IZAYI MURASHI ARATSA UMURIRO AJUNDITSE AMAZI! Edmond Munyagaju.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Izayi Murashi na Ngirabakunzi

Ubuzima bwa muntu bugizwe n’uruhererekane rwo guhitamo. Iyo rero umuntu ahisemo, haba hari byinshi ahigitse kuko biba bivuguruzanya n’icyo ashyize imbere. Iyo ujunditse amazi ariko ushaka no kwatsa umuriro, uba ugomba guhitamo. Iyo ukeneye umuriro amazi urayacira cyangwa ukayamira, kuko wakije uyajunditse wawuzimya. Iyo uryohewe no kujundika amazi, ubwo ibyo kwatsa umuriro ubyimurira ikindi gihe. Ibi ndabivuga mvunurira ku nyandiko ya Izayi Murashi yasohotse ku rubuga www.leprophete.fr tariki 8 kamena. Yitwa “Murashi arasubiza Padiri Thomas Nahimana: Padiri Ntuliye Edouard alias Simba ntiyarenganye”. Muri iyi nyandiko, Murashi Izayi akoramo umwitozo w’ingorabahizi: Kwamagana no kurata akarengane mu nyandiko imwe. Nk’uko ngiye kubyerekana muri iri sesengura, agaya akarengane kamugiriwe, ariko yagera ku karengane kagiriwe Ntuliye Edouard agasasa inzobe. Turabibona nidusesengurira hamwe igice kigira kiti:Ukuri ku rubanza rwa  Padiri Nturiye Edouard Alias Simba.

1.Icyo Izayi Murashi agamije mu nyandiko ye.

Nk’uko nabivuze, muri iriya nyandiko Murashi ararata akanamagana akarengane icyarimwe. Ni byiza rero kureba muri ibyo byombi ikiri umurongo nyamukuru w’inyandiko ye (objet principal) n’ikiza ari inyongera (objet secondaire).

Kera, abaseminari babiri bakundaga agatabi ariko banakunda isengesho bagiye kugisha inama uwabayoboraga mu myitozo y’iyobokamana (directeur spirituel) bamubaza uburyo umuntu yahuza ibyo bikorwa byombi. Bose bamaze kugirwa inama buri wese ukwe, barahuye umwe akeye mu maso undi yazinze umunnya. Uwari wijimye yaganyiye mugenzi we ati ubu ngiye kuva ku itabi kuko yankuriye inzira ku murima. Undi byaramutangaje ati “njye yambwiye ko nta kibazo”. Mu by’ukuri ipfundo ryari mu buryo buri wese yari yabajije ikibazo, n’aho yari yashyize umurongo nyamukuru. Uwa mbere yabajije uwo mukambwe ati “Ese biremewe ko umuseminari yanywa itabi mu gihe arimo gusenga? “ (peut-on fumer en priant?). Undi yahise amukurira inzira ku murima. Uwa kabiri we yabaye inyaryenge aramubaza ati: “ese biremewe ko umuseminari yavuga isengesho mu gihe arimo kunywa agatabi” (peut-on prier en fumant?). Umukambwe yamusubije ko byaba ari ikimenyesto cy’isengesho ritadohoka kandi rihoraho. Bisa no gutebya ariko biradufasha kumva inyandiko ya Murashi. Birahagije kwibaza ibibazo bibiri byubakiye kuri biriya.

-Ese birashoboka kwamagana inabi urimo uyirata? Igisubizo ni oya.

-Ese birashoboka kurata inabi urimo uyamagana? Igisubizo Murashi yaragitanze.

2.Kuba warahemukiwe ntibiguha uburenganzira bwo guhemuka!

