoroni n’uburetwa mu Rwanda gakomeje ubugome n’ihohoterwa rikabije gakorera Rubanda. “Akabaye icwende ntikoga”, ubu agatsiko kakajije umurego mu kugirira nabi urubyiruko kuko kazi neza ko ari rwo mbaraga z’igihugu, bityo akaba ari na rwo ruzafata iya mbere mu kugahagurukira rukagashyigura ku ntebe y’ubutegetsi kiyicajeho. Muri iyi minsi agatsiko k’Abasajya kayobowe na Jenerali Paul Kagame kibasiye urubyiruko rw’abanyeshuri rurangije amashuri yisumbuye.
Abana bashyizwe ku ngoyi, ikiboko kirarisha !
Mu rwego rwo gushaka gukorera urubyiruko iyicwarubozo, ingoma mpotozi yategetse ko buri mwaka abana barangije amashuri yisumbuye bazajya bahita bajyanwa mu ngando kugira ngo binjizwe mu itorero ry’igihugu rigizwe n’intore za FPR/Kagame. Nk’uko bitangazwa na bamwe mu banyeshuri bari muri izo ngando ndetse na bamwe mu bakozi bakora muri ibyo bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu bikorerwamo izo ngando, uru rubyiruko rwashyizwe ku ngoyi none ruratabaza.
Iyo abo bana bageze aho bakorera izo ngado, bahita bamburwa telefone zabo kugira ngo batazabona uko batangaza hanze ubugome bakorerwa. Bakoreshwa imyitozo ya gisirikare amanywa n’ijoro. Aba banyeshuri babyutswa saa cyenda z’ijo, bagakoreshwa mucaka (kwirukanswa) ibirometero byinshi. Abananiwe b’intege nkeya nk’abarwayi n’abakobwa, iyo bananiriwe mu nzira, abasirikare barabanyukanyuka bakabahindura intere. Ndetse muri icyo gicuku ngo hari n’abana b’abakobwa bahohoterwa n’abasirikare n’abapolisi bakabafata ku ngufu cyane cyane iyo bananiwe kwiruka bagasigara mu nzira.
Bamwe mu bana n’ababyeyi bashoboye gutanga ingero z’ihohoterwa rimaze kuba kandi bafitiye gihamya. Mu rwunge rw’amashuri rwa Shyogwe, akarere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo (ahahoze ari komini Nyamabuye, perefegitura Gitarama), abanyeshuri bari mu ngando barakubiswe, bavurugutwa mu byondo by’isayo n’abasirikare babakoresha ingando. Muri ayo manzaganya bahuye na yo, umunyeshuri umwe w’umukobwa wo mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga, ufite nyina ukora ku bitaro bya Kabgayi, we yagaraguwe mu isayo iri mu mwobo w’inzoka iramurya. Ubu uwo muziranenge w’umukobwa arwariye ku bitaro bya Kabgayi, ukuguru kwarabyimbye kwanze gukira. Umubyeyi w’uwo mwana avuga ko ikimubabaje kurushaho ari uko nta bufasha bwo kumuvuza yigeze ahabwa n’izo nkozizikibi nyamara ari zo nyirabayazana w’iki kibazo.
Naho mu ishuri ryisumbuye ry’abayisiramu “ Hamdan Bun Rachid” na ryo riri mu mujyi wa Gitarama, akarere ka Muhanga, umukuru w’abapolisi bafatanya n’abasirikare gukoresha ingando, yacuze umugambi mubisha, abeshya ko abuze amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu kandi ko ari abanyeshuri bayatwaye. Ntimuyobewe amayeri n’ibinyoma by’Inkotanyi, baryamishije abana hasi, barabanyukanyuka, babashyira ku ngoyi ngo nibishakemo abibye ayo mafaranga. Abo bana ubu babaye intere, imibiri yabo yaraboze.
Uburetwa ntibwacitse, bwahinduye isura
Aba banyeshuri bagaburirwa agakombe kamwe k’impungure incuro ebyiri ku munsi. Uretse imyitozo ya gisirikare bakoreshwa, bategekwa kwirirwa baririmba, bakoma amashyi, babyina indirimbo za RPF na Kagame. Umunyeshuri utabashije kubikora neza nk’uko babyifuza, abasirikare bamuha imigeri bavuga ngo ni Intongi (umuntu utari intore). Nk’uko bimaze kumenyerwa, iyo aba abanyeshuri barangije ingando bahita barahizwa ku ngufu muri RPF/Kagame. Mwibuke ko ubu noneho hariho na gahunda y’uburetwa, aho urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rugiye kujya rumara umwaka wose rukora rudahembwa.
Abanyarwanda baribaza akamaro ingando z’abanyeshuri zifitiye igihugu cyabo bakakabura. Benshi mu Banyarwanda bavuga ko batumva ukuntu umuntu yamara imyaka 15 yiga (3 y’ikiburamwaka, 6 y’abanza na 6 y’ayisumbuye), amasomo atahawe muri iyo myaka yose akayahabwa mu kwezi kumwe. Ntibumva kandi ukuntu abana bakwigishwa n’abarimu b’inzobere mu mashuri, barangiza bakayasoza bigishwa n’inkoramaraso z’abasirikare b’inkandagirabitabo nka ba Ibingira, Gumisiriza,… batazi gutandukanya ingombajwi n’inyajwi, ahubwo bafite intoki n’ibiganza bijejeta amaraso.
Umwanya wa Kagame uri muri gereza
Abaturarwanda barasanga Leta y’umwicanyi Kagame itari ikwiriye gutesha igihe urubyiruko irujyana mu ngando z’ubugizi bwa nabi n’ingoyi. Barasanga kandi Leta itari ikwiriye gupfusha amafaranga ubusa iyata ku ngando no ku bazikoresha mu gihe inanirwa guhemba abarimu n’abandi bakozi umushahara ubakwiye. Rubanda irasanga izi ngando zidakwiye kubaho kuko zitwara akayabo k’amafaranga menshi nyamara abamotsi ba Kagame birirwa baka imisanzu n’imisoro birenze ubushobozi bwabo. Abanyeshuri n’ababyeyi babo barasanga ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame budakwiye kurahiza urubyiruko muri RPF ku ngufu kuko kujya mu ishyaka ari ubushake bw’umuntu kandi buri wese akaba afite uburenganzira bwo kujya mu ishyaka ashatse. Barasaba kandi Leta ko niba ibona amasomo atangirwa mu ngando ari ngobwa, ikwiriye kuyongera mu nteganyanyisho z’amasomo asanzwe, maze bakajya bayigira ku ishuri. Kimwe n’ibindi bikorwa bibi bibakorerwa, bamwe mu baturage barasaba rubanda, by’umwihariko urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu guhaguruka bakamagana ingoma y’igitugu cya gisirikare iyobowe n’agatsiko k’Abasajya kadukanye ivangura, ingoyi, iterabwoba, ubuhake n’uburetwa mu Rwanda.
Rubanda irasanga abagize aka gatsiko kimwe n’umukuru wako Kagame nta mwanya bakwiye mu mazu y’ubutegetsi mu Rwanda, ahubwo umwanya w’abakagize uri mu magereza nka Arusha, La Haye, i Mpanga,… maze bakagezwa imbere y’ubutabera bakaryozwa ibibi byose bakoreye ikiremwa Muntu ku isi.
Uwimpuhwe Amoureuse