Imyigaragambyo y’abanyarwanda hirya no hino ku isi iratanga isomo ki ku banyarwanda no kuri Kagame
Kagame ari mu ikorosi rikomeye cyane rya politiki,niwe mu perezida wenyine ku isi usigaye yamaganwa n’abaturage be aho agiye hose ku isi, kuburyo atagishobora kujya kubonana n’abo yita ko ayobora atabanje kwohereza akayabo k'amafaranga kajya gushaka uburyo batanga inyoroshyo ngo azaze nibura abamubanjirije bamaze kubona abanyarwanda bacye bazemera kwitabira inama; no kumenya uburemere bw’imyigaragambyo iba
imutegereje.
Mu myigaragamyo yabereye mu Bubiligi, Kagame yavuze ko ngo abanyarwanda biyanga, kuko ngo bari mu mbeho nyishi cyane bamwamagana, ariko yirengagiza imyaka yabaye mu ishyamba nawe arwanira uburenganzira bwe, n’ukuvuga ko atibuka igituma umuntu yiyanga ko ari ukubura uburenganzira bwe kandi yakagombye guhabwa ntawe ubumuvukije.
Mu nama iherutse kubera muri Amerika i Chicago, abakorana nawe barimo ba Murigande wabonaga bareba abigaragambya nk’aho byabateye ikibazo. Ariko umunyarwanda wese wibaza yakagombye kureba icyo bihishe inyuma, cyangwa se igituma umuntu adataha iwabo kandi atabayeho neza mu mahanga akemera gufata ibyapa ngo agaragaze akababaro ke.
Abazi ibirimo bibera hirya no hino ku isi cyane mu bihugu by’Abarabu, ntibashidikanya ko u Rwanda ari igihugu gishobora nacyo kubikora, nubwo Kagame akunda kuvugisha imvugo isuzugura abamunenga ariko burya urwanira uburenganzira bwe ntacyo adashobora gukora.
Kutavuga rumwe na Kagame byitwa kwiyanga no kwanga igihugu
Beshi nk’uko twakunze kubyandikaho,abageragezaga kumunenga barishwe, umubare ni munini, abandi barafungwa, abandi barahunga, abahungaga mbere bose bashakirwaga ibyaha, abatutsi bitwaga ibisambo, abahutu bakwitwa interahamwe. Ariko ubu igitangaje n’uko bose basigaye bahurizahamwe kumwamagana, bavuga ko ikibazo kitari amoko ahubwo gisigaye ari Kagame ubwe kuko bimazekugaragara ko Kagame atinya umuntu wese unenze ubutegetsi bwe akaba ariyo mpamvu ahimbira ibyaha abamunenze.
Ikindi nuko mbere byitwaga kwiyahura ndetse abantu beshi bakabona ko ushatse kugira icyo avuga kuri Kagame ari nk’umuntu utagira ubwoba cyangwa udatekereza kuko icyakurikiragaho cyabaga kizwi, biri mu byo twavuze haruguru ( Kwicwa, gufungwa, cyangwa guhunga).
Bamwe mu banyapolitiki twaganireye bemeza ko ibintu bigomba guhinduka, Kagame atari we gihugu, kandi abanyarwanda bagomba kugira uburenganzira bungana ku gihugu cyabo, ntabwo u Rwanda ari umurima w’umuntu ku igiti cye, atemamo icyo yateyemo uko abyumva, agasiga icyo ashatse, akabagarira icyo akunze acyo atifuza akagitema.
Iyi myigaragambyo nimwe mu ntangiriro z’urugendo rwo kwibohoza kw’abanyarwanda, kuko kwibohoza bibanziriza kumva ko uri mu kibazo, ugakurikizaho guharanira ku kivamo. Ku banyarwanda rero izo ntabwe zose bamaze kuzitera, bafite inyota yo kugaragaza ko bafite ikibazo, benshi barambiwe kwitwa impunzi barashaka gutaha,abandi barambiwe gupfukwa iminwa no kuyoborwa muri humuriza nkuyobore niwanga nkwice.
Ibi nibyo bamaze iminsi bereka Kagame mu myigaragambyo y’aho agiye hose, bamwita umwicanyi, umunyagitugu, n’andi mazina agaragaza ko atagishyigikiwe n’abanyarwanda kandi batakishimiye ibikorwa bye. Nubwo akomeje kuvuga ko we ntacyo bimutwaye ariko biragaragara ko aba abeshya kuko ikimutera izi ngendo zose ziba zigamije kugerageza kwisobanura kuri abo banyarwanda baba hanze n’abanyamahanga yigira mwiza kurusha kumva amajwi y’abo ashinzwe kuyobora.
Abantu benshi ariko bamaze iminsi babona imyitwarire ya Kagame ku kibazo cy’abanyarwanda bamunenga, bemeza ko iyi ntambara arwana atazayitsinda kuko atari intambara ishaka amahoro, ahubwo ari intambara igamije kwigira mwiza nk’aho yakumvikanye n’abo batavuga rumwe ngo barebere hamwe icyabateza imbere u Rwanda. Abamunenga bafite ibyo bamunenga, abaye umunyabwenge ukunda igihugu n’abanyarwanda, yakumva ibyo bamubwira akemera guca bugufi, ntazagwe mu mutego w’abamubanjirije bahoraga bavuga ko igihugu cyuzuye ntaho abandi bashobora kujya, nyamara ibyabikurikiye mwarabibonye.
Izima rero rya Nyakubahwa Kagame ridahindutse ntabwo u Rwanda ruzigera rubona amahoro akiruyobora, kuko abatavuga rumwe nawe bamaze kuba benshi kandi bafite inyota yo gutaha nk’uko bisigaye bigaragazwa n’uburyo aho agiye yakirwa n’abanyarwanda bamwamagana.
Mupenzi.(inyenyerinews)