Mu ngorane nk’izo twe abanyarwanda twanyuzemo (itsembabwoko ryakorewe abatutsi, ubwicanyi bwakozwe na FPR...), bikunze kubaho ko uwababaye akeka ko akababaro yagize mu gihe cyashize kamugira umwere w’inabi imukomokaho uyu munsi. Ni ukutareba kure, ni no kwibeshya. Inabi izahora yitwa ityo uko ibihe bigenda bisimburana. Yakorerwa Izayi, yakorerwa Ntuliye, nta nyoroshyo biyiha. Koko rero Murashi yagiriwe inabi itavugwa, arapfakazwa, agirwa incike. Ibisekuruza byose bizahora bigaya abakoze iriya genoside. Ku rundi ruhande ariko, ibi ntibimuha ingingo yo kweza akarengane kagiriwe padiri Ntuliye. Ibi ni byo umuhanzi Masabo Nyangezi yamaganye mu ndirimbo yise “Wimpa ijambo”. Hari aho agera akagira ati “Wimpa ijambo ntashyira umubabaro wanjye ku munzani w’ishavu, nkabwirwa y’uko udashyitse”. Koko rero, n’ubwo ibihe byaba bikomeye gute, inabi n’akarengane bikwiye kwitwa gutyo. Igitangaje kurusha byose, ni uko inyandiko ya Murashi ishimangira ahubwo ko Ntuliye yarenganye bikomeye, nk’uko tugiye kubisesengura twitonze. Ikigoye kumva ni uburyo umuntu ujijutse nka Murashi atabona ko inyandiko ye ihabanye n’icyifuzo cye cyo kugaragaza uburyo Ntuliye afungiwe inabi yakoze.

3. Ibisobanuro bya Izayi Murashi ni agatereranzamba.

Murashi arabeshya nkana.

Mu nyandiko ye, Murashi ahimba ingingo ngo urukiko rw’ubujurire rwaba rwarashingiyeho rugira padiri Ntuliye na Kayiranga abere. Aragira ati: “uretse ko ntigeze numva ukuntu iyo ntera iri hagati y’igihano cy’urupfu no kurekurwa burundu abacamanza ba Ruhengeri bayiremye nta bisobanuro bishingiye ku kwicwa kw’itegeko cyangwa se kwa procedure, bakihutira gushingira ku ngingo yatanzwe n’abapadiri ntavuze amazina, bagiye gushinjura abo bagenzi babo mu Ruhengeri,bemeza ngo ‘nta muntu wihaye Imana wagize uruhare muri jenoside“. Kuba Murashi aha abeshya simbitindaho kuko mu kumusubiza Padiri Thomas yerekanye ko ibi ntaho biri mu mpapuro z’urubanza. Ni uburenganzira bwa Murashi gutororokanya ingingo zumvisha ko Ntuliye atarenganye, ariko kwitabaza ikinyoma ntibikwiye, akanatinyuka akakibwira abantu mu nyandiko. Abafaransa baca umugani ngo “masquer l’erreur par le mensonge c’est comme remplacer une tache par un trou”. Kwitabaza ikinyoma birutwa no kubura ingingo.

4.Guhuza ibidashoboka.

Kubera gutaratara ingingo ngo yumvikanishe icyo yita ukuri, Murashi ageraho ntabone ko yivuguruza. Ku ruhande rumwe aragira ati: “Ikindi nibuka cyamugonze, Inyangamugayo ya Gacaca yamubajije ibibazo bibiri mu bujurire,hamwe abura icyo asubiza, ahandi arabyiyemerera: Ubwa mbere yaramubajije ati uko ubyibuka,hagati y’igihe jenoside yatangiriye n’igihe yarangiriye, waherukaga kubonana na Myr Kalibushi ryari? Padiri yarashubije ati numva naraherukaga kumubona mbere y‘uko ubwicanyi bwa jenoside butangira nkongera kumubona duhungutse tuvuye Zayire. Umucamanza ati none se nk’umuntu wari mu byegera bya MYR Kalibushi wari ugufitiye icyizere,kandi ukaba utarahigwaga,kandi we akaba yarahigwaga, wumva nta buhemu bukubarwaho? Padiri yabuze icyo asubiza araceceka“. Kuri Izayi ngo icyo kiri mu byaha Ntuliye aregwa. Nyamara mbere y’aha yemeza ko mu byaha byakubise Ntuliye hasi harimo:  “Kujya ku Gisenyi mu irimbi ajyanye n’interahamwe zigiye kwica MYR KALIBUSHI“. Biratangaje kuba ku ruhande rumwe Ntuliye aregwa kujyana n’interahamwe zitwaye Kalibushi zimujyanye kumwica, ku rundi ruhande Murashi na gacaca bagashimangira ko kuva ubwicanyi butangiye kugeza Ntuliye ahungutse Zayire atigeze aca iryera Kalibushi. Icyo umuntu yahamya atagiye kure, ni uko muri ibi kimwe ari ikinyoma, niba atari byombi. Izayi na gacaca ni bo bazi aho ikinyoma gihishe.  Ntiwashinja umuntu kuba atarabonanye n’undi kuva ubwicanyi bwatangira kugeza muri za 1997 kandi ngo unamushinje kuba yaramushoreye agiye kumwica.

