Gen. kayumba Nyamwasa aravuga akari imurori ku nkuru y'uko arimo agirana imishyikirano na Paul Kagame !

Publié le par veritas

099-Gen-Nyamw-et-kagam.pngIkinyamakuru Umuvugizi giherutse kugirana ikiganiro na Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’aho kimwe mu bitangazamakuru bikorana n’inzego z’ubutasi za perezida Kagame, gitangarije ko Gen Kayumba Nyamwasa yaba ari mu mishyikirano ya rwihishwa na perezida Kagame.

 


Gen Kayumba yadutangarije ko ibyo ikinyamakuru cya perezida Kagame cyandika ari ugushaka kumuha isura nziza adafite, isura y’uko ari umuperezida washaka gushyikirana n’abamunenga, mu gihe mu mateka yo mu karere kacu nta muperezida n’umwe uzwiho kwica abaturage batagira ingano, uretse we, abamucitse akajya kubahigira mu mahanga aho bamuhungiye.


Gen Kayumba akaba yaratangarije Umuvugizi ko nta wundi mu perezida uhuje ubugome na perezida Kagame mu mateka yo muri aka karere, uretse uwari perezida wa Uganda, Idi Amin Dada, dore ko aba bombi bashimishwa no kumena amaraso ya buri muntu wese ubanenze, bakaba banarangwa no gushimuta abantu, bakaburirwa irengero. Yakomeje kuduha ingero zerekana ko perezida Kagame atari umuperezida wagira ubwenge bwo kumvikana n’abamunenga kuko we ngo ashishikazwa no kumena amaraso yabo cyangwa kubigizayo, kurusha kuba yafata inzira yo kumvikana na bo. Mu kiganiro twagiranye, yaduhaye urugero rwa minisitiri Seth Sendashonga, perezida Kagame yagiranye na we ikibazo, nyuma akaza gusaba bamwe mu nshuti ze bari bahuriyeho kubahuza, yarangiza akamwica iyo mishyikirano itararangira.


Kayumba yanaduhaye urugero rwa Col Kanyarengwe Alexis wari perezida wa RPF wa mbere, akaza kumwikoma, akaba yararinze yitaba Imana atumvikanye na perezida Kagame bibaho. Na none yaduhaye urundi rugero rwa perezida Habyarimana wagiranye ikibazo na Kagame, akaza gushaka kwiyunga na we binyuze mu masezerano ya Arusha, ariko abanyarwanda  bakaba bazi uko byaje kugendekera Habyarimana. Gen Kayumba ubwe ngo yagerageje kwunga perezida Kagame na perezida Bizimungu, ariko Kagame ngo yaje kwiruhutsa ari uko amaze kumufunga, n’aho afunguriwe akaba akimufungiye mu gihugu, atanemerewe kugirango nibura asohoke ajye kwivuza indwara yavanye muri gereza.


Col Nduguteyi Steven na we ni umwe mu bagiranye ikibazo na perezida Kagame, aza kwiruhutsa ari uko amwishe urw’agashinyaguro, amuhaye uburozi. Kugeza ubu Perezida Kagame ngo yananiwe kwiyunga n’umusaza Mazimpaka Patrick, akaba yararinze no kumukuza ku kazi mu muryango w’ubumwe bwa Afurika, kubera kumwikoma. Nyuma y’aba bose bananiranywe na Kagame, ngo yakwiyunga ate rero na Gen Kayumba na bagenzi be? Akomeza atanga urundi rugero rw’ukuntu Kagame yandagaje umusaza Bihozagara Jacques, amukura muri politiki. Kagame yangije izina rya Bihozagara kubera ikibazo yari yaragiranye na we gusa.


Urundi rugero Kayumba yaduhaye ni urwa Col Sam Kaaka, umwe mu basirikare bubashywe, ariko ngo perezida Kagame ntiyatinye kumugaraguza agati, no kumusiragiza mu nkiko ze, ibi ngo akaba ari ikimenyetso ko igitugu cye kitagira inshuti cyangwa umupaka. Yanaduhaye urugero rwa Dr Charles Muligande perezida Kagame yakunze kwikoma inshuro nyinshi hirya no hino mu manama ya RPF, akaba yaraje kuruhuka ari uko amugize ambasaderi, ariko na none akazashirwa ari uko amwivuganye nk’abandi bavuzwe haruguru. Kuri Gen Kayumba, kuba aba bantu bose perezida Kagame yarananiwe kwiyunga na bo, n’ababigerageje akaba yarabivuganye batarabigeraho, ni gihamya zihagije cy’uko Kagame atari umuperezida washyikirana n’abamunenga, bityo akaba abona ibyo bihuha batangariza mu binyamakuru byabo ari ukuyobya uburari, bakwirakwiza ikinyoma kigamije kuzana urwikekwe muri RNC mu rwego rwo kuyica intege nk’uko bamenyereye.


Ngo nta kuntu yashyikirana na perezida Kagame bitanyuze muri RNC n’andi mashyaka bahuriyeho. Ngo icyo ni ikinyoma cya perezida Kagame, kigamije guhindura umurongo wa politiki RNC igenderaho. Ngo ibyo bakomeje kunenga perezida Kagame ni igitugu cyuzuye ubwicanyi, ni igihugu kitagira ubutabera, kuniga itangazamakuru ryigenga, gutoteza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, no guhindura igihugu akarima ke, aho usanga inzego zose z’ubutegetsi ziri mu biganza bye.


