NTABWO BA MANEKO BA KAGAME BAZASHOBORA IHURIRO NYARWANDA (RNC) !
Itariki 12/12/2011 Ihuriro Nyarwanda ryijihije umwaka umwe w'amavuko. Hari byinshi abatangije iri Huriro n'abariyobotse twakwishimira twagezeho mu mwaka umwe gusa. Ibitekerezo by'Ihuriro byakiriwe neza mu Banyarwanda bo mu moko yose no mu turere twose. Ibyo bitekerezo, bishingiye kurangiza burundu ibibazo byugarije Abanyarwanda, nko kwicwa, gufungwa, gutotezwa, kutagira ubwinyagambuliro muri politike, kuniga itangazamakuru,kuboha societe civile, kutubahiriza uburenganzira bw’ ikiremwa muntu, kwokamwa n'ubuhunzi, gusahura umutungo w’Abanyarwanda n’abaturanyi ( DR Congo), amacakubiri ashingiye ku moko n'uturere, ubutegetsi bushingiye ku gitugu. Ubu ibyo bitekerezo byatangiye gushinga imizi mu myunvire y'Abanyarwanda.
Abanyarwanda bamaze kwigirira icyizere no kwizerana, kandi baragenda barushaho gufatanya kugirira icyizere ejo hazaza. Hari benshi ubu bayobotse kandi bakomeje kuyoboka Ihuriro Nyarwanda. Abanyarwanda b’ingeri zose bitabiriye ibikorwa byaryo. Mu myigaragambyo n'amanama byabereye i London mu Bwongereza, i Chicago muri Amerika, iParis mu Bufaransa, i Buruseli mu Bubiligi, i Perth muli Australia,no hirya no hino muri Afurika y'Epfo, Abanyarwanda berekanye ko bamaze gushira ubwoba, bamagana bivuyeyo ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame.
Kubera akazi k'Ihuriro Nyarwanda n'abafatanyije na ryo urugamba rwo kubohoza u Rwanda, cyane cyane FDU-Inkingi, ubu Kagame yahiye ubwoba, acika henshi mu bihugu yahoze yidegembyamo. Abanyamahanga bari bamushyigikiye ubu batangiye kugaragaza ubwicanyi bwe. Abongereza baburiye abanyarwanda batuye mu Bwongereza ko maneko za Kagame zibahiga kubica, kandi impungenge zabo bazigeza no ku bihugu baturanye bicumbikiye abashobora guhigwa n'ubutegetsi bwa Kagame; Ambasaderi Suzan Rice, uhagarariye Amerika muli ONU yareruye ati "mu Rwanda nta demokarasi, nta bureganzira bw’ikiremwa muntu, abantu baranyerezwa"; Afurika y' Epfo yatangaje ku mugaragaro ko itazatanga abahunze Kagame, ngo bagarurwe mu Rwanda.
Kubera ko ingoma y'igitugu igeze aharindimuka, irasasa imigeri, ikoresha amayeri atandukanye, igamije kujijisha Abanyarwanda n’abanyamahanga. Ubu hari imvugo hirya no hino mu Banyarwanda, ngo ba maneko ba Kagame binjiye Ihuriro Nyarwanda.
Ihuriro Nyarwanda riratangariza abayoboke baryo by'umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange ibi bikurikira:
1.Ntacyo Ubutegetsi bw'igitugu bw' i Kigali butakoze kandi budakora: ngaho gukoresha ba maneko n'intore kureshyareshya, gutukana, kubeshyera, iterabwoba n’ibindi bikorwa bigayitse bigamije kubuza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by'Ihuriro Nyarwanda. Aho guca abantu intege, ibyo bikorwa by'abicanyi birushaho gutuma bakorana umurava n’ubwitange ku rugamba rwo guhindura amatwara m'urwatubyaye.
2. Mu makuru yahise mu kinyamakuru Umuvugizi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Ukuboza, haravugwa ko ba maneko ba Kagame banyanyanyagiye mu bayobozi n'abayoboke b'Ihiruriro Nyarwanda. Ubuyobozi bw' Ihuriro Nyarwanda bukurikiranira hafi cyane ibyo bikorwa byose, aho bibaye cyangwa bitegurwa. Kugeza ubu ntakibera mu Rwanda no hanze yarwo tutazi. Abiyita ba maneko ahubwo baranekwa, ejo bakazagwa mu mitego batabizi, nk'uko byanagiye bigaragara.
3. Ibyinshi mu bivugwa ni ibihuha bikwirakwizwa na ba maneko ba Kagame, bigamije gusenya Ihuriro Nyarwanda, no kubiba urwikekwe hagati mu Banyarwanda, kuko bibaye ubwa mbere bahurira ku mugambi umwe wo kubaka u Rwanda rubabereye bose.
4. Nta mabanga y' Ihuriro Nyarwanda yaguye mu maboko ya ba maneko ba Kagame. Ibyo dukora tubikora ku mugaragaro kandi mu mucyo. Leta ya Kagame na FPR ye bakorera ubugambanyi mu rwihisho, kuko ibikorwa byabo ari ibyo kwicana, gucamo abantu ibice , no gutegekesha igitugu. Iyo mikorere ni yo twakomeje kwamagana twivuye inyuma no gutangariza Abanyarwanda muri uyu mwaka ushize.
5. Abayobozi b'Ihuriro Nyarwanda barasaba abayoboke baryo, kimwe n’Abanyarwanda muri rusange, ko bakomeza kuba maso bagakurikiranira hafi ibikorwa bya ba maneko ba Kagame, kandi bakirinda gutega amatwi no kurangazwa n’amacakubiri n'urwikekwe bibibwa n'ingoma y'igitugu y'i Kigali.
Ihuriro Nyarwanda rirakangulira Abanyarwanda bose gukomeza kwamagana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bibakorerwa, no gukomeza gufatana urunana mu bikorwa byo kurangiza urugamba twatangiye.
Inkingi z'Ihuriro Nyarwanda zirahamye. Imyugaliro y'urugo rw’Ihuriro Nyarwanda irakomeye. Amarembo yaryo arinzwe n’Abanyarwanda b'indakemwa, kandi rishishikariza Abanyarwanda bose kwinjira nta vangura.
Ntabwo Kagame na za maneko ze bafite aho kumenera.
Tuzatsinda.
Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa
Ihuriro Nyarwanda (RNC)
Washington D.C,
USA