Faustin Kayumba Nyamwasa yishimiye kugera imbere y'inkiko akavugisha ukuri !!

Publié le par veritas

kayumba-nyamwasaAmakuru yanyuze kuri radiyo mpuzamahanga BBC mu rurimi rw'ikinyarwanda kuri uyu wa kabiri taliki ya 15/06/2011, aratugezaho icyo kayumba Nyamwasa atekereza ku birego byatanzwe n'amashyirahamwe ashinzwe kurengera uburenganzira bw'ikiremwa-muntu yo mu gihugu cy'afurika y'Epfo (RSA) , aho ayo mashyirahamwe arega icyo gihugu ko cyahaye Kayumba Nyamwasa ubuhungiro kuburyo budakurikije amategeko kandi ashinjwa n'inkiko z'ubufaransa n'iz'igihugu cya Espanye cy'uko yakoze ibyaha mpuzamahanga byo mu ntambara mu Rwanda n'ibyaha by'ihohoterwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu gihugu cya Congo hagati y'umwaka w'1994 n'1998.

Nyuma y'igihe kirekire abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bategereje ko hari umuntu nibura umwe wo mu gice cy'inkotanyi ugezwa imbere y'urukiko akisobanura ku byaha by'ubwicanyi bukomeye umutwe wa FPR wakoze (guhera 1990 kugeza ubu), noneho wabona Faustin Kayumba Nyamwasa yiyemeza kujya imbere y'inkiko agashyira ukuri ahagaragara!

Ikibazo cy'ubuhungiro cya Kayumba gishobora kuba imbarutso y'ubutabera?

Kayumba Nyamwasa ni umuntu wari ukomeye cyane mu nkotanyi kuva zatera u Rwanda ku italiki ya 01/10/1990 zivuye muri uganda kugeza ahunze u Rwanda taliki ya 26/02/2010. Kuba kayumba yarahunze igihugu ntibikuraho ibirego aregwa n'inkiko z'ubufaransa n'a Espanye z'ibyaha by'intambara ndetse n'ubwicanyi bukomeye( bwa kwitwa jenoside byemejwe n'urukiko) bwakorewe impunzi z'abahutu muri Congo; ibyo byose ariko igihugu cy'Afurika yepfo cyabirenzeho kimuha ubuhungiro bwa politike.

ibyo byatumye imiryango 2 umwe witwa : Southern Africa Litigation Centre) ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwa- muntu yo muri icyo gihugu itakanga ikirego mu nkiko irega Afurika yepfo y'uko yishe amategeko igaha ubuhungiro Kayumba Nyamwasa kandi aregwa ibyaha bikomeye; iyo miryango rero ikaba isaba ko Kayumba Nyamwasa yakamburwa ubwo buhungiro! Iyo miryango ivuga ko amategeko y'igihugu cya afurika y'epfo ndetse n'amategeko mpuzamahanga avuga ko umuntu ushinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu ataba yujuje ibyangombwa byo guhabwa ubuhunzi bitewe ni uko Kayumba ashakwa n'inkiko zo mu gihugu cy'ubufaransa na Espanye kubera ko yabiciye abaturage ndetse akaba yarakoze n'ibyaha byerekeranye n'inyoko muntu, ndetse hakaba hari n'ibimenyetso byiringiwe by'uko yahoze ibyaha byo mu ntambara mu rwanda hagati y'umwaka w'1994 n'1998, afurika yepfo rero ikaba yarirengagije ibyo byose ikamuha ubuhungiro kandi bitemewe n'amategeko.Umunyamakuru wa BBC yabajije umuvugizi w'iyo miryango uko byagendera Kayumba aramutse yambuwe ubuhungiro muri Afurika yepfo , Umuvugizi w'iyo miryango avuga ko ikirego cyabo kiramutse kemejwe n'inkiko z'Afurika y'epfo , icyo gihugu aricyo cyareba icyo cyakora , yongeraho ko igihugu cya Espanye cyasabye ko yakoherezwayo akajya kuburana ibyo aregwa ndetse ko n'igihugu cy'ubufaransa nacyo cyamusabye, gusa yongereyeho ko batifuza ko atakoherezwa mu Rwanda ngo kuko ashobora kugirirwa nabi ni ubwo u Rwanda narwo rwamusabye.

uwo muvugizi akomeza avuga ko batanze impapuro zo gusaba kunyaga Nyamwasa icyemezo cy'ubuhunzi , bakaba bategereje ko inkiko zizagifataho umwanzuro bidatinze, umunyamakuru yabajije uyu muvugizi w'iyi miryango impamvu bategereje igihe kirekire kugirango batange icyo kirego kandi kayumba yarabonye icyangombwa cy'ubuhunzi umwaka ushize , none bo bakaba bamaze ibyumweru 2 gusa batanze icyo kirego, yasubije ko bashakaga guha igihugu cy'afurika yepfo igihe gihagije kugirango kisubireho ku cyemezo cyari cyafashe cyo kumuha ubuhunzi bitiriwe bijya mu nkiko ko kandi banandikiye icyo gihugu bagisaba kwisubiraho kuri icyo cyemezo kikabima amatwi, basanga nta kundi byagenda uretse gutanga ikirego mu nkiko.