Kuri Gen Kayumba, ngo RNC ntiteze kugirana imishyikirano na perezida Kagame igihe cyose atarumva ko abasirikare bagomba kugira agaciro, aho yumva ko yabafunga, akanabahohotera uko yishakiye. Aha atanga ingero za ba Gen Muhire, Gen Karenzi Karake, Col Rugigana Ngabo, Col Mudenge, n’abandi agenda afunga uko yishakiye. Kayumba akaba yarababajwe no kubona ukuntu perezida Kagame yandagaje ba Gen Muhire na Gen Karenzi Karake, akoresheje ba Minisitiri Inyumba Aloysia na Gen Jerome Ngendahimana , mbere y’uko abafungura kandi na none ngo bikaba bibabaje kubona abasirikare bo mu rwego rwa Generali bahimbirwa ibyaha kubera ko batinyutse kunenga imikorere ya perezida Kagame.


Ikibazo cya Gen Karenzi Karake.


Gen Kayumba Nyamwasa yanaboneyeho umwanya wo gusobanura ikinyoma cyagiye gikwirakwizwa na perezida Kagame, aho yagerageje kumuteranya na Gen Karenzi Karake, ariko mu by’ukuri akaba nta kibazo na kimwe bafitanye. Yadusobanuriye ko ibibazo bya Gen Karenzi byatangiye muri 1991, icyo gihe Gen Kayumba akaba yari yaragiye i Burundi gufunguza Gen Nzaramba wari ufungiyeyo. Kagame akaba yaraje ubwe kwifungira Gen Karenzi Karake bapfuye amafaranga yo muri GHOM, icyo gihe uwamuteranije na Kagame, ari we Gen Jack Nziza, akaba ari na we yakoresheje ejo bundi yongera kumufunga, Gen Kayumba amaze imyaka icumi yaravuye mu gisirikare, yaranahunze. Ibi byose Kayumba akaba abibonamo ya nzira Kagame akoresha mu gusenya abo adashaka, akoresheje ya nkota ye yo kubiba ikinyoma n’urwango mu bantu.


Yanaboneyeho umwanya wo gusobanura ibyakunze kumuvugwaho ko yari afitanye ubucuti n’abacuruzi bafashije FPR kugera ku butegetsi, abacuruzi bakunze kwita 14. Yavuze ko ibi ari byo, ko aba bacuruzi yabamenye igihe cy’intambara, babasaba inkunga yo kubohoza igihugu. Ngo ni na ko byaje kugenda kuko aba bacuruzi bari mu babafashije. Ngo ntiyari kubihakana rero cyangwa kubicaho kubera ko bageze muri Leta cyangwa babonye imyanya ikomeye mu butegetsi bwa FPR. Kayumba na none abona ko ubucuti bwe n’abo bacuruzi ntacyo mu by’ukuri bwari butwaye, cyane cyane ko atari abasirikare ngo wenda bari kumufasha gukuraho Leta, nk’uko perezida Kagame yakunze kubimutwerera.


Yanadutangarije ko perezida Kagame yatangiye kumutwerera ibyaha kuva cyera, ibyaha bigamije kumwirenza, bigera n’aho bavuga ko yagiye kwiga mu Bwongereza nta ruhushya yasabye, nyamara yarigaga arihirwa na Leta, iyo Leta ikanamuha umwanya wo kuyobora urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (NSS), yarangiza guhunga bakabona kumutwerera ibyo birego n’ibindi byose ngo byari bigamije kumwangisha abanyarwanda. Iyi ngo ikaba ari yo nzira perezida Kagame akunze gukoresha ku batavuga rumwe na we.

 
Ubusahuzi.


Gen Kayumba Nyamwasa anasanga bitangaje kubona Leta ya Kagame yirirwa ibeshya abanyarwanda ko irwanya ruswa, igafunga uwibye ibihumbi ijana, nyamara perezida Kagame usahura umutungo w’igihugu akawuguramo indege zihenze, zifite agaciro gasaga miliyoni magana abiri z’amadorali, akarara muri hoteli ifite agaciro k’ibihumbi makumyabiri by’amadorali ku munsi, ntawe umuvuga ! Kayumba kuri we akaba asanga perezida Kagame ari we wari ukwiriye guhanwa mbere y’abandi, kubera ko nta we umurusha gusahura no gusesagura umutungo w’igihugu.


Mu kiganiro twagiranye, yasoje aburira perezida Kagame kwisubiraho, akunamura icumu, akarebera kuri bagenzi be bo muri za Misiri, Libiya na Tuniziya, bagiye bahirikwa n’abaturage babo. Kayumba ati kuba Kagame yirirwa abeshya abantu ko u Rwanda rwateye imbere kandi ngo runafite isuku, ngo ntiruteye imbere kurusha Misiri na Libiya, aho abaturage b’ibyo bihugu birwanyeho mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwabo. Kimwe na bo, RNC na yo ngo ntizakangwa n’iterabwoba rya perezida Kagame. Ngo izakomeza gufatanya n’abanyarwanda kurwanirira uburenganzira bwabo, ariko ngo binyuze mu nzira y’amahoro.

 


Johnson, Europe.(umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article