5.Ese aho Izayi Murashi yari yihishe yari yicaranye Satellite?

Iki kibazo ndagiterwa n’uko avuga ibintu ukibaza icyo abishingiraho. Dore ingero

- Bukeye bwaho,taliki ya 9, mu gitondo cya kare zagabye ikindi gitero zifite imbunda na grenades byinshi, zahuruje izo mu Bushiru, Ramba, Ruhengeri n‘i Kigali“.

Ku batazi kariya karere, ni byiza kwibutsa ko umuntu uturutse Bushiru, Rambura, Ruhengeri na Kigali hari umuhanda umwe wa kaburimbo umuhingutsa ku Nyundo. Kubona ko rero abaje ari interahamwe birahagije, no kubona ko bamanutse ahitwa Nyakiriba birashoboka. Ariko kurenza indoro ukamenya abaturutse Kigali, ukamenya gutandukanya abavuye Bushiru n’abavuye Rambura (Rambura ni kamwe mu duce tugize Bushiru), ibi ni ugushyira inkuru mo umunyu n’urusenda. Umuntu yanakwibaza icyo Murashi ashingiraho yemeza ko amajwi yumvise kuri telefoni yari ay’umuntu w’i Gisenyi uvugana n’uw’i Kigali!

6. Amaso akunda ntabona neza, ariko n’ayuje urwango ni kimwe.

Izayi Murashi ashinja Ntuliye urupfu rwa Nzanana, ariko wareba uburyo abisobanura ugashaka aho bihuriye ukahabura. Aragira ati:

Jye nirukiye muri étage hariya hahoze haba abapadiri bera hejuru y’icyikoni cy’abanyeshuli. Icyumba ninjiyemo nagihuriyemo na Padiri SIMBA, Padiri NZANANA, professeur Rugwizangoga bitaga Rutaburishema. Padiri Nzanana na Rutaburishema bari bafite imihoro mu ntoki. Ni uko Padiri Simba abarebana agasuzuguro, maze arabwira ati:“ nimuzane iyo mihoro, ibyanyu byarangiye!“ Abonye ntacyo bamushubje arakomeza abahata amagambo y‘iterabwoba avuga ko bikoza ubusa akabo kashobotse iyo mihoro ntacyo ishobora kubamarira. Akomeje atyo rero Padiri Nzanana yagize ubwoba arasohoka,ako kanya akimara gufunga urugi rw’icyumba twarimo yahubiranye n’igihiriri cy‘interahamwe zadushakishaga, zimwicira aho mu kirongozi (corridor), tubyumva“.

Muvandimwe Izayi, uko bigaragara, ubu buhamya bwawe busobanura izi ngingo:

1. Ko Ntuliye na we yari afite ubwoba kuko mwahuriye mu bwihisho.

2. Ko abari bafite imihoro ari Nzanana na Rugwizangoga. Ntibyumvikana uburyo utwumvisha ko Ntuliye ari we wakanze Nzanana kandi uyu ari we wari ufite intwaro. Ese ari amagambo, ari n’imipanga ibiri, igiteye ubwoba ni iki? (Ubundi se ko twari twarabwiwe ko imihoro yatanzwe na Kabuga Felesiyani akayiha interahamwe, aba bo bayihawe nande ?Uwabyibaza yaba acumuye ?)