Umunyamakuru kandi yabajije uwo muvugizi w'iyo miryango ko abantu baba bakeka ko baba barimo bakoreshwa na leta y'u Rwanda kugirango kayumba yamburwe ubuhunzi,uwo muvugizi yavuze ko ibyo ataribyo, ko  kayumba aramutse yambuwe icyemezo cy'ubuhunzi atasubizwa mu Rwanda ngo igihugu cy'afurika yepfo kibikoze cyaba kinyuranyije n'amahame y'umuryango mpuzamahanga kuko ubuzima bwe bwaba buri mu kaga, kwamburwa icyemezo cy'ubuhunzi ntabwo byaba bivuze ko byanze bikunze agomba koherezwa mu Rwanda.

Kayumba Nyamwasa nawe yarisobanuye:

kayumba Nyamwasa yavuze ko yakiriye neza icyo kirego k'iyo miryango ngo kuko bigiye kujya mu rukiko kandi akaba mubyukuri atari nawe iyo miryango irega ko ahubwo irega igihugu cy'afurika y'epfo kandi akaba abona ari ibisanzwe ko igihe imiryango nkiyo itegamiye kuri leta ijyana ikibazo mu nkiko iyo hari icyo itumvikanaho na leta kuko Afurika y'epfo ari igihugu kigendera kuri demokarasi;yakomeje avuga ko iyo miryango yongera igasubira inyuma ikavuga ko adashobora no gusubizwa mu Rwanda.Umunyamakuru yabajije Kayumba icyo atekereza ku cyifuzo cy'uko Afurika yepfo iramutse imwatse ubuhungiro yareba ikindi gihugu yamushyiramo kitari u Rwanda; Kayumba yasubije ko icyo gihe byaba bibaye urundi rubanza cyane ko kugirango ahabwe ubuhungiro hari impamvu zifatika icyo gihugu cyashingiyeho kuko yageze muri Afurika yepfo mu kwezi kwa kabiri 2010 abona ubuhungiro mu kwezi kwa 6/2010 bityo bakaba barafashe igihe gihagije cyo gusuzuma dosiye ye isaba ubuhungiro bakabona abukwiye. umunyamakuru akaba yabwiye kayumba ko n'iyo miryango nayo ifite impamvu kuko ngo hari amategeko y'afurika y'epfo ndetse n'amategeko mpuzamahanga agenga ubuhunzi yirengagijwe kuko hari ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyoko-muntu akekwaho gukora. kayumba akaba yasubije avuga ko ibyo babivuga bashingiye kuri dosiye y'ubucamanza bw'igihugu cya Espanye ndetse ni cy'Ubufaransa ariko kuriwe akaba asanga ibyo ari byiza kuko noneho ubwo iyo miryango ariyo ibivuga izajya no kumushinja ibyo byaha ibyo aribyo bityo ni urukiko rukazemeza niba ibyo ashinjwa koko bifite ishingiro! Umunyamakuru yamubajije niba nta mpungenge bimuteye avuga ko yiteguye rwose kuzaburana ayo madosiye kuko yayasomye neza akaba akeneye ko bamubwira ibyo bashingiraho bamushinja ibyo byaha nawe akabaha ibimenyetso by'uko ari umwere kandi akaba yumva mubyukuri ntacyo atinya kuko ntacyo yishinja! Umunyamakuru yamubwiye ko iyo miryango ifite ibimenyetso byemeza neza ko ibyo byaha yabikoze , nawe asubiza ko afite ibimenyetso bizagaragaza ko ibyo bashingiraho bamushinja atari byo kuko yasomye ibiri muri iyo dosiye neza arabyumva kuburyo nawe yateguye uburo azabisobanura!

Abanyarwanda baba bagiye kuva mu mpuha ukuri kukajya ahagaragara?

