IKIMENYETSO cy'ibihe i Washington : Uko Leta ya Paul Kagame yongera ubukana mu kurwanya Rusesabagina irushaho kumugira igihangange !
Paul Lantos ahaye Rusesabagina umugisha?
Source: leprophete.fr
Hano i Washington DC ibintu birashyushye !
Rusesabagina yahasesekaye ejo ku mugoroba ariko kugeza na n'ubu ntarabona akanya ko kwicara hamwe ngo aruhuke ku mpamvu y'inshuti nyinshi zikomeje kumuhamagara kuri telefoni zimuha Felicitations : Igihembo gihabwa abantu baharaniye cyane ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, Lantos Foundation izakimushyikiriza ejo taliki ya 16/11/2011 mu cyumba cy'inama ya CONGRES, saa tanu z'amanywa. Gusa rero hano i Washington n'ahandi ,abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu itera Leta ya Paul Kagame kumena amafaranga atagira umubare mu kurwanya ko Paul Rusesabagina yahabwa iki gihembo. Dore uko tubibona:
1.Kagame afitiye Rusesabagina ishyari rikomeye
Paul Rusesabagina yambitswe imidari ahabwa n'ibikombe incuro zikabakaba 100 nyamara Leta ya Kagame ntiyajyaga ibiha agaciro cyane , nibura ntiyabigaragazaga. Ubu noneho Paul Kagame yavuye hasi, yica igiti n'isazi ngo igihembo cya Lantos ntigihabwe Rusesabagina. Ikibabaje Kagame kurushaho ni uko Rusesabagina agiye guherwa umudari mu nzu ya Congres ya Amerika mu gihe we ubwe, Paul Kagame, yambuwe uburenganzira bwo kongera gukandagiza ikirenge mu mugi wa Washington, Kapitari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika! Icyo cyemezo gisa n'ikigamije kumuca burundu muri Amerika cyatewe n'uko Kagame amaze kumenyekana cyane hano muri Amerika nk'umwicanyi kabuhariwe, warimbuye Abahutu ataretse n'Abatutsi ndetse akagerekaho no kwambuka akajya gutsemba Abanyekongo kugira ngo yisahurire amabuye y'agaciro y'icyo gihugu, ku nyungu ze bwite. Umuntu uzwiho ibyaha bikomeye nk'ibyo aba bazungu bageze aho batagishoboye kumwihanganira , iyo akaba ariyo mpamvu bagenda bakura Kagame ho amaboko uko bwije n'uko bukeye. Mu by'ukuri Kagame ageze kure!
2.Amakosa ya Kagame agenda arushaho kugira Rusesabagina igihangange.
Abazungu bo muri Lantos Foundation bo ntibagitinya kubivuga ku mugaragaro :ubwa mbere Rusesabagina yagizwe igihangage n'ibikorwa byiza yakoze ariko ubu noneho ni Abanyarwanda ubwabo bazamugira igihangange; baba abamukunda, baba ndetse n'abamurwanya! Koko rero uko Kagame arushaho kugira ubukana mu kurwanya Rusesabagina bituma abazungu benshi bakanguka bakarushaho kwitegereza Rusesabagina ariko bakanasuzuma neza ibyerekeye imikorere y'INGOMA mpotozi ya Kagame.
Ubu benshi nibwo bagiye batahura ko Paul Kagame ari umunyagitugu washyize Abanyarwanda ku ngoyi iteye ubwoba. Ndetse nk'uko Katrina Lantos yabyivugiye mu nyandiko iherutse kunyura kuri uru rubuga, igihe kirageze ngo n'abazungu batange umuganda wabo kugira ngo ingoma y'Agatsiko kayogoje ibintu mu Rwanda ikurwe n'iya demokarasi.
3.Abakorera Kagame ngo bameze nk'Abafunze mu mutwe!
Iki gihembo kizahabwa Rusesabagina ejo , gisize cyambitse Kagame ubusa izuba riva. Byagaragajwe n'uko Abayobozi ba za IBUKA Kagame yohereje ino aha muri Amerika bazanywe no kurira, nka kumwe basanzwe babigenza, biboneye ko ayo amarira yabo ameze nk'ay'ingona, ntawe ukiyitayeho, mu gihe cyose bazaba bagenzwa no kugira nabi . Bahawe isomo ko gukoresha Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa by'ubugome, ari strategie icyuye igihe! Niyo mpamvu abo bayobozi ba IBUKA bataye inshingano zabo ,aho kuvugira abacitse ku icumu,bagahitamo guhindura uwo muryango igikoresho cyo kuvuganira umwicanyi wagize uruhare mu guteza jenoside,Katrina Lantos yabavuze uko bari: "bitekerezo byabo biteye ubute kuko bameze nk'abantu BAFITE UMUTWE UFUNZE"! Ibyo uyu muzungukazi avuga se hari umunyarwanda utabizi ? Nta gahora gahanze, n'Abanyamerika barashyize bamenye imikorere mitindi y'abantu ba Kagame: Ntibumva, ntibagirwa inama, bigize Ibigirwamana ! Kugeza ubu bari bacyibwira ko igitugu bakoresha ku Banyarwanda bashobora kugikoresha no ku bazungu , bagahabwa ibyo bashaka n'iyo waba umutwe wa Rusesabagina.!Nibasubize amerwe mu isaho, ibihe byahindutse, ahubwo nibabe maso bitege ibigiye gukurikira!
Umwanzuro
Hano Washington ndabona benshi babukereye. Ejo hazaza abantu benshi banyuranye, barimo Abazungu benshi banyuzwe n'ukwitanga kwa Rusesabagina.Hazaza n'Abanyarwanda barimo Abanyapolitiki bo mu mashyaka anyuranye ya Opozisiyo irwanya igitugu cya Kagame. Iki kimenyetso ni cyiza, gikwiye guha Abanyarwanda icyizere. Turahababereye, tuzabagezaho uko urwo RUBANZA ruzagenda.
Ezechiel Butera,
Corespondant wa Leprophete.fr i Washington.