3. Nzanana yaguye muri corridor yishwe n’interahamwe. None se ni gute Ntuliye yishyura urwo rupfu kandi wari wasigaye umufatiye mu cyumba? Mu nyandiko itaha nakugira inama yo kuvugurura ingingo (updating) ukavuga noneho ko Ntuliye ari we wari ufite umupanga. Byapfa kumvikana. Umbabarire sinkwigisha kubeshya kandi mbona waracanye uruti.

Yego urupfu rwa Nzanana rurababaje, ariko na none kumuvangavanga mu bidasobanutse si ko kumusigarira ku itongo. Abanyarwanda bahamya ko iyo wirukankanye igicumba n’umunyakinyoma, ngo ufatwa mbere ari umunyakinyoma. Sinzi uko wowe ubibona.

7.Icyaha cyo gukorana n’abicanyi.

Mu byo wowe Murashi ushinja Ntuliye, harimo kuba yarasabye abicanyi ngo bamanure Padiri Dominiko kuri Cathédrale bamuhungishirize mu iseminari. Kuri wowe kuba yarabigezeho ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza yari afitanye n’abo bicanyi. Nyamara wibagirwa ko nawe ari abicanyi b’abajandarume bakuvanye ku Nyundo bakakugeza Méridien ku Gisenyi. Kuki byo bitaba icyaha?. Kuba barakurengeje bariyeri zose, kuki tutavuga ko nawe mwari mufitanye umubano? Uragira uti :

abapadiri bansabiye umu“gendarme umwe wari uziranye na Padiri Kashyengo nawe wari wakomeretse. Uwo mu „gendarme“ yabanje kwanga ,aliko agezeho aravuga ati ngwino tugende,ntazabazwa amaraso yawe,ati aliko sinzi ko urenga barrières ziri hariya.Tugeze mu nzira kuri barrière nagize Imana,controle ikorwa n’umu „gendarme „ washatse kunkura mu modoka,aliko abonye ndashobora guhaguruka,yongera izina ryanjye kuri liste y’abihayimana.Turagenda turenga barrières zose tugera muri Hotel Meridien ku Gisenyi ,aho MYR Kalibushi yari ari hamwe na Padiri Dominiko wari wamanukanywe n‘interahamwe kubera Padiri Simba“.

Wamanukanye n’abicanyi b’abajandarume, Dominiko na we amanukana n’interahamwe, wowe urera naho we arirabura! Ese padiri Kashyengo wagusabiye abo bicanyi ko bagutwara kandi bakamwemerera, na we yakoranaga na bo. Birasa n’aho kuri wowe ikibazo atari ibikorwa ahubwo ari uwabikoze. Kuki biba icyaha kuri Ntuliye gusa. Wowe wari wavunitse bigaragara ko uhigwa, Dominiko nta kibazo yari afite. Ku bw’ibyo, kukwambutsa barrières no kukugeza i Gisenyi byasabaga ingufu zikubye kabiri izakoreshejwe mu gutwara Dominiko. Niba kubigeraho bisobanura gukorana n’abicanyi, uwagusabiye abajandarume kukumanura bakemera ni we waba afite umubano n’abicanyi kurusha Ntuliye. N’uwo se waramushinje?

8. Ibyahishuwe na Izayi Murashi.

Iyi nyandiko ya Murashi imwinjije mu mateka. Muti gute? Ni ubwa mbere umuntu yemera mu ruhame ko gacaca ashyigikiye kandi yamamaza ari urubuga rw’akarengane. Sinzi niba yarashakaga kuyirata, ariko mu by’ukuri biteye ubwoba. Dore urutonde rushya rw’ibyaha uko rwavumbuwe na Murashi na gacaca:

-Gucumbika kwa Mwalimu Mwambutsa kuva 8/4/1994 kugeza agiye i NYANGE;

-gusomera misa interahamwe kuri Sanzare buri gitondo;

-Kwimikwa n’interahamwe zikamwambika imyenda y’abasenyeri zikamugira MYR w’umuhutu wa Nyundo.