Iyo urebye ukuntu ibyaha byakozwe na FPR amahanga abihishira , ugasanga FPR bayifata nk'abatagatifu cyangwa abamarayika , ubona hari amabanga menshi yihishe mu kaga abanyarwanda bahuye nako. Ntabwo byumvikana ukuntu abantu baterura intwaro bagatera igihugu (ku mpamvu iyo ariyo yose) iyo ntambara igasozwa na jenoside ugafunga amaso ukavuga ko abo bantu ari abere! Noneho ntibyahagarariye naho gusa kuko intambara yakomeje no muri Congo, u Rwanda rugaba igitero kumugaragaro mu gihugu cya congo, rubanza no kubihakana,nyuma ruza kubymera , rukuraho prezida Mobutu, rushyiraho Kabira , noneho kabarebe aba umugaba mukuru w'ingabo za Congo ari n'umugaba mukuru w'ingabo z'u rwanda, ibyo byose byakorwaga amahanga akomera kagame amashyi, abanyekongo n'impuzi z'abahutu b'abanyarwanfa inkotanyi zibicira kubamara, ntacyo amahanga yavuze.

clinton visit 6-copie-1[1]Nta nubwo byahagarariye aho kuko nyuma Kabila yaje gushwana na Kabarebe, ubwo u Rwanda rushoza indi ntambara muri Congo yiswe ngo ni ya RCD Goma, u Rwanda rwiha kubihakana, kugeza ubwo Kagame yaterewe ikinya muri Amerika agahita avuga ko ingabo ze ziri muri Congo ,ko kandi agiye kuzikurayo, ubwo inkotanyi zambukiraga i Cyangugu ziva muri Congo , niko zinjiragaye muri Congo ku izina rya Laurent NKUNDA na MUTEBUTSI zinyuze mu Birunga, ubwo ibihugu bimwe bifasha u Rwanda byarasakuje , maze Kagame aterera NKUNDA ku munigo( amufungira mu Rwanda) none ubu Inkotanyi ziri muri Congo ku izina rya NTAGANDA Jean Bosco nawe ushakishwa ni urukiko mpuzamahanga kubera ubwicanyi bukabije yakoreye muri Congo! Kugeza ubu rero uwo mukino w'inkotanyi muri Congo ukaba ukomeje , hakaba habarwa abakongomani bagera kuri miliyoni 6 baguye muri iyo mirwano bishwe cyangwa se bazize ingaruka zizo ntambara, abanyarwanda bahungiye muri Congo bo ntawirirwa abavuga, kiretse raporo y'akanama gashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu ka Loni kasohoye raporo mu kwezi kwa 10/2010 kugeza nanubu hakaba hategerejwe ubutabera ngo abakoze ayo mahano bahanwe, amaso akaba yaraheze mu kirere!

Icyakora muri ako kavuyo kose Kayumba Nyamwasa yaje kujya kuba Ambasaderi mu gihugu cy'Ubuhinde , avayo ahita ahunga kagame, ajya mu gihugu cya afurika yepfo aho yakurikiranywe yo bagiye kumwica akarusimbuka ahamana! Mubyo Kayumba Nyamwasa yavuze kuri ziriya ntambara za Congo ni uko yigeze avuga ko ari kimwe mu bintu yapfuye na kagame ngo kuko yamubwiraga buri gihe ko nta mpamvu yo kujya kurwana muri Congo!! Ni ba ari uko agikomeje kubihamya aritonde atazagenda aka RUZIBIZA kuko Nyamwasa azi byinshi kuri Kagame kuburyo kubishyira hanze cyane cyane imbere y'abacamanza byasiga byangije isura itari nziza Kagame ikomeje kugenda ihindana imbere y'abanyamahanga; Kuburyo kagame byamuviramo guhabwa akato nazandege ze zigafatirwa, akanabuzwa kongera kujya kwihesha agaciro abyinira Chicago! Nyamwasa ndabona agomba kwitabwaho cyane kuko hari n'abanyamahanga bakomeye bafatanyije ibyaha na kagame kuburyo nabo batashimishwa ni uko ukuri kujya ahagaragara, Nkuko Kagame yigeze abyivugira ngo " Ni gute abantu bafatanyije kwiba , basubira inyuma bakavuga ko bagiye kumuhana!!"

Ni ukubikurikiranira hafi naho ubundi urwishe ya Nka mu Rwanda ruracyayirimo, igihe ukuri kutaravugwa ngo abanyabyaha bahanwe naho abere bafungurwe; abantu bazajya bakomeza kurigiswa kugira ngo ukuri kose kuzimangane!

Tubitege amaso!

Umusomyi wa Veritasinfo

NKUNZUMUREMYI Adrien

Bruxelles!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Ahubwo bazanadusobanurire uuntu abana bajyaga mu nkotanyi bavuye i burundi  cg Rwanda bakubitwaga udufuni.Hari ibintu byinshi dushaka kumenya pe!!

Répondre
P

Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Kagame n'inkoramaraso ze nimubihorere, icyo kibaba abazungu bakomeje kubakingira mu gihe gito kirasambuka ibyabo bishyirwe ahabona ku
Karubanda. Na Kadafi, Sadamu, Gbagbo,... ntibibwiraga ko hari igihe iminsi izabashiriraho kandi ntiyabarushaga ubutwari; icyo Kagame abasumbya ni ubugome ndengakamere n'ibiganza bijejeta
amaraso y'inzirakarengane gusa none akaba asigaye anukira isi n'abayituye.

Nimugire amahoro.

Répondre