RWANDA: Umwe mubasilikare 40 ba RDF bashakishwa n'umucamanza w'igihugu cya Espagne yatawe muri yombi na polisi y'Amerika (USA)
Amakuru dukesha urubuga rwa interineti " http://www-org.cadenaser.com " rwo mugihugu cya Espanye aratumenyesha ko polisi y'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika zataye muri yombi umusilikare wo mungabo z'u Rwanda (RDF) witwa Justus MAJYAMBERE uyu munsi taliki ya 24/05/2011 mu mujyi wa Washington ; ubwo yafatwaga kumpamvu z'uko yakandagiye kubutaka bw'icyo gihugu muburyo butemewe n'amategeko, ariko mudasobwa( ordinateur) bandikamo abinjira n'abasoka muri icyo gihugu yahise itaka cyane (alarme) mu gihe bagenzuraga ibyangombwa by'uwo munyarwanda ihita yerekana ko ashakishwa n'igipolisi mpuzamahanga( interpol) kugirango ashyikirizwe umucamanza Fernando Andreu w'igihugu cya Espanye kimwe nd'abandi basilikare 39 ba FPR bashakishwa .
Hashize imyaka 5 umucamanza Fernando Andreu atangaje manda zo gufata abasilikare 40 ba FPR bashinjwa icyaha cya jenoside, ibyaha byo guhohotera ikiremwa muntu n'iterabwoba , kubera ko bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw'abanyarwanda bagera kuri miliyoni 4 n'ab'espanyoli 9 (bagizwe n'abihayimana 6 n'abasivile 3) bakoze guhera mwaka w' 1990.
Umucamanza wa Espanye yategetse ko abo basilikare ba FPR 40 banshinjwa ibyo byaha bashakishwa aho bari hose bagatabwa muri yombi harimo na prezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. Umwe mu basilikare 40 bari kuri urwo rutonde bashakishwa, uwitwa Justus Majyambere( N°15) ashinjwa kuba yaragize uruhare mu ihohoterwa rinyuranye ry'abaturage no mu gitero cya gabwe ku ivuriro ryakoragamo aba espanyole bazirako bari abahamya b'ubwicanyi bwinshi bwakozwe n'ingabo za FPR taliki ya 18 Mutarama 1997 bikabaviramo kwangwa n'ingabo za FPR kugeza aho zibiciye.
Inzego zishinzwe umutekano za Washington zoherereje umucamanza Fernando Andeu amakuru y'ifatwa rya Justus Majyambere n'ibimuranga bye, maze umucamanza yemeza ko ari we koko, akaba rero uwo munyarwanda yahise atabwa muri yombi , akaba ategereje kuzoherezwa mu gihugu cya Espanye kugirango aburane ibyo ashinjwa.
ABA ESPANYOLE BAHOHOTEWE:
Icyemezo cyo gufata bariya basilikare 40 cy'umucamanza wa Espanye , gisobanura neza ko abaregwa bafashe ubutegetsi mu Rwanda ku ngufu za gisilikare, maze bashyiraho ubutegetsi bw'iterabwoba, bakorera abasivile ibyaha ndengakamere cyane cyane ku mpunzi z'abahutu b'abanyarwanda n'abaturage b'abakongomani.
Kubw'umucamanza wa Espanye, abo baregwa bakaba barakoze ibyaha byo kurimbura imbaga bitwaje impamvu z'umutekano ndetse bagerekaho no gutera igihugu cya Kongo baranagifata. Mu byaha aba basilikare ba FPR baregwa kandi n'uyu mucamanza wa Espanye, harimo kuba barishe abapadiri 6 b'igihugu cya Espanye, n'abasivile b'abespanyole 3 bakoraga mu muryango wa médecin du monde bicanywe hamwe n'abantu benshi hagati y'umwaka w'1994 na 2000 mu nkambi z'impunzi bakoragamo .
Aba basilikare baregwa urupfu rwa Padiri Joaquin VALLMAJO, wafashwe n'abasilikare b'inkotanyi (APR) bakamwica kugeza na nubu bakaba barahishe umurambo we, inkotanyi zikaba zarishe uwo mupadiri w'umwespanyole zimuziza ko yamaganye ubwicanyi n'ihohoterwa ry'abahutu byakorwaga n'inkotanyi. Aba basilikare kandi barashinjwa kwica abamisiyoneri b'abamariste 4 bo muri Espanye mu kwezi k'Ugushyingo 1996 nyuma y'iminsi 10, hicwa Padiri Servando kuko yari amaze gusaba inkunga y'abaganga b'abakorerabushake (médecin du monde) abinyujije kuwitwa COPE kugirango baze gufasha impunzi zari mu nkambi ya Mugunga, abo baganga 3 b'abespanyole bafashaga impunzi bishwe na n'inkotanyi (FPR) taliki ya 18 Mutarama 1997.
Aba basilikare kandi ba FPR barashinjwa gukora jenoside y'abanyarwanda yaguyemo abantu barenga miliyoni 4 abandi bakazimira, umucamanza kandi atanga ingero zirimo ubwicanyi buteye ubwoba aba basilikare bakoze nk'ubwabaye taliki ya 23 mata 1994, aho ku manywa yihangu aba basilikare bateranyije abantu barenga 2500 muri stade ya Byumba bababwira ko bagiye kubakorera inama, noneho abasilikare ba FPR bakabateramo ibisasu bya grenade abo bantu bagapfa bose, barangiza imirambo yabo inkotanyi zikayishyingura muri parike y'Akagera!
(Ifoto iri hejuru irerekana ubwicanyi bwabereye mu nkambi ya Mugunga )
Byahinduwe mu kinyarwanda ni ubwanditsi bwa VERITAS