-Kudasura Musenyeri Kalibushi

-Kudasomera misa abapadiri bapfuye.

Nimundebere urutonde rw’ibyaha bihejeje umunyarwanda mu buroko! Ese Izayi wize akaminuza ntabona ko inyandiko ye ari urukozasoni. Ntanatinya kwanzura ko ibyo ari byo gacaca yahereyeho ikatira Ntuliye umunyururu wa burundu. Ati : “Ubwa kabiri (umucamanza wa gacaca) yarasubiriye aramubaza ati abo bapadiri bagenzi bawe bapfuye, ko mwari musangiye ibanga ry’ubusaserdoti kandi mwarabanye,hari n’umwe watubwira ,mu kuri, waba wari wasomera misa? Padiri yavugishije ukuri ati ndumva ntawe. Uko mbyibuka, kandi si inkuru mbarirano, ibi bibazo ni byo byapfundikiye urubanza mu bujurire, hanyuma Urukiko ruriherera ,nyuma yo kwiherera rumumenyesha ko rwafashe icyemezo cyo ku gumishaho icyemezo cya mbere cy’igihano cyo kumufunga burundu“. Bisaba ubwenge bungana bute ngo umuntu abone ko biriya ari amahano? Ese kudasomera misa umupadiri mugenzi wawe wapfuye cyangwa kutabonana na Musenyeri byabaye icyaha ryari gifungisha umuntu burundu. Muri biriya byose ni ikihe cyaha gishingirwaho iki gihano? Ndibaza niba Murashi abona uburemere bw’inyandiko ye!

Mu myaka ishize muri Kongo ubwo ibintu byari bikomeye intambara zica ibintu, umwepiskopi wa Butembo yakoranije abihayimana abaganirira ku miterere y’ikibazo n’ingamba bafata. Umukobwa witeguraga kwinjira muri umwe mu miryango yaho yumvise uko ibintu bihagaze arikanga abwira umwepiskopi ati “c’est grave Monseingeur, où vont-nous vraiment?”. Undi yaramushubije ati “c’est grave ma sœur, mais il faut accorder”. Ugenekereje wavuga ngo « yego ibihe birakomeye ariko rero ntibiguha uburenganzira bwo guhonyora igifaransa ». Izayi na we ahera ku mpamvu yumvikana y’uko yababaye cyane, ariko agasa n’uwibwira ko ubwo ari uko bimeze ntawe uzongera gutekereza, ko byose byemewe kugera aho kuvuga ibitagira shinge na rugero. Ese kuba Izayi yarababaye kandi koko ko yarenganye, bivuze ko akarengane arimo akorera Ntuliye ko atari ubugome ? Izayi rero nagusubiza nk’uriya mukobwa. Yego wahuye n’ibikomeye, ariko ntibiguha uburenganzira bwo guhonyora Ntuliye. Izayi arasa n’uvuga ati ubwo nababaye nimumpe rugari nibandirwe rugarama! Nimpemuka murampe amashyi. Nimutabikora muzaba munshinyaguriye. Nabuze abanjye, murumva ko bitaherera aho. Reka nihimure kuri Ntuliye Edouard. Aya yo se banyarwanda si amahano y’ingeri nshyashya? Wimpa ijambo ntashyira umubabaro wanjye ku munzani w’ishavu, nkabwirwa y’uko udashyitse”.

Muvandimwe Murashi, amateka ntarya ruswa. Ndagusabira ngo Ntuliye ntazagwe mu buroko. Nibiba, amaraso ye azakubarwaho imitaga n’imitaga. Dore na we umaze kubyiyemererera n’ubwo atari cyo wari ugamije. Kera iyo umunyarwanda yabaga yarishe umwanzi, yarivugaga akabyirata mu bandi. Nyamara cyaraziraga kwivuga ko wishe umunyarwanda kuko yari umuvandimwe, kabone n’aho mwaba mwari muhanganye ku rugamba. Murashi, nta bushobozi mfite bwo kukubuza guhonyora Ntuliye, ariko mfite ubushishozi bwo kukugira inama: ntukabigire icyivugo nk’uko wabikoze muri iriya nyandiko. Kirazira! Ni amahano:

9. Gacaca ya Murashi ni gacabiranya.

Mu kinyarwanda gucabiranya ni ukwiyoberanya, ukagaragaza ko ugamije igikwiye nyamara mu by’ukuri intambwe zawe zikatarije ikibi. Ubusanzwe, gacaca mu kinyarwanda ni aho abaturanyi bicaraga bazinduwe no kunga abavandimwe. Yari inzira umuryango muto (locale) ukemuriramo ibibazo ngo bitarenga umuhana bikarenga ihana. Gacaca Murashi yamamaza yo ni iyi yabajwe na FPR, gusa mu kuyibaza ikaba yarakonjonjoye. Mu gusobanura imikirize y’urubanza rwa Ntuliye, Murashi atangira agira ati: ndagira ngo nkubwire ukuri ku rubanza rwaciwe n’Inkiko Gacaca z’Imirenge ya Kimironko na Nyurugunga zatumwe gukorera ku Nyundo“. Aha nyine ni hamwe hagaragarira gacabiranya Murashi yitiranya na gacaca nyarwanda. Iyo Murashi aza gukoresha neza ubwenge bwe bwose (dore ko anajijutse) yakagombye kwibaza impamvu gacaca iva Kimironko na Nyarugunga ikajya kuburanisha ku Nyundo. Ese niba Ntuliye yaraburaniraga mu Kayanza kuki ubujurire butakwimurirwa hafi aho ku Runande, cyangwa kuri Pfunda, cyangwa mu Gisa, cyangwa i Busasamana. Yaba ibaye gacaca koko. Hagati ya Nyundo n’umujyi wa Kigali hari ibirometero bisaga 170.  Murashi rero, niba utari unabizi ubimenye, gacaca iturutse ku birometero 170 bayita gatanya cyangwa gacabiranya. Uhitemo ikikorohereye, ariko ndakwinginze ntuyite gacaca kuko abazi umuco nyarwanda bakubonamo intamenya. Kuyita gacaca ni ukwitiranya urumamfu n’ingano. Ntumbwire ko ngo bikurikije amategeko agenga Inkiko Gacaca. Uzamuye iyi ngingo, nazamura ijwi nkakwibutsa ko amategeko mabi ari yo kanseri mu butabera.

10. Agakabyo ni indwara nk’izindi.

Izayi Murashi agomba kuba arwaye indwara y’agakabyo. Gusa rero akadakora umwe ntikica ubukwe. Si we wenyine. Urwaye icyo cyorezo umubwirwa n’uko ibintu byumvikana abikabiriza yibwira ko abyongerera agaciro, ariko ntamenye ko ahubwo arimo abitoba. Agahinda ka Izayi n’umujinya wo kuba yarabuze abe birumvikana kandi nta kubikerensa. Kuba yumva hari icyo padiri Ntuliye yari gukora atakoze cyangwa akaba atamushira amakenga na byo si igitangaza mu bantu no mu mateka nk’aya ya jenoside. Biroroshye gutekereza ko kanaka atakoze ibishoboka byose ngo akize abawe. Ariko gushishimura amapaji 12 usobanura ko ari ubutabera kuba umuntu afunze burundu mu kato azira ko ngo atasuye Musenyeri Kalibushi, ngo atasomeye misa abapadiri bahitanywe na jenoside, ngo yacumbitse ku muturage witwa Silas Mwambutsa n’ibindi, ibi byo ni ukwishyira ku ka rubanda. Hari agatekerezo k’abakurambere nshaka gusorezaho mpanura Izayi Murashi. Murashi jya wirinda gukabya, kandi ujye wiha akabanga. Abakurambere baragize bati “n’ubwo amase atera imyaka kurumbuka, ariko nta wakabya ngo ajye kuyitera ku kibuno cy’inka” (mu rwego rwo kuyegereza ifumbire). Ubikoze aba yishyize ku karubanda.

Muvandimwe Murashi, ikibazo cyawe ugisangiye na benshi mu banyarwanda. Kuba abasesenguye inyandiko yawe bose baragutwamye, si uko bahurije ku mugambi wo kugutoneka. Ikibazo ni  uko waba umaze kumenyera umuco wadutse mu rwa Gasabo, aho umuntu avuga ibidashyitse n’ibifutamye bakamuha amashyi kuko ngo ari kanaka…kuko yagize amateka aya n’aya…Nyamara uyu muti uvura bike ukangiza byinshi. Ibi ni byo wa muhanzi Masabo Nyangezi yise “kamere gacurama”. Muri ya ndirimbo navuze haruguru yarihoreye ati:

“Wimpa ijambo, ntavuga byinshi, ntavuga byose, nkagira uwo nkomeretsa akababara,

Wimpa ijambo, ntavuga ibibaje gusa, nkagira uwo mbangamira akavaho abifata nabi akarakara,

Inkovu ni nshyashya muvandimwe, umutima rwanda ufite intimba.

Wimpa ijambo ntafata impu zombi, nkavuga indimi ebyiri, kamere gacurama ni yo igezweho”.

Ikibazo gikomeye ariko si wowe muvandimwe Izayi, ni ubucamanza bukora ariya mafuti wowe wamamaza kandi ushima. Nk’uko uyu muhanzi abivuga, umutima rwanda ufite intimba kandi inkovu ni nshyashya, kuri wowe no ku bandi. Ikibazo ni uko ayo marangamutima ari yo twubakiyeho ubucamanza, aho kubwubakira ku mategeko. Nk’uko rero ubizi, amarangamutima atuma tutabona neza, amaso akunda n’ayanga ni kimwe. Ngiyo impamvu iwacu UBUTABERA N’UBUTAREBA bisigaye bisa.  Wowe se waba uzi kubitandukanya?

EDMOND MUNYANGAJU, Kigali-Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Abanyarwanda nitureke kubeshyana! Burya igihugu ni nk'isaha! umugabo yigeze atanga icyo kigereranyo ku gihugu cy'u rwanda; ati umuntu yari afite isaha irapfa , noneho ayijyana ku mufundi, nibwo
umufundi yamukoreraga isaha ariko aza kubwira nyiri saha ko ikibazo isaha ye yari ifite ngo ni uko bashyizemo pièces nyinshi, none akaba yakuyemo izo pièces zidafite akamaro none isaha ikaba
ikora neza! umugabo yararishye afata isaha ye aragenda abona ikora neza!

Nyiri kumukorera isaha ariko we yari azi ko amubeshye ahubwo yakuyemo akuma yari akeneye maze amukorera isaha kuburyo ikora ariko ikazahagarara mu gihe gito, kandi koko niko byagenze kuko
hadashize icyumweru ya saha yongeye gupfa!

Ngicyo ikigereranyo yatanze ku isaha ayigereranya ni u rwanda,igihugu gifite ibibazo kikaba kirwaye ariko abagishakira umuti bakaba bavuga ko ibyiza ari uko abitwqa abanzi barwo (kandi nabo ari
abanyarwanda ) bapfa cyangwa bagahera ishyanga! Nta gihe rero pièces z'uRwanda zizaba ziri hanze yarwo ngo u Rwanda ruzagende neza! Dore nkubu kagame yagiye i Chicago ngo kuvuga ibyiza by'u
rwanda ; none se abahunze igihugu barakiyobewe, none se kagame arashaka ko abatuye chicago baza gutura mu Rwanda?

Ni hahandi yaba umunyarwanda umwe cyangwa benshi igihe cyose  azaba agifatwa mu gihugu cye nk'umwanzi nta mahoro u Rwanda ruzagira! None se ko Kagame yatashye abo banyarwanda bagasigarana
n'abaturage ba chicago! Ubwose urumva ijambo kagame yavuga ryaruta iry'abo banyarwanda babana nabo?

Tubitege amaso!

Répondre